Umurenge wa Kigali mu mujyi wa Kigali imvugo niyo ngiro: Umuturage ku isonga mu iterambere ry’igihugu.
Amateka ahisha byinshi akanahishura byinshi, imwe mu ntwaro yatumye tariki 4 Nyakanga 2022 mu mudugudu wa Makaga Akagali ka Rwesero mu murenge wa Kigali ho mu mujyi wa Kigali hizihirizwa ku nshuro ya 28 isabukuru yo kwibohora.
Ibirori byitabiriwe n'umuyobozi w'Umujyi wa Kigali Meya Rubingisa Pudence.Inshingano za buri muyobozi zo kureberera abaturage nizo zatumye mu mudugudu wa Makaga hubakwa inzu zikitegererezo zabatishoboye bari mu manegeka.
Umunyamabanga nshingwanikorwa w'umurenge wa Kigali Ntirushwa Christopher yabwiye abayobozi batandukanye bari bitabiriye ibirori byo kwibohora ko u Rwanda rwavuye ahabi rukaba rugeze aheza,kandi ubuyobozi ku isonga bukorera abaturage.
Yakomeje yerekana ibyiza biri mu murenge wa Kigali ayobora cyane ko yerekanye amazu mirongo itandatu n'umunani nabo yagenewe batangiye kuyatuzwamo.
Ati"inzira iracyari ndende kuko ibikorwa byo gukorwa ni byinshi,kandi ubufatanye bw'abayobozi n'abaturage nizo mbaraga zishingirwaho mu iterambere ry'igihugu cyacu kimaze gutera imbere.
Umuturage uhagarariye abandi"ati "Uwashima ibikorwa FPR inkotanyi yatugejejeho yamara umwaka abivuga,kuko ni byinshi.Uwatekereza ko hano twicaye hari amazu y'ikitegererezo,ukahabona amazi n'amashyanyarazi ntiwatekereza ko yari Butamwa yo muri MRND.
Yongeyeho ati "Inkotanyi zakoze byinshi kugeza na n'ubu.Yasoje asaba ko umuhanda uva kuri Kaburimbo mu kagali ka Kigali ugaca Mwendo ugera mu ka Rwesero wangiritse ko bawubakorera.
Meya w'Umujyi wa Kigali Rubingisa Pudence yafashe ijambo ashimira Perezida wa Repubulika y'u Paul Kagame wayoboye urugamba rwo kubohoza igihugu akaba anakiyobiye neza Umuturage niwe dukorera twaje ngo dufatanye kwizihiza ibyiza twagezeho mur'iy'imyaka 28 twibohoye ingoma mbi zahekuye u Rwanda.
Meya Rubingisa ati"umuhanda mwasabye ndawemeye ugomba gukorwa vuba Umunyamahanga nshingwanikorwa Ntirushwa Christopher yagarutse ku mukorere myiza y'ubuyobozi no gukorana n'abaturage amurika imodoka nziza nshyashya izajya ifasha Inzego z'umutekano kuwutunganya mugihe harahaba habaye ikibazo.
Iy'imodoka ikaba ije yunganira indi yarisanzwe.Ibyiza birashimwa,ibibi bikanengwa.Abaturage bo mu midugudu imwe begereye itangazamakuru bagira bati "turishimira ibyiza twagezeho,ariko mu murenge wacu wa Kigali harimo abatuvangira bakoresha inzoga zinkorano.
Ababigiramo uruhare harimo abo mu midugudu no mubakora irondo bakingira ikibaba abenga bakanacuruza inzoga zinkirano.
Abaturage bakaba basaba ko ababiguramo uruhare bavanwa mu nzego z'ubuyobozi cyane ko batatira inshingano zo kubaka igihugu.Umwe wo mu nzego z'umutekano aganira n'itangazamakuru yanzeko twatangaza amazina ye ,ariko yadutangarijeko ababigiramo uruhare bari mu nzego z'ubuyobozi ko bagiye kwirukanwa bamburwe inshingano ,kuko ntawayobora abaturage abarogesha inzoga zinkorano.
Kwibohora bigomba guhuzwa n'ibikorwa byiza bizamura igihugu.
Murenzi Louis