ADEPR kuki hongeye kuvuka urwikekwe?

Ikiruhuko cy’izabukuru muri ADEPR gishobora kongera gutezamo bomboli bomboli. Bamwe mu bapasiteri barinubira ko insengero zafunzwe n’ifaranga ribonetse rikaburirwa irengero.

Nyobozi y'ADEPR iri kunanirwa gukemura ibibazo[photo archieves]

Mu itorero rya Gikirisitu rishingiye ku mahame ya kirokore mu Rwanda hongeye kumvikanamo urwikekwe rushingiye ku kimenyane n’itonesha.Mbere yuko dutangaza inkuru twahamagaye umuvugizi w’itorero wungirije Rev Pasiteri Karangwa John ,kuko ariwe ushinzwe ubuzima bwa ADEPR akaba ari nawe ubazwa amakuru.Rev Pasiteri Karangwa John twamuhamagaye sasita na mirongo ine nitatu(12h 43) kuri telephone ye igendanwa ariyo 0788609559  atubwirako twamuhamagara samoya zumugoroba.

Ibi yabikoze mu rwego rwo kwimana amakuru ,kandi yari yaraduhaye umunsi wo ku wa mbere kuko aribwo aruhuka.Amakuru ava muri ADEPR atangwa nabizerwa bayo,ariko bakanga ko amazina yabo yatangazwa kubera umutekano wabo ,badutangarije ko ishyirwa mu kiruhuko cyabamwe mu ba pasiteri cyazanyemo urwikekwe kuko hari bashyizwemo  bataruzuza imyaka ,mugihe hari basigaye mu kazi barusha imyaka bashyizwemo muri icyo kiruhuko.

Aha baragira bati”imyaka ishyira umukozi mukiruhuko cy’izabukuru igenwa n’amategeko ya Leta y’u Rwanda agasohoka mu igazeti ya Leta ,kuko iyo myaka ni (65) none rero ngo muri ADEPR bashyizemo abatarayuzuza basiga ababaruta imyaka. Dore abashyizwe mu kiruhuko naho bayoboraga: Rev Pasiteri Rurangirwa Emmmanuel wayoboraga ADEPR ururembo rw’Amajyaruguru,Rev Pasiteri Cyiza Thadeo yari yungirije muri ADEPR ururembo rw’Amajyaryguru.

Rev Pasiteri Sego Rurangwa Louis wayoboraga ADEPR Akarere ka Gakenke,Rev Pasiteri Nsengiyumva Innocent wayoboraga ADEPR Akarere ka Ngororero,Rev Pasiteri Kagibwami wayoboraga ADEPR Ururembo rw’Iburasirazuba.

Abagumye mu kazi kandi bivugwa ko bashaje barengeje imyaka yo kujya mukiruhuko cyizabukuru naho bayobora: Rev Pasiteri Ruyenzi Erneste ayobora ADEPR Akarere ka Gasabo,Rev Pasiteri Macyamuro ayobora Akarere ka Nyabihu, Rev Pasiteri Kamali ayobora Akarere ka kayonza, Rev Pasiteri Kaboyi Hagayi Ndatangaye ayobora Akarere ka Kirehe,Rev Pasiteri  Elyse Kwizera ayobora Paruwase ya Gatenga, Rev Pasiteri Gasirikare ayobora Paruwase ya Kayanga.

Ibi reo iyo birangiye hazamo ikindi kibazo gishingiye k’umutungo,aha byumvikane neza kuko twaganiriye n’abakirisitu bo muri ADEPR kongeraho abayobora imidugudu cyangwa amaparuwase bakavuga ko bugarijwe n’ibibazo ,ariko ubuyobozi buyobowe na Rev Pasiteri Karuranga Ephrem hamwe na Rev Pasiteri Karangwa John ntibabikemure ahubwo bagashimishwa no kwitwarira amafaranga i Kigali.Dore uko bihagaze:Insengero zimwe na zimwe zarafunzwe muri rwa rwego Leta yasabye ko zubakwa zigakorerwa isuku,bityo bakaba babona zitazubakwa mu gihe umutungo wose ubonetse utwarwa iyo za Kigali.

Gutwara amafaranga y’amaturo i Kigali ibi  byo ngo nibidakemuka bamwe mu bakiristu bazareka gutura,aha rero niho hakomeje kwibazwa niba bizakemuka cyangwa bitazakemuka.

 

Murenzi Louis

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *