Ese muri ibi bihe bya COVID-19 abarwaye diyabete bitabwaho?
Mu rwego rwo kurushaho gufasha abarwayi bindwara zitandura cyane cyane abafite diyadete ihuriro ryabarwayi ba diyabete ku bufatanye na minisiteri yubuzima binyuze mukigo cyigihugu gishinzwe ubuzima RBC bafashije abarwayi kubona imiti n'ibiribwa muri ibi bihe isi ihanganye nicyorezo cya Coronavirus byanagaragaye ko ari bo kizahaza kurusha abandi.
Mu mpera zumwaka wa 2019 nibwo hadutse icyorezo cya Coronavirus gikomotse mu Bushinwa mu mujyi wa Wuhan .
Iki cyorezo nta ruhande na rumwe rwubuzima kitagizeho ingaruka , kuko uretse guhungabanya ubukungu bwibihugu bitandukanye ku isi , ndetse no guhagarika ubuzima bwibihugu byinsi , inzego zubuzima nazo zabonye akazi katoroshye ko gufasha abagezweho nacyo. Mbese zirahuze!
Ibi ariko bihangayikishije kuko bishoboka ko nta gikozwe benshi bahugira kuri iki cyorezo izindi ndwara zikarushaho gukaza umurego nkuko ishami ryumuryango wabibumbye ryita ku buzima OMS riherutse kubitangaza .
Iyi ni imwe mu mpamvu zatumye mu Rwanda abafite aho bahuriye no kurwanya indwara zitandura zirimo Diabette , kanseri, indwara zumutima , umuvuduko ukabije w'amaraso, nizindi bahagurukira gufasha abazifite babegereza ubuvuzi ndetse bakanamenya uko babayeho umunsi ku wundi.
Ibi ngo byakozwe mu rwego rwo kwirinda ko abafite bene izi ndwara bashobora ku bura imiti ndetse nimibereho muri rusange maze batangira gushaka uburyo bwo gukusanya inkunga yimiti n'imibereho.
Ibintu ngo byakorewe mu bitaro 19 byuturere hirya no hino mu gihugu nkuko bisobanurwa numuyobozi wihuriro rybarwayi ba Diabete UWINGABIRE Etienne .
UWINGABIRE agira ati " Ku bufatanye na Minisiteri yubuzima ibinyujije mu kigo gishinzwe ubuzima RBC twakoranye nibitaro byuturere 19 dutanga imiti ariko twibanda kubadafite ubushobozi , nta bushobozi bwo kugera ku bigo nderabuzima twari dufite ariko ibi bitaro byaradufashije , uretse ibi kandi twanabashije kwegeranya inkunga ingana na miliyoni nibihumbi ijana igamije gufasha abana babuze uburyo bagera ku bitaro ku buryo imiti yabasangaga ku bigo nderabuzima"
UWINGABIRE kandi avuga ko uretse ubu bufasha bw'imiti bwatanzwe hanatanzwe ubufasha bujyanye nibyo kurya mu rwego rwo kubafasha gufata imiti ariko banabonye ibyo kurya.
Avuga ko Iyo udafashe icyo kurya umuti ukumerera nabi , twakomanze hirya no hino tubasha gukusanya hafi ibihumbi magana cyenda dufasha abana bagera ku 120 ndetse no mu mujyi wa Kigali twafashije abana bafite Diyabete bagera kuri 50 . Uretse ibyo kandi twanegeranyije abana 425 tubafashisha amafaranga miliyoni eshatu nibihumbi Magana ane mirongo ine na bitanu 3 445 000 Rwf.
Umuyobozi wishami rishinzwe kurwanya indwara zitandura mu kigo cyigihugu gishinzwe ubuzima RBC Dr. UWINKINDI Francois avuga ko ari igikorwa basanzwe bakora gusa bakaba babishyizemo imbaraga nyuma yuko bigaragariye ko abafite bene izi ndwara aribo baza imbere mu kuzahazwa na Coronavirus.
Yagize ati" Ni ibikorwa dusanzwe dukorana nubundi byakomeje cyane ko muri ibi bihe ibikorwa byinshi byahagaze twebwe rero twabikoze nyuma yo kubona ko abafite bene izi ndwara zitandura aribo bazahazwa niki cyorezo cya Coronavirus.Rero twagerageje ibishoboka byose ku buryo imivurirwe yabo idahagarara kandi twanagerageje gushyiramo imbaraga ku buryo ubu turimo kubaha imiti yamezi abiri mu rwego rwo kubarinda ingendo za buri kanya.”
Inzego zifite aho zihurira nubuzima zigaragaza ko indwara zitandura zihangayikishije ku buryo ntagikozwe cyangwa ngo buri wese agire uruhare mu kuzirwanya zarushaho gutwara ubuzima bwa benshi.
Zigaragaza kandi ko muri ibi bihe isi yose ihanganye nicyorezo cya Coronavirus abahanga berekanye ko abafite bene izi ndwara baza imbere mu kwibasirwa na cyo ari yo mpamvu bakeneye kwitabwaho ku rusha mu bihe bisanzwe.
Inzego zubuzima kandi zikomeza gukangurira abantu ko kurushaho kwitwararika ibikorwa bishobora guha icyuho izi ndwara birimo nko kunywa arukoru( Alcohol) , kunywa itabi nibindi bishobora gushyira ubuzima bwabo mu kaga ahubwo bagafata imiti neza kandi banakora imyitozo ngororamubiri kugira ngo barusheho kugira ubuzima bwiza.
Imibare itangwa n'ikigo cy'igihugu gishinzwe ubuzima RBC igaragaza ko izi ndwara zihitana abantu ku kigero cya 42% mu gihe izandura zibahitana ku kigero cya 44%.
Marie Louise MUKANYANDWI