Umujyi wa Kigali:Umuhanda uhuza Umurenge wa Nyamirambo na Mageragere ukomeje guheza abaturage mu gihirahiro.

Ibikorwa remezo bikozwe neza bigirira abaturage akamaro cyane ko biba bikozwe mu nyungu rusange.

Rubingisa Prudence meya w'umujyi wa kigali (photo archives)

Inkuru yacu iri ku baturage batuye Umurenge wa Nyamirambo igice kigana Nyarufunzo uva aho kabulimbo irangirira mu miduha.

Ubwo twageraga kuri ERP Nyamirambo ahategerwa imodoka za Coaster zitwara abagenzi bataha mu murenge wa Mageragere dusanga binubira igihe bahamaze babuze uko bataha.

Twegereye abo baturage tubabaza ikibazo bafite?bose bavugiye rimwe bagira bati"Nubwo byiswe ko twabaye Umujyi turacyari mucyaro cyane ko tukiri mubwigunge.Bakomeje bagira bati imodoka zajyaga zidutwara zabuze ngo umuhanda warangiritse .

Undi mugenzi we yatangarije ikinyamakuru ingenzi na ingenzinyayo com ko umuhanda uva mu miduha wangiritse cyane ko abashoferi benshi basigaye batinya kujyano imodoka zabo.

Twavugishije abashoferi bakorera mu muhanda ERP Nyamirambo Mageragere impamvu batatwaye abagenzi? Umushoferi yadusubije ko ari mu igaraji imodoka niramuka ikize ajya kubatwara.Abo muri Jali Transport nabo ngo umuhanda nudakorwa bazahagarika kujya bashyiramo imodoka zabo.

Twagerageje kuvugisha mubuyobozi bw'umujyi wa Kigali baduha nimero za Joseph kugirengo adusobanurire uko umuhanda Nyamirambo igice kigana Nyarufunzo kongeraho Umurenge wa Mageragere kizakorwa .

Joseph wo mu mujyi wa Kigali ntacyo yatangarije itangazamakuru k'igihe bazaba bakuriye abo baturage mugihirahiro.

Meya w'umujyi wa kigali Rubingisa Prudence ubwo yitabaga inteko ishingamategeko umutwe w'Abadepite PAC yari yavuzeko imihanda yose idakozwe izarangirana n'ukwezi k'ukwakira 2021 .

Aha niho buri umwe k'uwundi ahera yibaza ku ngengo y'imali igenerwa gukora imihanda ,kongeraho n'ibindi bikorwa remezo bigenda byangirika mu mujyi wa Kigali aho bayishyira.Kuba rero umuturage wo mu mujyi yabura uko ajya guhaha cyangwa uko avayo birababaje.

Imihigo imwe nimwe igaragaremo ibikorwa remezo,ariko ugasanga nko mu mujyi umuhanda urangirika ntihagire igikorwa.

Niba rero umuhanda Nyamirambo na Mageragere warangiritse Umujyi ukaba ntacyo ubikoraho nikerekana ko abahafite imishinga n'ibindi bikorwa batazongeta kubibyaza umusaruro.

 

Murenzi Louis

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *