Amatora ya Perezida wa Repubulika 2024 azitabirwa na Me Ntaganda Bernard n’ishyaka rye P.S Imberakuri.
Urugamba rwa politiki ruhoramo intambara y'ibice byinshi,ariko ibizwi harimo kwiyamamaza ugatorwa.
Harimo kuba k'ubutegetsi udatowe kuko umwanya uriho udatorerwa .
Inkuru yacu iri k'umugabo Me Ntaganda Bernard n'ishyaka rye P.S Imberakuri biyemeje guharanira kujya mu matora ya 2024.
Me Ntaganda Bernard niwe munyepolitiki washinze ishyaka ritavuga rumwe na FPR ,kandi ishyaka rye rikagira abarwanashyaka benshi.
Me Ntaganda Bernard ati"ubu FPR nireke niyamamaze nintsindwa bizaba ari demokarasi,nabwo nintsinda biza ari demokarasi.
Me Ntaganda Bernard akimara gushinga ishyaka P.S Imberakuri rikemerwa rigahabwa ibyangombwa haje kubamo ikibazo cyatejwemo na Mukabunani Christhine n'agatsiko bari bafatanije.
Iminsi yakurikiyeho ishyaka P.S Imberakuri ryaje kumvikanamo ibice bibili icya Me Ntaganda Bernard Perezida Fondateli w'ishyaka.Hakaba n'ikindi gice cya Mukabunani Christhine ubu uri mu nteko ishingamategeko umutwe w'Abadepite.
Icyaje kumvikana haba mu itangazamakuru no mu nzego zindi n'uko Mukabunani Christhine n'akagstsiko ke byaje gusandara kugeza naho byavuzweko iwe bagabyeyo igitero bakamutaikira.
Niki gitumye Me Ntaganda Bernard ashaka kwiyamamariza kuyobora u Rwanda?Me Ntaganda Bernard avugako haribyinshi ashaka guhindura.
Ese Me Ntaganda Bernard azasimbuka inkuta zubatswe na FPR?
ese Me Ntaganda Bernard aho ntazongera akagwa mu mutego wa Politiki?Me Ntaganda Bernard ati"Jyewe mfite akayihayiho ka politiki ,kandi niyemeje kwiyamamaza kuyobora u Rwanda.Aha niho hibazwa byinshi.
Uko ibihe bizagenda biza tuzagagezaho amakuru.
Kimenyi Claude