Rwanda:Leta yahaye icyuho ubucuruzi bw’abanyabubasha gushyira abaturage mu kaga k’imibereho.

Abanyarwanda batangiye kuvuga akari murori kubiriho bibakorerwa .Hashize igihe kigera ku myaka ine imwe mu mipaka y'ibihugu bihana imbibi n'u Rwanda ifunzwe.

Ministri w'intebe Dr Ngirente Eduard(photo arichives)

Ubucuruzi bwa rubanda bwatangiye kugenda biguruntege buhuhurwa na covid-19.Hashize iminsi mike humvikanye izamuka ry'ibiciro by'ibicuruzwa fatizo rubanda rwa giseseka rukenera umunsi k'umunsi.Ikinyamakuru Ingenzi na ingenzinyayo.com cyazengurutse mu duce dutandukanye kugirengo kimenye amakuru fatizo y'izamuka ry'ibiciro n'ibicuruzwa byazamuweho ibiciro.

Nyabugogo ahitwa mu mashyirahamwe twaganiriye n'abacuruzi batandukanye ,ariko banze ko twatangaza amazina yabo kubera umutekano wabo.Uwo twahaye izina rya Ndungutse Pascal .

Ingenzi tugusanze hano mu mashyirahamwe hakorerwa ibikorwa nawe ur'umucuruzi,niba uriwe watangiye ryari?ucuruza ibicuruzwa bwoko ki?Ndungutse Pascal natangiye gucururiza mu mashyirahamwe hano udusanze 2008 ngacuruza ibicuruzwa bitandukanye ,ariko bisa nkaho bikoreshwa mu biribwa,umuceli,isukali ,amasabune atandukanye,amavuta yo guteka n'ubundi buconsho.ingenzi niba nta banga ririmo ibicuruzwa ucuruza ubikurahe? Ndungutse mbere y'uko imipaka ifungwa ibicuruzwa byinshi byavaga mu mahanga,kandi byaraduhendukiraga bigatuma abakiriya bagura bishinye,ubu rero twatangiye kubura ibicuruzwa twanabibona bikaba bihenze.

ingenzi har'amakuru akomeje kuvugwa ko ibicuruzwa birimo isukali,amavuta yo guteka n'ibindi byahenze byaba aribyo?niba aribyo byatewe n'iki? Ndungutse nibyo koko isukali n'amavuta yo guteka byahenze ,ariko n'ibindi biraza guhenda,ikindi kandi n'ibindi biraza guhenda cyane ko ntaho tubikura tukaba tugiye gusubiza ibyangombwa .

Twakomeje tugera mu duce twa Biryogo, Rwezamenyo no mu miduha.Abacuruzi bati"Twe twabuze naho turangura nabafite amadepo n'abanyabubasha bakaba aribo bazamura ibiciro bitwaje ko ntawabavugaho.Amaresitora nayo mu mujyi wa Kigali zazamuye ibiciro irindaza ryaguraga ijana rigeze kuri 200 capati yaguraga 100 bayigize 200 .

Uwitwa Shaban ati"wallah itangazamakuru mutubarize kuko twatungwaga n'ibiryo birimo amandazi,capati icyayi cya mukaru none byatangiye kugura umugabo bigasiba undi.Niba ntagikozwe ngo Leta igire icyo ikora ifashe guhuza abacuruzi n'abaguzi,kuko ubuzima bwatangiye guhenda.Umwe k'uwundi batangiye kwibaza niba ibiciro bizakomeza kuzamuka cyangwa niba Leta haricyo izakora? Ubuzima bwa rubanda bushingira k'ubuhinzi n'ubworozi bugakomereza k'ubucuruzi bw'ibanze aribwo buzahura imibereho yabo.Leta y'u Rwanda ntacyo iratangaza ku izamuka ry'ibiciro by'ibicuruzwa.

Umunyarwanda ahangayikishijwe no kuzamura ibicuruzwa fatizo akenera buri munsi.Abadepite n'Abasenateri batezweho igisubizo cyo kuvuga ku izamuka ry'ibiciro.

 

Murenzi Louis

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *