Abahinzi b’ibigori barasaba ko bahabwa ibikoresho bibunganira mu kwita ku musaruro wabo kugirango ugire agaciro
Abahinzi b'igori abaguzi n'abatunganya umusaruro ubikomokaho, bagiranye ibiganiro bigamije gushaka uburyo mu gihugu haboneka ibigori byiza bifite ubuziranenge , no gushaka uburyo inganda zikora cyangwa se zitunganya ibikomoka ku bigori zajya zibibona bitabasabye kujya kubigura hanze, ariko kandi hagaragarijwe mo n'imbogamizi kuri buri mpande zombi zigiye zitandukanye .
Ni ibiganiro byari byateguwe na IFC (International Finance Corporation) ndetse na WFP (World Food Program) biciye mu mushinga wo kwagura isoko ry’ibinyampeke mu Rwanda.
Ibigori n'ibibikomokaho bikenerwa na benshi yaba mu mafunguro, ariko igiteye impunjyenge nuko ibyinshi mu bigori bicuruzwa ku isoko ryo mu Rwanda bitujuje ubuziranenjye, ngo cyane ko isoko ry' ibigori nta buziranenge rigira, bikaba byashyira mu kaga ubuzima bw 'ababirya.
Ndayisenga Moses ushinzwe ibikorwa mu ruganda rwa minemex rutunganya ibigori avuga ko ibibazo biri mu buryo bakoramo.
Yagize ati " Kuba isoko ridakurikiranwa, ushaka kugura ibigori byiza arabigura, ushaka kugura ibibi nawe akabigura, ushaka gucuruza ibyiza arabicuruza, n' udashaka gucuruza ibyiza akabicuruza. Ikibazo kirimo ni uburyo dukoreramo ntibukura, icya kabiri wawundi ubiriye ariye ibitujuje ubuziranenjye, icya gatatu kuba aho dukorera hadakura n'ubukungu bw 'Igihugu buba buhomba."
Abakurikiranira hafi ubuhinzi bw 'ibigori bagaragaza ko byinshi mu bigori byera mu Rwanda biba bifite uruhumbu ruturuka ku gusarurwa nabi cyangwa kubikwa nabi.
Yaba abahinzi b 'ibigori ndetse n'abanyenganda babitunganya bagaragaza ko Leta ikwiye guhagurukira iki kibazo mu maguru mashya igafasha abahinzi b'ibigori, ikanagenzura isoko ryabyo.
Muhimpundu Ruth umuhinzi w'ibigori uhagarariye koperative ihinga ibigori ya Ramba Gatunda ikorera Nyagatare avuga ko kuba badafite ubuhunikiro bw'umusaruro wabo w ' ibigori bituma byangirika.
Yagize ati " Ni ukubibika mu mifuka cyangwa se tukabitunganyiriza mu mahema cyangwa se mu ma hangari, iyo bimaze igihe kinini muri hangari wa muyaga wa nijoro na bwa bukonje bwa nijoro buzanamo uruhumbu.Nkuko bagiye bashyiraho ama poste de sante y'ubuzima natwe badushyiriraho ahantu twa kumishiriza umusaruro wacu ".
Kamaraba Illuminée umukozi mu kigo cy'ubuhinzi RAB mu ishami rishinzwe umusaruro avuga ko ubuhinzi bw'ibigori burimo ikibazo ariko hari ibyatangiye mu kubikemura
Yagize ati " Haguzwe imashini zumisha ibigori biri ku gitiritiri, hanyuma hagurwa ni zumisha ibigori byamaze gukurwa ku bitiritiri, ibindi rero byakozwe ku rwego rwa Minagiri na RAB, harimo no kuvugurura uburyo sirivise zitangwa kuko iyari ihari 2018 hari hakenewe ko ivugururwa, cyangwa se n'imbogamizi zirimo n'ibibazo birebweho haboneke imirongo ngenderwaho idufasha gukomeza gukora ibijyanye no gufata neza imisaruro".
Ikibazo cy 'ubuziranenge bw 'ibigori byera mu Rwanda cyahagurukije ishami rya Roni ryita ku biribwa PAM ,ikigo mpuzamahanga cya Banki y'Isi giteza imbere abikorera IFC, aho bari mu biganiro ninzego za Leta ndetse nizabikorera zifite aho zihuriye kugirango zishakire hamwe uko mu Rwanda haboneka umusaruro ufite ubuziranenjye.
MUKANYANDWI Marie Louise