Ba Rwiyemezamirimo bakoranye n’ibitaro bya Kaminuza Butare baratabaza Ministri w’intebe kuko byabambuye.
Intabaza iva ku nshinga gutabaza"utabaza wese ni uba ababaye kubera kurenganywa n'umurusha imbaraga.
Aha rero niho ba Rwiyemezamirimo bakoranye n’ibitaro bya Kaminuza Butare bahera biyambaza Ministri w’intebe ngo abatabare bishyurwe.
Ibitaro bya Kaminuza Butare biratungwa urutoki ko byambura ba Rwiyemezamilimo.
Bamwe muri ba Rwiyemezamilimo bagiranye amasezerano n’ibitaro bya Kaminuza Butare batangiye gutabaza. Ibi bitaro biherereye mu mujyi wa Butare bimaze igibe bivugwaho kwambura ba Rwiyemezamirimo, ibi bikaba ngo bitera barwiyezamilimo igihombo gikabije.
Bamwe muri ba Rwiyemezamilimo twaganiriye, ariko bakanga ko imyirondoro yabo yatangazwa kubera z’umutekano wabo badutangarije ko batsindiye isoko ariko bakanarikora ariko kwishyurwa bikaba byarabaye ingume bagize bati"Twebwe twatsindiye amasoko ibyasabwaga turabikora none kwishyurwa byabaye ikibazo.”
Umwe kuwundi mubabaganiriye n’itangazamakuru bagarutse ku kibazo cy’amafaraganga baba bagujije muri banki mu gihe bamaze gutsindira amasoko bati “iyo umuntu abonye isoko hari ihe uba udafite amafaranga ahagije, bityo ukiyambaza banki, bityo nkuku iyo batinze kutwishyura amafaranga ya banki aba ari kwiyongera.”
Bakomeza bavuga ko ari ikintu kibatera igihombo dore rimwe biba ngombwa ko biyambaza inkiko.
Abazi amateka y’ibitaro bya Kaminuza Butare baziko no kuva ku ngoma ya Musemakweli akiyobora n’uwitwa Muheto Claude wari ushinzwe umutungo bavug ko nabo batishyuraga.
Gusa kuva bakurwa kuri izo nshingano bagasimbuwa abandi n’ubundi ikibazo kiracyari cya kikindi, kuko ba Rwiyemezamilimo baracyasiragizwa ntibishyurwe mu gihe kandi ibyo baba basabwa gukora baba babirangije.
Niba buri Rwiyemezamirimo wagemuriye ibitaro bya Kaminuza Butare cyangwa nabahakora isuku bose barira ayo kwarika, ubwo abafite inshingano zo kubishyura bumva bizarangira gutyo?
Abo twaganiriye bagiye bagirana amasezerano nibi bitaro bya Kaminuza Butare bose ngo bagiye kwandikira inzego bireba kugira ngo bishyurwe.
Abakora imirimo itandukanye ifite aho ihurira n’ibitaro bo ngo hari igihe basiba bakajya gushakisha ahandi imibereho, ngo kuko n’ubundi umushahara uba utazaza ngo ubaramire.
Twagerageje gushaka ushinzwe gutanga amasoko no kwishyura ba Rwiyemezamirimo ntibyadukundira nibidukundira tuzabagezaho icyo abivugaho, anatubwire igihe ba Rwiyemezamirimo bazishyurirwa.
Inama y’umwiherero yabereye mu kigo cya gisirikare i Gabiro umukuru w’Igihugu yibukije abayobozi ko bagomba kuzuza inshingano bashinzwe.Ese abayobora ibitaro bya Kaminuza Butare bo ntibarebwa nizo mpanuro? Ba Rwiyemezamirimo nibatabarwe kuko ibitaro bya Kaminuza Butare bikomeje kubambura.
Kimenyi Claude.