Munyaneza Viateur Alias Rukara utuye Umurenge wa Runda Akarere ka Kamonyi abanyemari bamutwariye ubutaka baramugera amajanja yo kumutwara munzererezi.

Amahoro ku giti cy’umuntu n’uburenganzira bushotse .Biravugwa bigacecekwa ababifitemo inyungu bakabeshya bikabahira.Aha niho hari kwibazwa niba umuturage umwe yabuza undi umudendezo ntihagire igikorwa.Bamwe mubatuye umudugudu wa Rugazi ,Akagali ka Ruyenzi, Umurenge wa Runda ho mu karere ka Kamonyi mu ntara y’amajyepfo bibaza ukuntu abantu baturana barebana ay’ingwe.Intandaro y’iki kibazo ngo cyatejwe n’umunyemari wifashe akarandura urubuto rw’ipapayi ya Viateur,akongera agacikura icyobo cy’amazi mu muhanda rwa gati.Amakuru atugeraho ngo Munyaneza Viateur Alias Rukara akibona bamurengereye mumbago ze yiyambaje inzego zitandukanye kugirengo zimurenganure ntibagira icyo bakora.Umwe mubaturage batuye mu mudugudu wa Rugazi yadutangarije ko haje gucurwa umugambi mubisha wo kuzafata Rukara nk’inzererezi bakamujyana muri Nyungwe aho bazifungira.

Munyaneza Viateur Alias Rukara utabarizwa kubera ko umutekano we ari muke,(photo archives)

Ubwo twaje kubaza abo munzego zizewe zikorera mu karere ka Kamonyi ku kibazo cy’umutekano mukeya wa Rukara kugeza naho agambanirwa ngo atwarwe mu nzererezi kandi ar’umugabo utuye ubiwe adakodesha.Uyu muyobozi ajya kudusubiza yagize ati”Ubwo byamenyekanye ntibikibaye.Inzego zitandukanye iteka zikangurira abaturage kubana neza,ariko benshi bavuga ko bigererayo bakaba n’abana bo mu cyama ntibabikozwa.Ahaniho havamo amakosa menshi abyara amakimbirane.Ufite munshingano gukemura ibibazo nahere mu mudugudu wa Rugazi ,kuko bitifashe neza.

Kalisa Jean de Dieu

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *