Ikipe ya Rayon sports iratabarizwa kuko Uwayezu Fidel ayegejeje mu mayirabiri ayisenya.

Icyizere cyakomeje kuraza amasinde mu bafana b’ikipe ya Rayon sports,kuko bumvagako ubwo bagendwe Ltd Capt Uwayezu Fidel haribyo azatunganya ikipe igatera imbere.Reka tubanze turebe uko Ltd Capt Uwayezu Fidel yaje mu ikipe ya Rayon sports.Ubwo Fan Club zateranaga n’ubwo nazo abafana batemera uko zishyiraho ubuyobozi bw’ikipe ,niho haje Uwayezu Fidel nka Perezida wa Rayon sports,aza afite izindi nzego zose zimwungirije.Uwo munsi Uwayezu Fidel yahise yinyuraguramo ati”Ntimugirengo har’ifaranga ryanjye nje gushyira mu ikipe ya Rayon sports.Abakunzi b’ikipe ya Rayon sports batangira kwibaza kurayo magambo,ariko bikomereza urukundo rw’ikipe bihebeye.Ubwo Uwayezu Fidel yagabirwaga Rayon sports yahise abona umukozi w’umuyovu witwa Patrick Namenye,uzi gucura ikinyoma.Igurwa ry’abakinnyi n’abatoza niho Uwayezu Fidel yatangiye gukuramo aye makeya,kuko atari yamenyera.Umwaka ukurikiyeho wabaye akarusho kuko n’icyorezo cya covid 19 cyari kimaze kurangira atangiza ikinyoma cyitwa Rayon sports day.Uwayezu mu mvugo ze yibeshyeko zikanga abareyo yagize ati”ikipe nayisanze mu muhanda nyisangana amadeni miliyoni maganinani,ubu ikipe ifite ibiro ifite abakozi bahoraho.Ibi bikorwa bigayitse bya Fidel Uwayezu nibyo byatumye komite ayisugaramo wenyine kuko abandi baragiye.Kuba Uwayezu Fidel we na Patrick Namenye bataratsinda ikipe ya Kiyovu sports byerekana ko ntaho bageza ubumwe bwa ba Rayon.

Uwayezu Fidel ikipe ya Rayon sports yayihinduye ubucuruzi k’u nyungu ze bwite (photo archives)

Ikindi cyerekanyeko Uwayezu Fidel asenya Rayon sports ,aho kuyubaka n’uko ashaka kuyiteranya na FPR,ababivuga babishingira ku bikorwa bigayitse bye nkaho ubwe Fidel yivugiyeko ntacyo baha Rayon sports ,akongeraho ko amafaranga yose bayihera APR fc.Kuba Leta itumira Rayon sports gutaha stade Amahoro we ubwe akanga,ibi byerekanye ko ayisenya,kuko umukuru w’igihugu cy’u Rwanda Perezida Kagame Paul yarahari.Isesengura: Uwayezu Fidel ubu yaguze abakinnyi badashoboye kandi bashaje.Uwabaza Uwayezu Fidel icyatumye agura Haruna Niyonzima yagusubiza iki? Patrick Namenye na shebuja Uwayezu Fidel babutse urwangano hagati mubafana mu ikipe ya Rayon bagiriwe inama na Furaha JMV kuko buri mukinnyi ugurwa wese abigiramo uruhare.Inzego.zitandukanye nizo zihanzwe amaso kugirengo ikipe ya Rayon sports ihabwe ubuyobozi bushya buharanira intsinzi.
Murenzi Louis

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *