Kwifashisha urubyiruko niyo nzira yo kurwanya ibiyobyabwenge n’inda zitateguwe

Ibiyobyabwenjye ni kimwe mu bihangayikishije igihugu cyacu, cyane ko usanga urubyiruko kuri ubu rwishora mu ibiyobyabwenjye ugasanga byarabangije.

Kuri uyu wa kabiri taliki 14 urubyiruko ruvuye mu amashuri ya za makaminuza zitandukanye, rwahuriye mu ishuri ry'imyuga rizwi nka IPRC Kicukiro mu amarushanwa  anyujijwe  mu imivugo ndetse n'indirimbo byavugaga Ku kurwanya ibiyobyabwenge ndetse n'inda zitateguwe ziterwa abangavu, ndetse banamagana ababishoramo urwo urubyiruko.

AdAdalbert Niyobugingo Umwe mu abanyeshuri wakoze Ku amarushanwa y'indirimbo yise hinduka yavuze ko ubuzima ari zahabu kuriwe akaba agomba kubufata neza ntabushore mu ibiyobya bwenge.

Ati", Ubuzima ni nka zahabu, zahabu uko ugenda umanyura ho akantu gato igenda ishira n'ubuzima bwacu niko bumeze iyo ubushoye mu ibiyobya bwenge bugenda buhinduka buta agaciro, iyo uvuze ngo usome Ku biyobya bwenjye rimwe birangira ukomeje kubinywa bikazagera aho bigutesheje umutwe ukisenyera ubuzima bwawe wibwira ko uri kubwubaka."

Mutesi Rose avuga ko basanze urubyiruko rwagira uruhare rwarwo rukoresheje impano rufite rukarwanya ibiyobya bwenge inda zitateguwe ziterwa abangavu ndetse ni ihohoterwa muri rusange.

Ati", Buriya ikibazo gikemurwa na nyiracyo, kigira akamaro kuruta kuzana undi kitareba. Iyo ufashe urubyiruko rwo ubwarwo rukarwanya ibiyobya bwenge rukarwanya inda zitateguwe ndetse ni ihohoterwa kuko ibyinshi usanga aribo babikorerwa, cyangwa narwo rukabikora, niba aribo bafata iyambere bakabyamagana, si nabo bafata iyambere ngo bajye no kubikora".

Nizeyimana Jeans wari waje ahagarariye Minisiteri y'uburinganire ni iterambere ry'umuryango avuga ko iyo binyujijwe mu marushanwa birushaho kumvikana neza icyo bashatse kuvuga.

Ati" Iyo bisohotse muri biriya bihangano bigaragaza ibyo bafite mu mitwe yabo, niba bafite mu mitwe yabo n'ububasha bwo kuba bakora ubu buvugizi bwihuse bukajya kuri buri umwe wese ubashije kumva cya gihangano ntabashe kumva umuziki cyangwa uko babyina, ahubwo akumva ubutumwa burimo bizagira icyo bihindura Ku abanyarwanda."

Ubu bukangura mbaga ni igikorwa ngaruka mwaka kiba buri mwaka amashuri atangiye kikaba kibaye Ku nshuro ya kabiri.

Umuhango wari witabiriwe n'abantu batandukanye barimo n'abaje gufana 

Abakemurampaka biteguye kugaragaza 6 barushije abandi

Abatsinze bahawe ibihembo bitandukanye 

 

MUKANYANDWI Marie Louise

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *