ifoto3Arkadi Badri umuherwe wambere warindwaga nÔÇÖabarinzi 120,ariko apfa bakeka ko yaba yishwe

ifoto3

                                                                    Arkadi Badri warindwaga n'abarinzi 120

ARKADI “Badri” Patarkatsishvili, yari umuherwe ukomoka mu gihugu cya Georgia warindwaga n’abarinzi (bodyguards) bagera 120 ariko yahoranaga impunge zo gupfa kandi yishwe  ibi akaba yari yarabitangarije itangazamakuru ryicyo gihugu mbere yuko apfa, avugako abanzi be bo muri  Leta ya Georgia ari benshi kandi avuga ko bazamwica ntakabuza.

Nyuma y’icyumweru avuze ayo magambo Badri nkuko yari azwi mu  gihugu cy’uburusiya ndetse no hanze yacyo yaje kujya muri koma bimuviramo no gupfa ariwe I surrey mu bwongereza aho Polisi batangiye gukurikirana icyaba cyamwishe bacyeka ko haba hari umuntu wihishe inyuma yurwo rupfu rwe.

Uyu muherwe yabagaho ubuzima bwo guhangayika atinya kwicwa ariyo mpamvu yahaye akazi abamurinda kugiti cye bagera 120. Bivugwa ko atakundaga ijyendo za hato na hato niyo yabaga agize aho ajya yajyanaga n’itsinda ry’abamurinda.

Nk’uko byatangajwe n’umuryango we nyuma y’urupfu rwe rutunguranye bavuze ko Badri buri mwaka kimwe cya kane cy’ibyo yinjizaga kishyuraga abamurinda we kugiti cye n’abarindaga urugo rwe

ifoto4

                                                                      Umuherwe Badri ati “muzanyica tu”

 

 “Ntabwo yakundaga kuba yasigara wenyine n’aganya na gato haba mu biro bye cyangwa no mu cyumba yararagamo. Buri hantu habaga uburinzi buhagije ariko we akabona nta mutekano afite umwe mubo mu muryango niko yasobanuye.

Kubera izo mpungenge yahoranaga z’umutekano muke kandi arinzwe n’abarinzi b’inararibonye n’ibikoresho bigezweho, ni muri urwo rwego yatumije ibitangazamakuru byo muri icyo gihugu abibwira ko abanzi be baba muri Georgia bahora bategura ukuntu bamwica ati “ntashyizeho abandinda benshi ati ariko nzi yuko ibyo bidahagije bazandagiza nta kabuza”

 “Badri” wayoboraga agatsika kashakaga gukura ku butegetsi Perezida wa Georgia Mikhail Saakashvili yavuze ko Leta yicyo gihugu yari yaraguririye umwicanyi mpuzamahanga kuzamwica ariwe London cyangwa ari mu ndege ye, yongeyeho ko yari yarafashe ibiganiro by’abantu babiri bapangaga uwo m mpango wo kuzamwica.

Kubera izo mvugo ze Polisi bo mu bwongereza akaba ariho baheraga baperereza icyaba cyarishe uwo muhirwe ariko abenshi bagatunga agatoki Perezida wa Georgia MIKHAIL SAAKASHVILLI icyibazwa akaba yaramwishe ate cyangwa binyuzehe nabo barinzi bose.

Ibi  ngo byari bizwi  n’abayobozi ko Badri nuwo mu perezida batacanaga uwaka hari igihe kimwe  ngo bavuganye nabi kuri Telefoni bigeza naho batukana ni nayo mpamvu Badri atatinyaga kubwira abantu ko perezida Saakashvili azava ku butegetsi yaba uburyo bwa demokarasi cyangwa n’ubundi buryo bwose bwashoboka byaba ngombwa ubutegetse bwe bugahirikwa.

Abahanga mu bya Politiki bavugaga ko urupfu rwa Badri rusa nu rwa maneko wo mu Burusiya, ALEXANDER LITVINENKO rwabaye mu mwaka 2006 aho yishwe ahawe uburozi bwo mu bwoko bwa Polonium 210 buri radioactive.

Nk’uko  bitangazwa na bamwe mu muryango we uwo bari kumwe mu kanya gato mbere y’uko apfa batangaje ko Badri yafashwe ataka ko aribwa mu gituza kandi ko umutima we wateraga cyane nyuma yaho  ajya muri koma ari umwuka urahera, aha kandi bagasobanura ko Badri nta kibazo cy’indwara y’umutima yigeze mu buzima bwe.

ARKADI “BADRI” PATARKATSISHVILI yari umuherwe wa kabiri mu Burussiya aho umutungo we wagereranywaga ko warenganga Miliyare 6 za amapaundi, aha harimo ibigo bya Televisiyo kandi yari afite n’ikipe y’umupira w’amaguru yitwa Dyanamo Tbilisi iri mu kiciro cya mbere.

Umunsi umwe mbere y’urupfu rwe Badri yari yabonanye n’umunyamategeko we akaba yarahoze ari intumwa ya Leta y’ubwongereza LORD GOLDSMITH QC ngo bapange uko azamuburanira mu rubanza uwo Badri yari yararezwe na Leta ya Georgia arwegwa  gushaka guhirika ubutegetsi no kwica perezida Saakashvili.

Muri uwo mu bonano kandi wari witabiriwe n’inshuti ze za hafi mu bucuruzi  arizo YULI DUBOV na NIKOLAI GLUSHKOV  b’Abarusiya aba nabo bakaba bataravugaga rumwe na perezida Vladimir Putin w’igihugu cy’Uburusiya kandi harimo n’undi muherwe BEREZOVASKY aba bagabo basobanuye ko ubwo bari muri iyo nama Badri yatangiye gutaka no kuribwa, ariko yaje kuroherwa arataha, ati twaje gutangara twumvise ko yapfuye ibyatangajwe na Dubov.

Mu bantu bagaraje kubabazwa n’urupfu rwa Badri ni Berozovasky, uwo muherwe niwe wabaye uwambere kugera kwa nyakwigendera  mu masa kumi y’ijoro ariko Polisi bamubuza kwinjira. Tubibutse ko Leta ya Georgia iba hagati y’uburayi n’uburusiya  iki gihugu kikaba cyarigenze kivuye k’uburusiya. Nyuma yaho raporo yabaganga igaragaje ko Badri yaba yarazize uburozi ikibazo abantu basigaye bibazwa  niba yarishwe na Perezida wa Leta ya Georgia  ariwe Mikhail Saakashvili bahuriyehe? Ese abarinzi 120 baba baramaziki? Ese aba Ba Bodygurd baba aribo bamwishe? Ese n’inshuti ye yamwishe ? Irakomeza

GAKWANDI James

 

 

One thought on “ifoto3Arkadi Badri umuherwe wambere warindwaga nÔÇÖabarinzi 120,ariko apfa bakeka ko yaba yishwe

  • January 13, 2016 at 5:39 pm
    Permalink

    Umunyarwanda yise umwana we “harindimana” . Bible iravuga ngo “Uwiteka ataturinze;abarinzi baba babereye maso ubusa”

    Reply

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *