bwaRwanda abavugizi ba Rubanda intoryi zabamennye amatama

Sosiyete sivili visi Itangazamakuru mu kabati

Isi yose bizwiko sosiyete sivili n'Itangazamakuru aribo jisho rya rubanda mu gihe babakorera ubuvugizi bityo bakanabahuza na Leta.Mu Rwanda sosiyete sivili n'Itangazamakuru biracyabaho?bikorera he?bibarizwa he?Ese biracyashyira mu bikorwa ibiri mu nshingano ?Reka da!! ntumbaze ubanza byarazindutse kuko ntabyo nkibona.

Ubwo twatemberaga nahuye n'umugabo umwe ati:Niba umenyereye hano Remera ntiwandangira aho abanyamakuru bakorera?namubajije icyo abashakira ?yansubije ko bafite inama kandi harimo akanozarugendo.ubwo nabonye abarenga makumyabili.bwa

                                             Shyaka Anastase-RGB

Umukecuru umwe wari uvuye Nyamagabe ahazwi ku izina rya Kaduha yarambajije ati:Ntiwandusha aho sosiyete sivili ikorera?narahamweretse agezeyo yagarutse yinuba yikubita agira ati:Niby'isi nibatware imana izampa ubundi butaka nsanze kuregera Gitifu w'umurenge sosiyete sivili ari nko kugosorera mu rucaca.

Ukuri kwatsindaga ikinyoma none byanze habuze uwavugira rubanda?urarunda runda ukubaka amagorofa ukabisiga nkuko wabisanze,ariko burya hari aho uba usize umusanzu.Wicara mu biro ukigira intare yica igiti n'isazi ukabivamo nabi''gira neza kuko isi ntisakaye ntuzi aho uzanyagirirwa.Urarenganya ejo nawe ukarenganywa.Mu isi  ni ku icumbi tanga impamba nawe uzayihabwa nabandi,nuyimana nawe uzayimwa nabandi.muvunnyi                      Muvunyi Fred icyuho wasize cyabuze ukiziba

Reka mpere mu Itangazamakuru  niba bagikomanga bagakingurirwa numve aho bigeze?Ahaaa!!! yewe Itangazamakuru ryo ishyamba siryeru kuko igice kinini cyaryo cyaragiye kibagiwe inzira cyayobye,kuko bamwe mu banyamakuru baguye mu cyuzi cy'ubugambanyi none babuze nuwabakuramo.Imwe mu miryango yAbanyamakuru iriho ku izina no kwitoramo ubuyobozi biracyagoranye.Muvunyi Fred aragiye amagambo y'uruhururikane ni menshi baravuga  bakongera bakavuga bakiyibagiza uko bamuvuga nabandi ariko babavuga rubanda wee!!Abanyamakuru bafite imiryango myinshi bahuriramo ,ariko yose imeze nk'inka yatetse bakajya kuyikama.

Nigute wavuga ngo muri abanyamakuru muhurira mu miryango itandukanye mugenzi wanyu yakwitaba imana ntimutabare?Hazagire umbwira niba hari uwamenye ko Nduwayo Emmanuel wayoboraga ikinyamakuru Isimbi yitabye imana?Ninde uziko Ndamage Claude Alias Runiga wayoboraga ikinyamakuru Umuhanuzi yitabye imana?Ninde wavuga ko atazi ko Bayisenge Emille yitabye imana?ninde watabaye?Umunyamakuru Dusabimana Claver amaze igihe yararembye ni iki cyakozwe ngo mu musure?Banyamakuru muragenda mukwepa urukundo muhinga urwangano  kandi hirya yejo mu menyeko isi idasakaye ,kandi isi nta nubwo ipfundikiye.Abashinzwe abanyamakuru kuki mudashyiraho ikigega cyajya kigoboka uwagize ibyago?Aya makosa yose RGB izayabazwe kuko niyo bireba niba nayo yigira mu kabati nivemo  batazayitereramo umuti wa politiki ikazavamo yerekezwa ku ntebe yitwa ubushomeri.

