Akarengane karavuza ubuhuha:Dusabeyezu Jean de Dieu ufungiwe i Mushubati aratabarizwa kuko ubuzima bwe buri mukaga.

Mugihe hagenda hakorwa icyegeranyo cy’uko mu Rwanda hagomba kugabanywa ubucucike muri za Gereza kubera ubwinshi bw’imfungwa n’abagororwa.Ubu hari ubundi buryo bufungwamo abantu bunyuranije n’itegeko kuko ntacyaha aba yahamijwe n’urukiko.Aha niho havuye gufunga Dusabeyezu Jean de Dieu.Ubwo bamwe mubavuga rikijyana mu karere ka Muhanga bategekaga Irondo ry’umwuga na Dasso gufata bagafunga Dusabeyezu Jean de Dieu.Ubwo ikinyamakuru ingenzi newspaper na ingenzinyayo com twageraga mu karere ka Muhanga nibwo bamwe mubaturage baduhaye amakuru y’ifungwa ry’umwana w’umuhungu witwa Dusabeyezu Jean de Dieu babura icyaha akajyanwa i Mushubati ahajyanwa inzererezi.

Umwe twaganiriye yanzeko twatangaza amazina ye kubera umutekano we,ariko tuganira yagize ati”Dusabeyezu Jean de Dieu avuka mu karere ka Ruhango,Umurenge wa Byimana,Akagali ka Nyakabuye n’umwana urangije kwiga Kaminuza atangira guhanga imirimo.Ubwo yageraga mu karere ka Muhanga yaguze ibyuma bishaje nk’uko n’abandi babigura.Abiyita ko bavuga rikijyana muri Muhanga bamugiriye ishyari baramufungisha mu kigo kijyanwamwo inzererezi i Mushubati. Umwe mubakora Irondo twavuganye nawe akangako twatangaza amazina ye yagize ati”Dusabeyezu Jean de Dieu twaramufashe akekwaho kugura ibyuma,ariko basanga ntacyaha yakoze birangira ajyanywe munzererezi.

Dusabeyezu Jean de Dieu uhejejwe mugihirahiro muri Mushubati

Ukora ku kigo cya Mushubati we tuvugana yanyemereye ko Dusabeyezu Jean de Dieu atamerewe neza,kuko arwaye.Igihe Leta yashyiragaho ibigo bigomba kunyuzwamwo abantu bafatwa nk’inzererezi, ingamba zaruko ntawukwiye kumaramo amezi atatu.Ubu rero n’umuturage utuye ufite n’akazi akora afungirwamo murwego rwamunyumvishirize.Ubwo havugwagako ujyanwa muri biriyae bigo abagiye kwigishwa amateka no gukundishwa igihugu.Benshi bafungirwa mubigo bitandukanye by’Uturere twagiye tuganira badutangarijeko nta somo bakuramo,ahubwo bavayo bababaye kuko bafungwa nta dosiye igaragaza icyaha bashinjwa.Niba rero Dusabeyezu Jean de Dieu nawe afunzwe igifungo kitagira idosiye narenganurwe cyane ko yarafite imirimo itandukanye akora.Kimenyi Claude

 

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *