Imibereho myiza,Ngoma :Ibicumbi mboneza mikurire byitezweho kugabanya igwingira ry’abana kugera 19% mu mwaka 2024
Ikibazo kigwira ry’abana kiri mu bihangayikishije inzego zitandukanye aho binyuze mu bufatanye bw’inzego za Leta, abafatanyabikorwa n’ababyeyi mu rusange bakomeje gushakisha ibisubizo byose byo kukirandura.
Binyuze mu bufatanye n’umushinga “Gikuriro Kuri Bose”, ubuyobozi bw’Akarere ka Ngoma buvuga ko ibicumbi mbonezamikurire bitanga icyizere cy’uko mu mwaka wa 2024 igwingira rizaba ryagabanutse ku kigero cya 19% nk’uko ariyo ntego Igihugu gifite.
Uyu mushinga ufatanya n’Akarere mu gutegura ndetse no gushyira mu bikorwa ibikorwa bigamije kuzamura ubuzima, no guteza imbere imibereho myiza y’abana n’abagore n’umuryango muri rusange.
Bimwe muribyo harimo gushyiraho ingo mbonezamikurire, amarerero (ECD)gupima abana ku bijyanye n’imikurire yabo, kwigisha ababyeyi gutegura indyo yuzuye, kondora abana bagaragaweho imirire mibi, kwigira hamwe ibijyanye n’isuku, imirire, gukurikirana ababyeyi batwite n’abonsa, kwiga gukora imirima y’igikoni n’ibindi.
Bamwe mu babye bafite abana mu bicumbimboneza mikurire no mu marerero y’abana bato, bavuga ko zaje ari igisubizo kuri bo ndetse ko zifatiye runini mu kurengera ubuzima bw’abana kandi ko zazamuye n’imico myiza mu bana bigendanye n’imibereho myiza yabo.
Mungarakarama Jean Cloude urera muri ECD ya Kanyinya yagize ati:” Igicumbi mboneza mikurire y’abana gifatiye runini imibereho myiza y’umwana.Cyagabanyije ibibazo byose umwana yahuraga nabyo harimo kwirirwa mu muhanda,kutarya indyo yuzuye, ubu umubyeyi ntakijya mu murima ahangayitse ngo umwana aramusiga he cyangwa ngo arava mu murima ajye guteka, kuko umwana aba ari hano ahava yariye uba wizeye neza ko ntakibazo na kimwe yagira.”
Umuhuzabikorwa wa Gikuriro kuri Bose mu Karere ka Ngoma, Bayasese Bernard, yavuze ko ku bufatanye n’Akarere bafatanyije n’imidugudu kugira ngo babafashe kugira ahantu hamwe hatangirwa serivisi zikomatanyije zifasha kwita ku mirire y’abana n’imboneza mikurire yabo,kugira ngo umwana abone za serivisi zose zitandukanye,zaba arizo ugupimwa ibiro,kumwitaho mu buryo bw’amarangamutima ye ndetse akagira n’amahirwe yo kwiga hakiri kare.”
Umuyobozi w’Akarere ka Ngoma wungirije ushinzwe imibereho myiza y’Abaturage Mukayiranga Marie Gloriose avuga ko ibicumbi mboneza mikurire y’abana(ECD) byagabanyije abana birirwaga ku muhanda ndetse ko byazamuye imibereho myiza y’abana bigabanya n’igwigira.
Ati:” Ni ibigaragarira buri wese ko ibicumbi mboneza mikurire y’abana byahinduye byinshi,ababyeyi bamaze gusobanukirwa uruhare rwabo mu kwita ku mwana, akamaro ko guha umwana indyo yuzuye barakazi.Ubu umwana uri hariya umutekano we uba wizewe.”
Visi Meya Mukayiranga yakomeje avuga ko mu Gicumbi mboneza mikurire ababyeyi nabo hari inyigisho bahabwa asaba ko bajya bazitabira.
Yagize ati:” Ababyeyi hari amasomo bahererwa mu Gicumbi mboneza mikurire harimo uko umubyeyi utwite yitabwaho kugeza abyaye,uko bategura indyo yuzuye,uko bita ku mwana ndetse n’uko birinda amakimbirane kuko nabyo bigira ingaruka mu mibereho y’umwana. Turakangurira ababyeyi kujya bitabira ibikorwa by’amarerero kuko ni ahantu bigira byinshi bijyana no kurinda no kurengera umwana.”
Ku rwego rw’igihugu, igwingira mu bana riri kuri 33.1% nk’uko bigaragara mu Ibarura ry’abaturage n’imibereho myiza ryo mu mwaka wa 2020 (DHS, 2020). Naho mu karere ka Ngoma, igwingira mu bana riri kuri 37.3% ariko magingo aya,muri uyu mwaka wa 2023,igwingira ryaragabanutse rigera kuri 26.8%.Intego ihari ngo n’uko bizagera mu 2024 igwingira rigeze kuri 19% cyangwa mu nsi y’aho.
Théoneste Taya