Kandida Perezida Dr. Frank Habineza yavuze ko afite icyizere cyo kujya mu Rugwiro n’abadepite be 20 bakajya mu inteko.

Mu gihe habura iminsi micye ngo amatora y’Umukuru w’Igihugu abe hamenyekane uzagira amajwi azamwinjiza mu Rugwiro,Dr Frank Habineza yavuze ko afite icyizere cya 55% cyo kujya muri perezidanse ndetse n’abadepite 20 b’ishyaka rye riharanira Demukarasi no kurengera ibidukikije Green Party bakajya mu inteko ishinga amategeko.

Kuri uyu wa kane tariki 11 Nyakanga ishyaka riharanira Demokarasi no kurengera Ibidukikije mu Rwanda (DGPR) ryagiranye ikiganiro n’itangazamakuru kibanda kubikorwa byo kwiyamamaza uko byagenze,kandida Perezida Dr Frank Habineza yavuze ko urugendo rwo kwiyamamaza rwagenze neza n’ubwo hari imbogamizi bagiye bahura nazo ibikorwa byabo byagenze neza ndetse n’abaturage bitabira ku bwinshi baje kumva imigabo n’imigambi yabo.

Green Party Ikiganiro yagiranye n’itangaza makuru cyahujwe no kwiyamamaza ku banyarwanda baba hanze.( Ingenzi Photo )

Dr Frank Habineza yavuze ko mu turere 26 amaze kwiyamamarizamo ibikorwa bye byagenze neza cyane ndetse bakakirwa n’ubuyobozi bw’ibanze akaba ari ibintu yemeza ko bitandukanye no mu mwaka wa 2017 kuko ngo n’abaturage wabonaga ko bitabiriye ari benshi.

Yagize ati:”Ubu ibikorwa byo kwiyamamaza byagenze neza wavuga ko bitandukanye na 2017 aho batwohereje mu irimbi, ndetse tugakubitwa, tugaterwa amabuye, aho twafungiranywe muri sitade. Mu by’ukuri, imyumvire yarahindutse cyane Demokarasi iragenda itera intambwe n’ubwo hari uturere tumwe na tumwe twagiye tugaragaza ibikorwa bitari byiza byo gushaka gukumira abantu nko mu karere ka Rulindo twagiye kwiyamamaza tugasanga abaturage b’aho twagombaga kwiyamamariza bahavanywe bakoherezwa mu wundi murenge hari ibikorwa byo kwiyamamaza by’irindi shyaka kandi gahunda yabo yari izwi n’akarere ndetse no mu karere ka Ngoma ntibyagenze neza ariko n’ubwo ibyo byose byabayeho ntibyabujeje abaturage kuza kumva imigabo n’imigambi cyacu kandi bakatwereka urukundo bigaragara ko badushyigikiye.”

Dr Frank Habineza afite icyizere cyo kuzatsinda amatora.( Ingenzi Photo )

Dr Frank Habineza yakomeje avuga ko akurikije ubwitabire bw’abaturage baje kubashyigikira bibaha icyizere cyo kuzatsinda amatora neza, ari abadepite bakaziyongera bakagere kuri 20 ndetse na perezidansi akaba yizeye 55%.

Mu 2009 ni bwo Ishyaka Democratic Green Party ryatangiye ibikorwa byaryo bya politiki mu Rwanda, riza kwemerwa nk’umutwe wa Politiki mu 2013. Muri 2017 ryatanze kandidatire ku mwanya wa Perezida wa Repubulika, muri 2018 ryiyamamaje mu matora y’Abadepite riza kubona amajwi ahwanye n’imyanya ibiri ndetse ribona umwanya muri Sena mu 2019 ubu rikaba ryaremerewe kongera kwiyamamaza.

Umwanditsi: Hadjara Nshimiyimana.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *