Irushanwa rya CAF confederation CS Sfaxien yasezereye As Kigali.
Icyorezo cya Coronavirus cyazambije ubuzima bwabatuye isi,ndetse n'ibikorwa bimwe na bimwe cyane nk'umupira w'amaguru ukundwa na benshi mu isi.Icyorezo cya Coronavirus cyaje kugabanya ubukana umupira w'amaguru urasubukurwa ,bituma As Kigali ikipe y'umujyi wa Kigali yitabira amarushanwa ya CAF confederation.
Amakuru yerekeranye n'ikipe yari ihagarariye u Rwanda ariyo As Kigali yatsinze ikipe yo muri Botswana.As Kigali yaje kugira amahirwe ifashwa na coronavirus ibona itsinzi itaharaniye .Umukino wabereye mu gihugu cya Uganda As Kigali yatsinzwe bitatu kuri kimwe imanuka Kampala ishima Coronavirus.Tariki 20 Gashyantare 2021 herekanyweko ikipe ya As Kigali ifite abakinnyi beza,ariko umutoza aciriritse.
Muri Tunisia Sfaxien yatsinze As Kigali ibitego bine kuri kimwe.Abasesengura iby'umupira w'amaguru bemeje ko As Kigali isezerewe mu marushanwa nyafurika.Komite ya As Kigali yatangiye gushaka ibitego bitatu,mugihe ngo bari gufunga Sfaxien ntibinjize na kimwe.
Umutoza Eric Nshimiyimana yagaragaweho ko urwego rwe ruciriritse kuko atigeze akora impinduka zishaka intsinzi.Umupira watangiye hatagaragara ubuhanga bw'umutoza Eric kugeza umukino urangira. Gusezererwa kwa As Kigali byerekanye ko umupira w'amaguru wo mu Rwanda ukiri hasi cyane.
As Kigali nimwe mu makipe yashoye amafaranga menshi igura abakinnyi bafite ibigwi muri ruhago,ariko umutoza akaba ananirwa kubashyira mu myanya mu kibuga.
Niba rero bibonetse ko As Kigali itsinzwe ibitego bitanu kuri bibili ifitemo abanyamahanga ,iyo itaza kubagira yari gutsindwa byinshi.Abakurikirana As Kigali nabo baziko Eric adashoboye bityo hafatwe ingamba nshya.
Kimenyi Claude