Sosiyete sivili yo yacecetse kera kuko ubu RGB yayihaye amafaranga menshi cyane yicecekeye ,yewe byabaye akawamugani ngo ntawuvugana ibiryo mu kanwa.Munyamariza uwamubaza impamvu yacecetse akaba atererana abari mu kaga yakubwira iki?Umwe mu bakomiseri wo muri sosiyete sivile twaganiriye yanze ko amazina ye yajya ahagaragara maze agira ati: Twe ntabwo dushobora kwiteranya na Leta kandi yaraduhaye inkunga ,akomeza agira ati:Naho ibyabarengana sitwe bireba kuko hari ubutegetsi bwa Leta bureberera abo baturage.Mu gihe bikomeje kuvugwa ko sosiyete sivili iganwa nababa barenganyijwe ntigire icyo ibamarira cyo kubakorera ubuvugizi ,niho hava kuvuga ko itererana abayigana baba bafite ibibazo bitandukanye.

Ubu ikindi kivugwa ni uko sosiyete sivili yibereye mu kwaha kwa bamwe mu banyabubasha kandi aribo barenganya abaturage.Abandi bati:Leta y'u Rwanda ibangamira sosiyete sivili.Uhagarariye sosiyete sivili ariwe Munyamariza we  yahakanye ko sosiyete sivili y'u Rwanda ibangamirwa na Leta.Umuryango w'abibumbye ukomeje kotsa igitutu ,ari nako uhamagarira ibihugu byose biwugize guha sosiyete sivili  uburenganzira bwo gukora mu bwisanzure kugirango haboneke demokarasi isesuye.

Bizwiko tariki ya 15/09/2015 buri mwaka aribwo hizihizwa umunsi wa Demokarasi ku isi hose,bamwe bati:Umuryango mpuzamahanga utegeka ibihugu bikiri mu nzira y'amajyambere gutanga ubwisanzure kandi iwabo ntayo bagira.Aha yatanze igero zukuntu Amerika n'ibihugu biri kumwe ukuntu bicara bagakuraho Leta z'ibihugu kandi ziba zaratowe n'abaturage.Loni ivuga ko hari ibihugu bimwe bikibangamiye imikorere ya sosiyete sivili, ku buryo ibaho mu magambo gusa, ariko mu bikorwa itariho.

U Rwanda ni kimwe mu byo imiryango mpuzamahanga imwe n’imwe iharanira uburenganzira bwa muntu ishyira muri iki cyiciro cyo kubangamira sosiyete sivili.Bamwe mu banyarwanda twabashije kuganira bose bahuriza ku kintu kimwe cyuko Human Rigthts Watch itajya ivuga neza u Rwanda ,kandi ikirengagiza ko yatereranye abatutsi bicwaga mu 1994.Aha niho ihera ikora raporo,nk'iyo mu kwezi kwa gatatu, umuryango Human Rights Watch unenga ubutegetsi bw’u Rwanda kubuza ubwisanzure sosiyete sivili.Gusa kuri iyi tariki isi yose yizihiza umunsi wahariwe demokarasi hazirikanwa uruhare rwa sosiyete sivili muri demokarasi zo mu bihugu zibarizwamo.

Edouard Munyamariza uvugira Sosiyete sivili mu Rwanda,  we avuga  ko sosiyete sivili nta kibazo cy’ubwisanzure ifite.Munyamariza yemeza ko ababona ko ifite ikibazo ari abitiranya inshingano za sosiyete sivili.Ubu hari imwe mu myumvire ishaka ko sosiyete sivili yo mu Rwanda yamera nko mu bindi bihugu kandi bidashoboka. Aha niho Munyamariza agira ati:”Ntabwo abantu bakwiye gutekereza y’uko sosiyete sivili ikwiye kuba umwanzi wa Leta cyangwa se nk’umuntu uhangana na Leta; ahubwo ni umufatanyabikorwa baganira, buzuzanya kandi bajya inama ku cyafasha guteza imbere inyungu z’abanyarwanda aho ziva zikagera.”Ntabwo waba umuntu urwanya ngo maze uzabashe no gukora ubwo buvugizi.

Icyo gihe wahitamo guhinduka ishyaka rirwanya cyangwa se ritavuga rumwe na Leta.”Muri rusange, umuryango w’abibumbye ugaragaza sosiyete sivili nk’ijwi rishobora kubahisha uburenganzira bw’abaturage, inyungu zabo no kwita ku banyantege nke na ba nyamuke.Uvuga ko ifasha Leta kugaragariza abaturage ibyo ikora, kandi ikayikebura ku byemezo bimwe na bimwe ifata bibangamiye abaturage.Aha nko kwimura abaturage huti huti kandi nta mushinga ugaragara uzahakorerwa.Abana b'impfubyi banyazwe amasambu yabo nabo bagirana amasano.

Imanza z'imitungo nazo zabaye akaraha kajya he?abana basabwa kwemerwa mu miryango mu gihe ababyeyi babo bitabye imana bakiri bato.Ikindi ni uko sosiyete sivili yigenga ifasha mu gukora amatora atunganye kandi igafasha abaturage kuvuga icyo batekereza ntihagire ubahutaza.Sosiyete sivili yakabaye yereka Leta ibitagenda bigakosorwa ,kuko  nkubu hari ingero:Abantu barakora impapuro mpimbano bakiba imitungo yabandi.Urugero:Mulindangabo Faustin yigeze no gufungirwa izo mpapuro mpimbano akiri umusilikare none n'ubu yagaragaye yishyuza Sebatware Andre imitungo .

Abanyarwanda bazindukira ku rwego rw'Umuvunyi nibenshi cyane kandi nta gisubizo bahabwa,ikindi gihangayikishije ni abaturage bakorera imwe mu mishinga ntibishyurwe .Ahandi ni nko mu murenge wa Gishamvu aho Gitifu waho Bizimana yariye amafaranga angana na miliyoni eshatu zari zagenewe abasigajwe inyuma n'amateka kugeza n'ubu ntarayabaha nkaho rero sosiyete sivili iba ikwiye kujyayo ikavugira abo barenganye.Niba sosiyete sivili itazamuye ijwi ngo itange ibitekerezo ivugire abaturage ntibazabura kuvuga ko iri mu kwaha kwa banyabubasha bihishe muri Leta.Ibibazo ni byinsi ariko harebwe ibyugarije ingo kuko  ubu hari icyiswe uburenganzira giherekejwe n'uburinganire cyumviswe nabi none  byakomeye.

Abaturage twaganiriye umunsi mpuzamahanga wa Demokarasi banenze sosiyete sivili aho bavugaga bati:Ubu ni ukuvuga ko sosiyete sivili itazi ikibazo kiri gukorerwa umuryango wa Nyakwigendera Rwigara.Iminsi mikuru nkiyi iyo yabaye tuzenguruka dushaka kumva uko abanyarwanda bumva Demokarasi naho bageze mu iterambere ry'igihugu n'uburyo bumva sosiyete sivili yo mu Rwanda?Abo twabashije kuganira bose banenga sosiyete sivili kuko itaranavuga ku karengane gakorerwa abaturage bigatuma bajya mu manza bagashirirwa nutwo bari batunze bishyura ababunganira mu nkiko.Urugero :Siviri Furugense yahohotwe na Ndayisaba Fidele byakijijwe n'imanza sosiyete sivili yaruciye yarumize.

Pasiteri Muzindutsi Faustin watewe igihombo na Ndayisaba na Mukasonga bamufungira urusengero.Sosiyete sivili yakabaye yerekana ubuvugizi yakoreye abantu batishyurwa imitungo yabo yangijwe mu gihe cya jenoside yakorerwaga abatutsi ,ikanagaragaza abafunzwe barengana kubera ingufu zabafungishije nk'umugabo Habimana Marthin.

Sosiyete sivili yakabaye yerekana impamvu Meya w'akarere ka Nyabihu atigeze yishyura umuryango wa Kazamuye wasenyewe bubaka umuhanda Nyabihu  kugera Rubavu.Sosiyete sivili yakabaye ifite urutonde rwabafunzwe barengana ikarwereka ubucamanza kugirango uwakosheje ahanwe naho urengana arenganurwe.

Kalisa Jean de Dieu

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *