IPRC Huye hakomeje kuvugwamo ibibazo ariko umuyobozi wayo Major Twabagira Barinabe akabihakana.

IPRC Huye ni ishuri ry'ubumenyi ngiro rikaba ryarashyizweho mu rwego rwo guteza imbere imyuga ni ikoranabuhanga. Ishuri IPRC Huye hazwi ko mu minsi yo hambere hari ishuri rya gisirikare ryigishaga ba sous oficiel(ESO) hakamenyekana Caporal Nyandwi wavuzwe igihe cya kera. Inkuru yacu irava ku bibazo by'urukururikane bivugwa k'umuyobozi waho Major Twabagira Barinaba ko yakoresheje ububasha akagira abo yirukana nabo yangaja mu buryo bwe bwite.

Umuyobozi w’ishuri rikuru ry’imyuga n’ubumenyingiro, IPRC-Huye Dr. Barnabé Twabagira

Bamwe bati"Major Twabagira Barinaba yahaye akazi uwitwa Njyorgye bitanyuze mu nzira zitanga akazi mu bigo bya Leta, kongeraho guhembwa ifaranga ritubutse rigera kuri miliyoni eshanu za buri kwezi. Indi nkuru ikavugwa ko Umuyobozi wa IPRC Huye yirukanye abakozi batandukanye harimo uwitwa Ukizemwabo Dieudonne nawe akaba yarareze.

Undi ni Rwiyemezamilimo Aminadabu wakoze ntiyishyurwe akarega IPRC Huye akayitsinda, akaba atari yishyurwa. Twigeze kubibaza umuyobozi wa IPRC atubwirako nubwo batsinzwe ariko bajuriye.

 

Twakoranye ikiganiro hakoreshejwe ikoranabuhanga:

Ingenzi; muraho ni ephrem journal ingenzi& ingenzinyayo com hari amakuru atugeraho avugwa mu kigo muyobora cya IPRC Huye ko ngo mwaba mwarahaye akazi umukozi witwa Njorogye bitanyuze muri komisiyo ishinzwe abakozi byaba bihagaze gute ko bivugwa ko ngo mwamuhembaga miliyoni eshanu z'u Rwanda? ikindi ni ikibazo mwaba ngo mufitanye na Dieudonne mwirukanye hadakurikije itegeko?

Umuyobozi; Uraho, Njorogye ni umukozi wari wahawe akazi na WDA muri 2016 naho Dieudonne we yakoze amakosa yo mu rwego rw’akazi ayakurikiranwaho aranayahanirwa mu buryo bukurikije amategeko n’ubuyobozi bwa Rwanda Polytechnic ( RP), hagize andi makuru wifuza kumenya wayabaza WDA cg RP

Ingenzi; ikibazo cya Njorogwe cyo kivugwa ko arimwe mwamuhaye akazi ngo WDA ntako yamuhaye, aha bimeze gute muyobozi?

Umuyobozi; Jyewe Ntabwo nemerewe gutanga akazi. Sindi budget agency.( nta Budget twemererwa yo guhemba abakozi.). Twe turi urwego ruto cyane. Ninayo mpamvu ibyo kwirukana uwo Dieudonne, tutabifitiye ububasha. Murakoze cyane

Muyobozi

Ingenzi; bivugwa ko Njyorgye ko ariwe wamuhaye akazi niba atari wowe wampa amasezerano ye yakazi cyangwa ibaruwa imwinjiza mu kazi? kandi amakuru atugeraho avugako yahembwaga na IPRC kuko yangajwe n'ubuyobozi bwayo, ikindi ni uko nabo mukorana mo bamwe niyo makuru bampaye nkaba nkeneye ukuri kwiyangajwa ry'uyu mukozi kuko yateje ikibazo kubera umushahara utubutse ngo wamugeneye?

Umuyobozi; Mwaramutse, Amakuru mwansabye ndumva narayabahaye yose ndetse mbabwira naho mwabariza. Ndumva aribyo murakoze.

Nyuma yicyo kiganiro twashakishije amakuru agendanye ni uko Dieudonne yirukanywe abizerwa ba Leta twaganiriye bakanga ko dutangaza amazina yabo kubera umutekano wabo baduha ibaruwa nkuko muyibona mu nkuru.

 

Abashinzwe abakozi nabo badutangarijeko batazi uko Njyorgye yahawe akazi muri IPRC Huye.

Ubwanditsi

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *