Umupira w’amaguru mu Rwanda ukomeje kubakirwa ku kinyoma kugeza naho bifuza Umurundi Ndikumana Danny.


Ibihe bihisha byishi,ariko umunsi umwe ukabihishura.Aha niho herekanwako mu Rwanda umupira w’amaguru wubakiwe k’umusenyi nawo wahashunguka.Tureke ibihe bya kera turebe umupira w’amaguru kuva 1985.Umupira w’amaguru washakirwaga mu cyiciro cya mbere kigizwe n’amakipe 16 izabahe iza nyuma zikajya mucyiciro cya kabili.Izabaye izanyuma mucyiciro cya kabili zikajya mucyiciro cya gatatu aricyo cyaheruka ibyiciro byari byarashyizweho na Ferwafa.Ahandi hashakirwa abakinnyi ni mu mashuri makuru kuko hari U.N.R de Ruhande na I.PN nayo yabaga i Butare yaje kuvanwaho ijyanwa i Nyakinama ya Ruhengeli,naho Seminali Nkuru ya Nyakibanda baje kwangirwa gukina muri shampiyona.Ahandi ni mu marushanwa hagati mu makomine agize buri Perefegitire.Ahandi havaga abakinnyi ni mu mashuri yisumbuye.
Kuki umupira w’amaguru mu Rwanda ugenda ushonga nk,isabune ?ibi bishimangirwa n’uburyo amakipe yo mu Rwanda ashobora kuzabura abakinnyi.mu myaka irimbere ,kuko atagira ingimbi (junior) Inkuru yabaye kimomo niy’uko ikipe y’igihugu Amavubi yashatse umukinnyi w’umurundi witwa Ndikumana Danny ngo azayakinire.Ikibabaje nuko Ferwafa yandikiye FFB yo mu Burundi itanabanje kumenya niba umukinnyi yemeye guhindura ubwenehigu.

Ndikumana Danny abaye rurangiranwa kuko u Rwanda rudategura abana bejo hazaza(photo archives)

Kuki mu gihugu cy’u Burundi hava abakinnyi benshi bakina mu.makipe yo mu Rwanda,ariko rwo ntirugire abajya gukinayo?Ese igihugu cy’u Burundi kibyara abahungu u Rwanda ntirubanyare?Kuba rero bimaze kugaragara ko mu Rwanda ntahazaza h’umupira w’amaguru hahari nibongere babatize n’umubare w’abanyamahanga wiyongere.Ikibazo gikomeye cyugarije umupira w’amaguru mu Rwanda nicy’uko amakipe agabirwa abayayobora batazi iby’umupira w’amaguru.Kuba amakipe ahorana ubushobozi buke bwo kwitunga.Kuba amakipe ashamikiye k’uturere aza mucyiciro cya mbere yongera asubira mucyiciro cya kabili.Kuba har’amakipe aberaho gutanga amanota bikaba ariho mpamvu zitamara imyaka ibiri mucyiciro cya mbere.Ferwafa kuba itagira icyerekezo cyane ko ihoramo ibibazo biburirwa umuti.Abakunzi b’umupira w’amaguru mu Rwanda barasabako wayoborwa nuwuzi kandi akigenga.Amakosa atandukanye yo muri Ferwafa niyo yatumye ikipe y’igihugu Amavubi aterwa mpaga k’umukino wabahuje n’igihugu cya Benin.Umuti n’uko abanyabubasha bakweguka mu mupira w’amaguru bakawuharira ba nyirawo.

Murenzi Louis

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *