Apotre Mukabadege Liliane yitwaza ko atanga umusanzu muri FPR agahemukira rubanda ayambura imitungo yabo.

Ivugabutumwa ritangira mu Rwanda izina cyangwa ijambo Apotre ntiryavugwaga ntiryari rizwi,none Mukabadege Liliane washinze itorero Umusozi w'ibyiringiro afite iyo nkoni yahawe na Gitwaza Paul nawe uyitwaza.

Apotre Mukabadege Liliane (photo archives)

Mukabadege Liliane ajya kumenyekana byavuye ku bibazo yagiranye n'uwahoze ar'umugabo we witwaga Bizimana Alias Rugwe.Amakimbirane yatangiye umunsi Mukabadege Liliane yambikwa ikanzu akanahabwa inkoni yo kuba Apotre.

Uwo munsi Mukabadege Liliane yanze ko Rugwe nawe ahabwa iyo kanzu n'inkoni byo kuba Apotre.Rugwe kuko yize imikino njya Rugamba (umukaratika)yikojeje mu kirere Gitwaza Paul agira ubwoba ahita yambika Rugwe ikanzu nawe ahita aba Apotre.

Induru zatangiye ubwo maze Bizimana amena amabanga yose ya Mukabadege ati "Mukabadege n'umwesikorokazi kuko afata abantu akabasaba kuza murusengero bacumbagira, kugirengo aze gufata bibiliya abasengera bakitigisa,nyuma bakaza guhaguruka bavuga ko bakize ubumuga, Ikindi Rugwe yakoze n'ukuvuga ko Mukabadege Liliane ashaka umugabo atandukuje igikumwe cya mbere.

Mukabadege agitandukana na Bizimana Rugwe yashatse uwo barikumwe ubu nawe rugeze mu marembera.Inkuru yacu kuri Mukabadege Liliane iri ku kibazo cyo kwambura abaturage bamurega ikirego cyabo nticyakirwe ngo gikemuke.

Uwazanye ibyuma bya muzika gucuranga mu itorero Umusozi w'ibyiringiro rya Mukabadege Liliane ubu yabuze kirengera.

Mukabadege ubu yabwiye uwazanye ibyuma ko agomba kumuha miliyoni enye z'amafaranga y'u Rwanda kubera kumutwarira ibyuma.

Nyiri kuzana ibyuma yaregeye umurenge wa Rwezamenyo ariko kugeza na n'ubu ntacyo babikozeho.

Abapasiteri bo mu itorero Umusozi w'ibyiringiro rya Mukabadege Liliane binubira amakosa abakorera.Umwe mu bapasiteri twaganiriye tukanga gutangaza amazina ye kuko ariho ategura ikirego cyo kurega Mukabadege Liliane mu nkiko.

Tuganira yagize ati "Mukabadege Liliane iyo umubajije ibihembo byawe akubwirako we atanga umusanzu muri FPR ko kumurega ntacyo byamara.Ikindi gitangaje nkiyo umubajije aho atangira uwo musanzu cyangwa uwo awuha, Mukabadege Liliane akuka inabi agusubiza ko FPR idakinishwa.Umunsi umwe haruwambwiye ko ibyo akora yitwaje FPR ayibeshyera bizamugora.Mukabadege yamubwiyeko na Rugwe wamusebeje yamufungishije ko nundi wese yamufungisha.Mukabadege asezerana n'uyu Mugabo barikumwe isezerano yarihawe na bishop wirukanywe mu itorero rikorera mu Gatenga.

Abambuwe na Mukabadege Liliane tuganira badutangarije ko bagiye kuzabaza uhagarariye FPR kuva k'urwego rw'umudugudu kugera k'Umujyi wa Kigali bamenyeko koko ayo mafaranga ariho ayajyana .Twababajije basanze ariho bayajyana uko babigenza?Bose bavugiye rimwe ko yaba akora ibizamura abaturage.Twababajije basanze atariho uko babigenza?Bansubijeko bakwiyambaza FPR ikabarenganura kuko ayisebya.Mukabadege twamuhaye ubutumwa bumusaba amakuru ntiyadusubiza.
Ubuyobozi bw'ikinyamakuru Ingenzi na ingenzinyayo.com bwongeye kukwandikira bugusaba amakuru kuyakuvugwaho.

Ibyuma bya muzika byacurangaga muru sengero rw'itorero ryawe ryitwa Umusozi w'ibyiringiro.Amakuru avugako itorero wariciyemo ibice kuva kuba Abapasiteri,Abakiristu n'abandi bafite inshingano mu mirimo yo mu itorero.Andi makuru twagirengo uduheho ibisobanuro nay'uko waba ufite ibikumwe bitatu n'abagabo batatu utarandukuje na kimwe.Kuba ubwira ugize icyo akubaza ko ntawagira icyo akuvugaho ngo utanga umusanzu muri FPR ntacyo bagukoraho?nimero 04/2013 ryo ku wa 8 Gashyantare 2013 ryemerera umunyamakuru guhabwa amakuru.?
Tukimara kumuha ubutumwa yaraduhamagaye ngo muzandike ibyo mushaka,yagize ati"ntawabuza inyombyi kuyombya"naho ibyo navuzwe ni byinshi kandi ntibyankuye mu mirimo y'Imana.

FPR kuva mu mudugudu niyo ihanzwe amaso nabo Mukabadege Liliane yambuye akaba ayibakangisha.Aha ho Mukabadege Liliane aribeshya ntabwo gutanga umusanzu yabigira ikiraro cyo kurenganya rubanda.

 

ingenzi

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *