Ikipe ya APR FC  yongeye  gutsindwa na ESPOIR FC kuri stade Ragional abafana bayo bashaka kurwana.

Niki kihishe mu ikipe ya APR FC gituma isigaye itsindwa  nizo yitaga ko zitayihangara?Ikipe ya APR yashoye amafaranga menshi igura abakinnyi none barayihombeye kuko shampiyona iyicitse iyireba. Icyizere cyo gutwara shampiyona yakigize itararangira kuko yumvaga ko kurusha mukeba wayo amanota menshi byarangiye yagitwaye.

Apr fc[/caption]

Ibihe bikaze byugarije ikipe y’ingabo z’igihugu APR FC kugeza naho irushwa na mukeba  wayo Rayon sports amanota arindwi (7) hasigaye umukino umwe ngo hasozwe shampiyona ya 2018/2019.Icyibazwa na benshi ni itsindwa rya APR FC kongeraho ko ariyo kipe ihembera igihe kandi igahemba menshi.

Gukinisha abanyarwanda byubaka umupira w’amaguru?gukinisha abanyarwanda gusa bishobora kuba aribyo bitumye APR FC itsindwa   kandi mu buryo butunguranye? Umupira wahuje APR FC na ESPOIR FC werekanye nanone uburakari bwa bamwe mu bafana b’ikipe ya APR kuko byageze naho Col Kabagambe ajya kubahosha. Ibise bizageza hehe ku myitwarire nk’iyi?abafana bazacike ku kibuga batazi ko APR iribunatsindwe? Umufana urwana yungura iki ikipe? Kalisa Adolphe Alias Cammarade niwe wavuzwe cyane ko azambije ikipe ya APR FC kuko ngo agura abakinnyi badashoboye.

Abasesenguye bagaragazaga ko ari nk’igihe cya De Gaule wazanaga abanyaburezire bashaje kugera kuri Karangwa John w’umugande waje yaguzwe ibihumbi umunani by’idorari.kandi atazi no gufunga umupira. Gutsindwa ku ikipe ya APR byahesheje mukeba wayo Rayon sports gutwara shampiyona ituje. Amagambo yaravuzwe,ariko ibikorwa biyarusha guha icyizere  ikipe ya Rayon sports yari yatangiye shampiyona ubona ko imbaraga ari nkeya,ariko uko bucya igenda isatira APR kugera iyitwaye igikombe.

Umutoza iyo atoza hari ibimushobokera nibimunanira.Byagaragaye ko ikipe ya APR yagiye ihindagura abatoza nabyo bikayibera ikibazo kongeraho kudahuza umukino. Cammarade wo u ikipe ya APR FC niba ananiwe atabasha kubona ikosa ngo rikosorwe akwiye gusimburwa amazi atararenga inkombe.

Igikombe cy’Amahoro hari izihe ngamba ku ikipe ya APR FC ?Bamwe mubafana bayo baganira n’umunyamakuru w’ikinyamakuru ingenzinyayo.com bamutangarije ko uyu mwaka wose babona utarabagendekeye neza ,bityo bakazategura utaha.Igurwa ry’abakinnyi nka Sugira Erneste,Usengimana Dany ,Abuba Sibomana byunguye iki APR FC ?ugura umukinnyi kugirengo agukinire ubone intsinzi ni nako ku isi hose bigenda,ariko kugura amazina ntacyo bimaze,ahubwo bihombya ikipe.

Umutoza w’umuzungu udashoboye arutwa n’umunyarwanda nka Jimmy Mulisa kuko n’umushahara ntuba ungana. Abafana b’ikipe ya APR  bo ngo basanga hakwiye impinduka mu igurwa ry’abakinnyi kuko nabyo byatesheje agaciro imikinire.

Kimenyi Claude

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *