Musanze : ‘’ Ibimenyetso RFL itanga ni uruhare rumara impaka ku baburanyi ku rwego rwo hejuru cyane’’ – Mbonera Theophile

Rwanda Forensic Laboratory, kuri uyu wa Gatatu tariki 17 Kanama 2022 yatangije ubukangurambaga bugamije kumenyekanisha ibikorwa ikora, kugira ngo abantu mu bice bitandukanye bayimenye. Ni ubukangurambaga bwatangiriye mu ntara y'Amajyaruguru mu karere ka Musanze mu murenge wa Nyakinama, bwiswe "Menya RFL"

Ubukangurambaga  bwatangijwe na Laboratwari y'ibimenyetso bikoreshwa mu butabera, Rwanda Forensic Laboratory, hagamijwe kumenyekanisha imikorere na serivisi zitangwa na yo by'umwihariko mu bimenyetso byifashishwa mu gutanga ubutabera bunoze.

Bamwe mu bayobozi b'inzego z'ibanze bitabiriye ubu bukangurambaga bavuga ko basobanukiwe kurushaho, bityo ko bagiye kurushaho kuyisobanurira abo bayobora.

Ndindwabake Theoneste umunyamabanga nshingwabikorwa w'Umurenge wa Remera mu Akarere ka Musanze avuga ko bagiye kumenyesha RFL abo bayobora binyuze mu manama abahuza.

Yagize ati" Icyo tugiye gukora kugirango dufashe abaturage bacu ni ukubamenyesha ikigo cya RFL binyuze mu nama zitandukanye ziduhuza nabo kugirango ugize ikibazo gisaba ko hafatwa ibimenyetso ashobore kugana iki kigo"


Bisengimana Janvier umunyamabanga nshingwabikorwa w'Umurenge wa Busogo avuga ko RFL hari ibibazo  by'abaturage batahabwaga ubutabera bwuzuye ubu igiye gutuma bikemuka.

Yagize ati" Hari ibibazo byinshi abaturage bahuraga nabyo ugasanga guhabwa ubutabera bwuzuye bisa naho bigoranye bitewe n'uko kugirango ibimenyetso byemerwe nk'ibimenyetso koko bifatika, ariko kugirango ibimenyetso bizemezwe koko uwabikoze, bigasaba ubushobozi buruta ubwumuturage afite, kuko byasabaga kubijyana hanze cyane nk'abihakana abana babyaye kuko batari bazi icyi cyigo. Ubwo tukimenye bakanatwizeza ko cyazamanuka ku rwego rw'intara bizorohera abaturage bacu bamenye uburenganzira bwabo mu ubutabera".


 Guverineri w'intara y'Amajyaruguru Nyirarugero Dancille, yavuze ko kumenya imikorere y'iyi laboratwari bikenewe cyane, kuko akenshi hari abaturage barenganywa bakabura uko bagaragaza ibimenyetso byabafasha mu butabera, agasaba inzego z'ibanze kurushaho gukorana n'icyi kigo.


Yagize ati " Twasabye inzego z'ibanze kwitabira gukoresha icyi kigo kuko kije ari igisubizo ku ubutabera kuko buzajya bufata imyanzuro bashingiye ku bimenyetso by'ukuri bidashidikanywaho bityo umuturage ntabwo azarenganywa".

Umuyobozi mukuru wa Rwanda Forensic Laboratory Lt Col Dr. Charles Karangwa arasobanura impamvu y'ubu bukangurambaga.

Yagize ati "  Menya RFL campaign izamara amezi 3 ikorwe mu byiciro 2, icyambere ni kubayobozi cyane cyane bibanze n'abafatanyabikorwa babo muri buri Ntara yose kugirango tumenyekanishe serivise za RFL itanga kugirango abaturage bazikoreshe zibagirire akamaro bahabwe ubutabera bunoze".

Umunyamabanga uhoraho muri minisiteri y'ubutabera waje uhagarariye minisitiri w'ubutabera, nk'umushyitsi mukuru, bwana Theophile Mbonera, asobanura ko kuva RFL yatangira gukora yakemuye byinshi mu butabera, cyane ko itanga servisi zasabaga uzishaka kujya mumahanga.

Yagize ati" Iki kigo ni  intambwe ikomeye, Igihugu cyacu cyateye, kuko serivise z'ibimenyetso bya gihanga zisigaye zikorerwa mu Rwanda bikaba byaragabanije umwanya ndetse n'ingengo y'imari byatwaraga mu kubyohereza mu mahanga. Muby'ukuri cyagize impinduka zikomeye mu gihe abanyarwanda batanga  mu gushakisha ibimenyetso no ku mafaranga babishoragamo".

Rwanda Forensic Laboratory yatangiye gukora mu myaka 17 ishize kuko yatangiye mu mwaka wa 2005 yitwa Kigali Forensic Laboratory, gusa mu mwaka wa 2016 hatorwa itegeko No 41/2016 ryo kuwa 15/10/2016, rishyiraho Laboratwari y'u Rwanda y'ibimenyetso bya gihanga bikoreshwa mu butabera Rwanda Forensic Laboratory. 

Iki kigo cya Rwanda Forensic Laboratory, kuva aho gitangiriye gukora mu mwaka wa 2018, kimaze kwakira dosiye zirenga ibihumbi 30, kuko mu mwaka wa 2018-2019 cyakiriye dosiye 4,815, mu mwaka wa 2019-2020, cyakira 5,812, mu mwaka wa 2020-2021 cyakiriye 8,354, naho mu mwaka wa 2021-2022 cyakira dosiye zirenga 8,400, kandi ngo ibi bikaba byaragize uruhare rukomeye mu butabera bw'u Rwanda.

Biteganyijwe ko ubu bukangurambaga Menya RFL, buzamara amezi 3 buzenguruka mu gihugu hose, bukaba bwatangiriye mu cyiciro cy'abayobozi b'inzego zibanze zigize uturere tw'intara y'Amajyaruguru.

 

 

 

 


MUKANYANDWI Marie Louise

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *