Urubanza ubushinjacyaha buregamo Naramabuye Ramazani gukubita no gukomeretsa Mukasekuru Shakira rwahinduye isura.

Uko iminsi ishira indi igataha Naramabuye Ramazani akubise akanakomeretsa mu ishywa we Mukasekuru Shakira hariho benshi bagenda batangazwa n’uburyo hariho ibindi bikorwa bigayitse.Ubu Naramabuye Ramazani afunzwe kubera urugomo akekwaho rwo gukubita no gukomeretsa Mukasekuru Shakira.Ubwo iburana ryaberaga murukiko rwibanze rwa Nyamirambo rukorera Nyamirambo ku ifungwa n’ifungurwa ry’agateganyo benshi ntibanyuzwe n’ijambo ryakoreshejwe aho humvikanyeko byasubira mu muryango, murwego rwo kwiyunga.Mukampeta umugore wa Naramabuye Ramazani we yemezagako amucyura.Ubwo Mukasekuru Shakira n’umwunganizi we mu mategeko Me Minsiragwira Assuman beretse urukiko impamvu Naramabuye Ramazani adakwiye kujyanwa kwiyungira mu muryango,cyane ko yakoreye Mukasekuru Shakira urugomo yaruteguye.Me Minsiragwira Assuman yongeye kwerekana ko uwo yunganira yakomerekejwe cyane,kandi ko afite ibisebe yashyize amafoto muri system.Naramabuye n’ababugira inama cyane ko bamwe bagiye bakurikiranwaho ibyaha bitandukanye bakanabihanywa n’inkiko bamugiraga iyo guhakana icyaha akurikiranyweho.

naramabuye ramazani[photo archive]
Mu ibazwa rya Naramabuye Ramazani yabajijwe niba yarigeze gufungwa? Naramabuye yemeyeko yafunzwe akurikiranyweho icyaha cya Jenoside yakorewe abatutsi,ariko akagifungirwa imyaka itandatu,ariko kuko yagikoze atarakura bikaba aribyo byatumye arekurwa.Mugihe hategerejwe umwanzuro w’urukiko ku ifungwa n’ifungurwa ry’agateganyo kuri Naramabuye Ramazani haribazwa ku indishyi zasabwe na Mukasekuru Shakira wahohotewe .

Mukasekuru wakubiswe na Naramabuye ategereje ubutabera (photo archives)

Uko amakuru agenda ava mu mudugudu wa Murama, Akagali ka Kigali yemezagako intandaro y’ibibazo by’urudaca hagati ya Naramabuye Ramazani na Mukasekuru Shakira byatejwe na Ndekezi ukora mu butaka mu murenge wa Kigali.Ubwo k’urukiko rwa Nyamirambo har’impande ebyeri zo mu muryango umwe zari zihanganye kubera urugomo Naramabuye yakoreye Mukasekuru wabonaga nibyo kubunga bitashoboka,uretse icyemezo cy’urukiko gusa.Benshi babonye Naramabuye Ramazani akubita Mukasekuru Shakira bategereje umwanzuro w’urukiko ,ngo bakabona kugira icyo batangaza.
Murenzi Louis

 

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *