Abaturage bo mu mudugudu wa Mugandamure A mu karere ka Nyanza baratabariza Uwamwezi Primitive kubera ihohoterwa akorerwa.

Amakimbirane mungo akomeje kuvuza ubuhuha umuryango ugasenyuka.Muturere tugize u Rwanda ahutumvise umugabo wishe umugore we,wumva aho umugore yishe umugabo we.Inkuru yacu iri mu Isibo Icyerekezo, Umudugudu Mugandamure A,Akagali ka Kavumu, Umurenge wa Busasamana, Akarere ka Nyanza,Intara y’amajyepfo.Ubwo bamwe mubatuye aho ruguru twavuze nibwo bahamagaye k’ubuyobozi bw’ikinyamakuru ingenzi newspaper na ingenzinyayo com batabariza umuturage witwa Uwamwezi Primitive ko akorerwa ihohoterwa n’uwo bashakanye ariwe Issa Habimana.Abaduhaye amakuru badusabyeko tutatangaza amazina yabo kubera umutekano wabo,ariko badutangarijeko inzego z’umudugudu wa Mugandamure A bashyigikira ibikorwa bigayitse bibera murugo rwa Habimana Issa nuwo bashakanye Uwamwezi.Twahamagaye uyobora umudugudu wa Mugandamure A ariwe Ndahiro Eliphaz kuri nimero ye tumubaza ikibazo cyo murugo rwa Habimana Issa.ingenzi ko twumva ko murugo rwa Habimana Issa harimo amakimbirane.murayazi?niba muyazi mwayakozeho iki?Ndahiro Eliphaz turayazi twatangiye kuyakemura twafashe umwanzuro wo kwandikira umugore we urwandiko akaziyambaza inkiko.

Uwamwezi Primitive na Habimana Issa zitarabyara amahari (photo archives)

Gitifu w’Akagali ka Kavumu Pfukamusenge Alexis nawe twagiranye ikiganiro k’umurongo wa telefone ngendanwa . ingenzi newspaper har’amakuru ko mu mudugudu wa Mugandamure A har’urugo rwabitwa Habimana Issa na Uwamwezi Primitive rurimo amakimbirane kuko abo baturanye baduhaye amakuru ko ihohoterwa ririmo rishobora gutuma umwe yica undi murabivugaho iki?murabikoraho Iki? Gitifu Pfukamusenge Alexis yagize ati”iki kibazo narakimenye,ariko sinarinziko byageze muriyo ntera,ariko reka nsabe raporo numve uko bihagaze.Iki kiganiro nabo bayobozi cyabaye tariki 1 Kanama 2021.Twashatse kumenya ihohoterwa rikorerwa Uwamwezi Primitive uwadubaye amakuru agira ati”Habimana Issa ahoza umugore we Uwamwezi ku nkenke,kumutukira muruhame,gusebya umuryango we,kumuheza k’umutungo.Undi waduhaye amakuru,ariko tukamuha izina rya Kasimu kubera umutekano we yagize ati”Habimana Issa yazanye abana yabyaye mbere akabateza mukase bakamutuka hafi yo kumukubita.Inama twamugiriye n’uko yagana inzego agatandukana nawe baticanye.Twagerageje guhamagara Habimana Issa ntitwamubona k’umurongo wa telefone.Uwo dukesha ay’amakuru yadutangarijeko Uwamwezi Primitive nta telefone ngendanwa afite kubera ibyo bibazo byari murugo rwe.

Ubwanditsi

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *