Akarere ka Musanze:Akarengane karavuza ubuhuha

Meya w’akarere ka Musanze na FARG ku kibazo cya Habyarimana Said ntibakivugaho rumwe. FARG iti:inzu twahaye umuryango wa Iritararenga Simoni ntigomba kugurishwa. Meya Musabyimana we ati:inzu ubamo Habyarimana Said igomba kugurishwa.

Umuhesha w’inkiko  Uwamaliya Angelique we yanze kugira icyo atangariza itangazamakuru ,gusa  yavuze ko arangiza urubanza rw’uwateresheje kashe mpuruza. umug

                                            Habyarimana Said arasaba kurenganurwa

Uwamaliya Angelique nk’umuhesha w’inkiko yandikiwe n’inzego zitandukanye zimubuza kugurisha inzu ituwemo na Habyariana Said arabyanga. Inkuru yacu iri mu bice byinshi gusa duhere mu bigaragara nabagizemo uruhare rwo gutanga amakuru yukuntu  Habyarimana Said bagurisha inzu itariye.  Habyarimana Said we aganira n’itangazamakuru yaritangarije ko  inzu itezwa cyamunara yayitijwe nabavandimwe be kuko bari bamaze kuyubakirwa na FARG kuko bari barokotse jenoside barasenyewe ntaho kuba bafite. Itangazamakuru ryabajije Habyarimana Said impamvu bayigurisha?Habyarimana yadutangarije ko we ayibamo nk’iy’umuryango ko atariye ko uwo dufitanye urubanza ariwe mugore wanjye twaburanaga akaza no kwemerera urukiko ko inzu twayitijwe ,ariko ngatangazwa no kumva itezwa cyamunara.

Habyarimana yakomeje adutangariza ko bayimutije kuko bangaga ko akomeza gusembera n’ubwo we yarafite umugore.Habyarimana Said yacitse ku icumu rya jenoside yakorewe abatutsi 1994. Habyarimana Said n’abavandimwe be ni bene Iritararenga Simoni,akaba yararokokanye nabo bavindimwe aribo:Ndeze Djumapilina Mujawimana Madina.Kubera ko uwarokotse utishoboye yubakirwa inzu ,ni muri urwo rwego aba bana ba Iritararenga Simoni ikigega FARG gifasha abatishoboye barokotse jenoside yakorewe abatutsi bubakiwe inzu mu kagali ka Cyabararika mu murenge wa Muhoza akarere ka Musanze.Ubuyobozi bunogeye bose nubwegereye rubanda. Imvugo n’ingiro ku kibazo cy’umuturage urengana mu karere ka Musanze gikomeje kutitabwaho. Meya w’akarere ka Musanze wacyuye igihe Madamu Mpembyemungu Winifrida yamaganye umuhesha w’inkiko witwa Uwamaliya Angelique amubuza kugurisha inzu ya leta yahawe abacitse ku icumu bo mu muryango wa Iritararenga Simoni. Iyo baruwa niyo ku itariki 02/07/2015. Ibaruwa ifite nimero 2080/07.04.03 yari yandikiye umunyamabanga nshingwabikorwa w’umurenge wa Muhoza amusaba ko iyo nzu itajya mu makimbirane ari hagati ya Habyarimana Said n’umugore we. Ibi byarubahirijwe. Inzu ntiyagurishwa.

Ikibazo gikomeye ubu ni uko umuyobozi w’akarere ka Musanze Musabyimana Jea Claude aganira n’itangazamakuru  rimaze kumubaza ku kibazo cy’inzu yubakiwe abarokotse jenoside bo mu muryango wo kwa Iritararenga Simoni yatejwe cyamunara kuva aho abereye meya?Ajya gusubiza yagize ati:inzu nigurishwe jyewe nka meya ntabwo mvuguruza urukiko. Twongeye kumubaza niba inzu y’umuryango itezwa cyamunara ku ikosa ry’umuntu?Meya Musabyimana yongeye kutubwira ko ibyo we yumva byaharirwa inkiko ngo kuko Habyarimana Said ayibamo ,nananirwa kwishyura abavandimwe be bazamwishyurire iba bashaka ko inzu yabo itagurishwa.Tariki 08/09/2016 nibwo FARG nk’ikigega gishinzwe kubakira abarokotse jenoside yakorewe abatutsi  yandikiye umuyobozi w’akarere ka Musanze kugirango iyo nzu yo gutezwa cyamunara. Musabyimana-Jean-Claude-Umuyobozi-wAkarere-ka-Musanze                   Meya w'akarere ka Musanze aho kwegera abaturage arabahunga

Ibuka nayo yo mu karere ka Musanze iganira n’itangazamakuru baritangarije ko biteye agahinda. Perezida wa Ibuka  mu murenge ariwe Hamza Iddiy yadutangarije ko atagaya umuhesha w’inkiko ngo ashime meya w’akarere weretswe ko inzu atari iya Habyarimana akanga kubyumva.Uwimana Emmanuel perezida wa Ibuka mu kagali ka Cyabararika we yatangarije itangazamakuru ko kujya guteza cyamunara inzu ya FARG yatije Habyarimana Said bisa nko guteza inzu umupangayi abamo. Bose abo muri Ibuka  kuva ku rwego rw’umugugudu wa Gatorwa kuza mu kagali ka Cyabararika ugakomeza mu murenge wa Muhoza baratabariza impfubyi za Iritararenga Simoni,bakanasaba ko umuhesha w’inkiko Uwamaliya Angelique yakurikiranwa. Ingenzinyayo .com

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *