Mageza Esdras aratabariza umwana we warwaye uburwayi bw’amayobera

Inkuru y’uburwayi bw’amayobera yumvikanye mu ntara y’iburasiraziba,mu karere ka Gatsibo, Umurenge wa Gitoke, Akagali ka Bukomane , Umudugudu wa Gakiri,murugo rw’umugabo witwa Mageza Esdras .Ubwo inkuru hasakaraga inkuru mbi ko umwana wa Mageza witwa Uwimpuhwe Alice afashwe n’indwara ku mwanya w’ibanga ry’ubuzima.Mageza aratabaza ngo afashwe na buri mugiraneza wese ngo abashe kuvuza umwana we cyane ko yabanje kuvuza mu bitaro bitandukanye bikananirana.Mageza avugako kubera ubushobozi buke bwo kuvuza umwana bigenda birushaho kongera uburwayi akaremba.Mageza avugako yabwiwe ko yamutwara mugihugu cy’u Buhinde bakaba bamuvura.Mageza akaba akomeje gutakambira buri wese wagira ubufasha ko yamufasha ,kongeraho n’inzego za leta .Hashize ibihe bitandukanye mu Rwanda haduka indwara zikavurirwa imahanga.

Ngubwo uburwayi bw’amayobera bwugarije ubuzima bw’uy’umwana

Mageza afite nimero 0786000815 uwagira ubufasha yamuhamagara ,bityo Uwimpuhwe Alice w’imyaka 8 akavuzwa.Inzego zitandukanye n’imiryango nterankunga nimwe muhanzwe amaso.

Murenzi Louis

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *