Gitifu w’Umurenge wa Runda mu karere ka Kamonyi ntarekemura ikibazo cyo mu mudugudu wa Rugazi.
Ibibazo hagati mu baturage iyo bidakemuwe biteza amakimbirane adashira,u bwumvikane buke bukubaka urwangano.Ibi nibyo byiganje henshi mu midugudu imwe nimwe,cyane nkiyi yitwa iy’icyitegererezo.Inkuru yacu iri mu mudugudu wa Rugazi, Akagali ka Ruyenzi, Umurenge wa Runda, Akarere ka Kamonyi,Intara y’amajyepfo.Abaturage batuye Umudugudu Rugazi baganira n’itangazamakuru banze ko hatangazwa imyirondoro yabo,kubera umutekano wabo, ariko tuganira badutangarijeko har’abaturanyi babo bapfa urubibi,aribo Munyaneza Viateur Alias Rukara , n’undi witwa Denys Kabasenge.Aba bagabo bakaba bapfa urubibi,umwe tuganira yagize ati”Munyaneza yatuye mu Rugazi mbere y’uko Kabasenge Denys ahatura.Ati”aba bose baguze ubutaka,nta gakondo urimo.
Igitangaje n’umo kuva aho Munyaneza Viateur Alias Rukara atangiye ikirego cy’uko umuturanyi we yamurengereye mudugudu Emmanuel bahimbaga Kirihahira yapanze kuzatwara Munyaneza mukigo cy’inzererezi nk’uwananiranye.Uwo twahaye amazina ya Bahati Hassan murwego rw’umutekano we tuganira yadutangarijeko ikibazo cyo kugirengo inzego zikome Munyaneza byatangiriye ku cyobo cyabumbirwagamwo amatafali.Aha kuko hari munyungu z’abayobozi nibwo Akarere kabihagaritse bamwanga kuva ubwo kugeza na n’ubu.Umunsi muzumva Munyaneza Viateur Alias Rukara yatwawe mu nzererezi muzamenye icyo yazize.Urwego rwose rurebwa n’iki kibazo mu murenge wa Runda rwanze kugira icyo rugitangazaho.Nagerageje gushakisha Rukara ngo nawe agire icyo abitangazaho sinamubona.Umunsi umwe k’uwundi azagira icyo atangaza tuzabagezaho amakuru arambuye.
Kimenyi Claude.