FATEK Kaminuza y’itorero ADEPR yari yarahejejwe mu gihirahiro none yagiye ahagaragara .

Byavuye mu rwego rw’uburezi hazamo politiki kugeza inzego za Leta ziza guhagarika ibikorwa byose byateguwe na ADEPR,Inzego zibanze zo mu karere ka Gasabo zahagaritse no gusenga.

Rev. Karuranga Ephrem umuvugizi w'itorero ry'ADEPR[photo/archieves]
HEC ni ubwo yaba yakoze ibyo yemererwa n’amategeko,ariko abasesengura basanga hari ibyakozwe binyuranije n’itegeko. Abo twaganiriye bose basanga FATEK imaze kuba ubukombe kuko mu myaka yari imaze ishinzwe nta gikorwa na kimwe yari yarakoze.

Amakuru yihagarikwa ryitangwa ry’impamyabumenyi ku banyeshuri barangije kwiga iyobokamana muri Kaminuza y’itorero ADEPR ntabwo yahungabanije abo bireba,ahubwo yahungabanije abiyise ko babigizemo uruhare ngo bihagarikwe. Inkuru ikimara gusakara ko Kaminuza ya FATEK yigisha iyobokamana mu itorero rya ADEPR abanyeshuri bayirangijemo batazambara umwambaro wabugenewe,bamwe mubiyita ko babihagaritse bafatanije ni umwe mubayobora Kaminuza.

Kuki Inama y’Igihugu y’Amashuri Makuru na Kaminuza (HEC) yahagaritse umuhango wo gutanga impamyabumenyi n’ibindi bikorwa bijyanye no kwigisha mu Ishami ry’Iyobokamana mu Ishuri rya FATEK ry’Itorero ADEPR?Ninde uzatanga ishusho yaha umutuzo ADEPR kugirengo umukirisitu asenge Kandi atuje?Kuki  Dr Muvunyi Emmanuel umuyobozi mukuru wa HEC yahagaritse ibirori byo gutanga impamyabumenyi ? Ahari ikibazo kibazwa na benshi ni aho itangazo rya HEC rigaragaza ko yamenyesheje ubuyobozi bwa Kaminuza ya FATEK umuhango wahagaritswe,ndetse n’ibindi bikorwa byo kwigisha hagendewe ku mategeko agenga amashuri makuru mu Rwanda iri shuri ritubahirije.

Aha rero niho hagaragaza intege nkeya cyangwa akagambane uyobora FATEK yakoreye abanyeshuri ndetse n’itorero rya ADEPR muri rusange.Uyobora Kaminuza ya FATEK yanze kugira icyo abwira itangazamakuru ,ahubwo havuga umuvugizi w’itorero ADEPR Rev Karuranga Ephrem,asobanura uko byifashe. uyobora Kaminuza ya FATEK yamenyekanye mu bigendanye n’amashuri afite ishuri rya Kabuga High school.

Uyu muhango warufite ni icyerekezo kuko n’Umuvugizi wa ADEPR Rev Karuranga Ephrem yari guhabwa impamyabumenyi.

Abari barangije muri FATEK baganira n’ikinyamakuru ingenzinyayo.com bagitangarije ko umuyobozi wabo yabakoreye urugomo,kuko biteguye mu buryo buhanitse nkabarangije Kaminuza bikarangira batambaye,ikindi yagiye muri HEC bamuha amabwiriza aho kuyabaha ,ngo abahakanire ko yangiwe ,ahubwo agaha raporo abahoze bayobora ADEPR bavuyeho bafunzwe akomeza guheza abantu mugihirahiro.

Umuyobozi wa FATEK kuri Dove Hotel twaramwegereye ngo tumaze,avuga ko nta makuru atanga, twamubajije impamvu yagiye muri HEC akabwirwa ko bitagikunze iby’umuhango wategenyijwe ,aho kubwira basebuja aribo ADEPR akajya kubibwira abo bitagenewe?yadusubije ko we azabiganiraho nabamuhaye akazi bakazakosora ibyo basabwa.

Twabajije abo muri HEC badutangariza ko ishuri ryagiriwe inama yo kuzuza ibiteganywa n’amategeko kugira ngo ryemererwe gukomeza gukora.Ikindi badutangarije ni uko ari ishuri rya ADEPR ryigisha ibigendanye n’iyobokamana ko ibisabwa bitagoye.

Twashatse kumenya ibyo basabwa niba babisabwe ubu cyangwa barabisbwe na mbere?HEC yadusubije ko bo baberaho kugira inama abashinga amashuri bakabafasha no gutanga uburezi bufite ireme.

Twabajije abo bireba mu ifungwa rya FATEK ,tugira tuti ko mu itangazo ryanyu hatagaragara ibitarubahirijwe byatumye mufunga FATEK?Basubiza bagize bati:"Umuyobozi wa FATEK arabizi.Umuvugizi wa ADEPR yatangarije itangazamakuru ko batangije icyiciro cya gatatu cya Kaminuza kibanda ku nyigisho za Tewolojiya n’Ubuyobozi (Theology & Leadership Master’s Degree).Ibi ngo byakorwaga kugira ngo abavugabutumwa babo bagire ubumenyi ,kandi banamenye inshingano zo kuyobora."

Rev Karuranga yakomeje adutangariza ko bafite amashuri ya Bibiliya y’ibanze n’ayisumbuye n’Ishami rya Kaminuza rya Tewolojiya (FATEK) ryatangijwe mu 2008.

Yakomeje agira ati :Twabikoze tugamije kongerera ubushobozi abafite umuhamagaro mu ivugabutumwa ngo barikore neza. HEC:Higher Education Councir yakomye mu nkokora abanyeshuri bagera kuri 102 barangije kwiga mu ishuri rikuru rya Tewologiya rizwi nka FATEK (Faculte de Theologie Evangelique de Kigali),rikaba ari  iry’itorero rya ADEPR.

Bamwe mu balimu batandukanye bo muri za Kaminuza zikorera mu Rwanda bari baherekeje inshuti,abavandimwe tuganira banze ko amazina yabo yatangazwa kubera impamvu z'umutekano wabo,twatangiye tubabaza uburyo bushingirwaho kugira ngo Kaminuza itangizwe mu Rwanda?Umwe yahise ansubiza ko igitangaje ari ukureka ishuri rigafungura imiryango nturibuze ,ukazarindira ko ritanga impamyabumenyi ukabona kurifunga,ikindi ni ugusohora itangazo ukanashyiramo ko wahuye n’ubuyobozi bu iryo shuri.

Undi we yantangarije ko asanga FATEK ariyo gukora umurimo w’itorero rya ADEPR ko ntahandi bajyana ibyo bize, bityo ko basanze hihishemo ibindi bibazo byamunyumvishirize,hatabaye kutagira ibyangombwa,ati : nguhe urugero ku i Taba mu karere ka Huye abaporoso bafite Kaminuza yigisha Tewologiya,ariko harimo nandi mashami,ukaba wumva ko bitandukanye. 

Isesengura nyuma yo kuganira n’Umuvugizi wa ADEPR twashatse kumenya niba FATEK ifunzwe burundu nicyakurikira?Umwe mubanyabubasha twaganiriye akanga ko twatangaza amazina ye yadutangarije ko hagiye kurebwa icyatumye ishuri ridafungwa mbere ,ahubwo hakagaragara  igikorwa cyo kubuza umudendezo imbaga nyarwanda yari yitabiriye ibirori,kongeraho ko harebwa uburyo HEC yitwaye mu kibazo  hifashishijwe ibiganiro byabaye ku mpande  zombi.

Rev Karuranga Ephrem Umuvugizi w’itorero ADEPR mu kiganiro n’itangazamakuru yirinze kugira uwo avuga waba wihishe inyuma yihagarikwa ry’uyu muhango ahubwo avuga ko bazaganira na HEC kugirango ishuri rikomeze kwigisha abanyeshuri.

Ibi bije kubera ko hari agatsiko katangiye kwiyitirira ihagarikwa ry’uyu muhango.

ubwanditsi

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *