Uwayezu Fidel na Patrick Namenye baremye ishyamba mu ikipe ya Rayon sports mu igurwa ry’abakinnyi.

Ubeshya iminsi ariko ntubeshya umunsi,ibi nibyo byugarije Uwayezu Fidel na Patrick Namenye aho baremye ishyamba rishingiye ku igurwa ry’abakinnyi muburyo butanogeye abakunzi b’ikipe ya Rayon sports.Abakinnyi Aruna Mussa Madjaliwa we ibye byafashe indi ntera kuberako bamwimye imishahara ye,ibi babikoze murwego rwo kumunaniza,ngo arakare agende.Uyu mukinnyi ibye bikaba byafashe intera ndende kugeza naho ikirego gikonga k’umuryango w’ikipe ya Rayon sports,nako kwa Fidel Uwayezu na Patrick Namenye ,dore ko aribo byose mu ikipe.Umukinnyi Muhire Kevin,we ibye byaje kuzamo ko Uwayezu Fidel na Patrick Namenye ikigirwamana cye ko bavuganye na Kalisa Adolphe Cammarade umunyamabanga mukuru wa Ferwafa,uburyo Rayon sports itazaha amasezerano Muhire Kevin kugirengo ajye mu ikipe y’APR FC.Ibi bishimangirwa no kuba itsinda rya Fidel na Patrick rigura abakinnyi bashya ritaringerera abo risanganywe amasezerano.Abakurikiranira hafi ibya Rayon sports bagira bati”kuki Uwayezu Fidel yabwiye abakunzi b’ikipe ya Rayon sports ngo bateranye amafaranga yo kugura Muhire Kevin agatangwa akaba atamusinyisha?aha hibazwa impamvu ikibazo cya Muhire Kevin cyaburiwe umuti?aha hibukwa uko Muhirwa Fred igihe yari visi Perezida wa Rayon sports yirukanye abakinnyi Manzi Thiery na Niyonzima Sef kugirengo bajye mu ikipe y’APR FC.Amakuru atugeraho ava mu nshuti za Patrick Namenye arahamyako Muhire Kevin bazakora icyo kumunaniza yarambirwa agasinyira APR FC.Abakunzi b’ikipe ya Rayon sports bo bagira bati”Uwayezu Fidel na Patrick we nibakomeza ibikorwa byo kwirebera ku nyungu zabo bwite banga kugura Muhire Kevin tuzareka gutanga umusanzu tuve muri fan club,tureke no kureba iyo kipe yabo,tuzongere baragiye.Umukinnyi Mitima Isac we ibye biteye agahinda kuko yimwe amafaranga ye mu mpamvu zidasobanutse,ariko isesengura ryerekana ko Uwayezu Fidel na Patrick Namenye bagamije kumwangisha abafana.Kuki adahabwa amafaranga yee?kuki bayaha abandi we ntibayamuhe? umukinnyi rutahizamu Amis Cedric wavuye mu ikipe ya Rayon sports nabwo ku kagambane ka Nzamwita Vincent De Gaule,ubu ari mu Rwanda,ariko Uwayezu Fidel na Patrick Namenye ntibakozwa ibyo kumugura.Ubu Cedric arakora imyitozo mu ikipe ya Kiyovu sports.

Ibi bikorwa bigayitse byose byubatse ishyamba,kandi ryubatswe nabafite Rayon sports.Ubwo Uwayezu Fidel yakoraga ikiganiro n’itangazamakuru avugako ikipe yatsinzwe bagashaka kumukubita we na Sg we Patrick,ko yari kwica umuntu akamushyira muri Morgue akitwara kuri polisi.Ubu rero bimaze kugaragara ko ikipe ya Rayon sports nta buyobozi ifite kuko inzego zayo zituzuye bikaba aribyo bitera Uwayezu Fidel gukora amakosa.Iteka byagarutsweho ko RGB nayo idakora inshingano yahawe, ahubwo iginganisha amadini n’amakipe.Aha wabaza Kayitesi Usta uti”ko bivugwako ikipe igira inzego zitandukanye z’ubuyobozi ziyifasha gukora umunsi k’umunsi,mu ikipe ya Rayon sports ko wazikuyeho wumva imiyoborere ihamye yavahe?ntacyo yagusubiza.Amakuru ava ahizewe agera ku kinyamakuru ingenzi newspaper na ingenzinyayo com arahamyako inzego zitandukanye z’ubuyobozi zatangiye gukurikirana ibibazo byugarije umupira w’amaguru cyane ikipe nka Rayon sports Uwayezu Fidel yagize ingwate.Ikipe ya Kiyovu sports nayo yugarijwe n’ibibazo.As Kigali niba izakomeza kubaho cyangwa izavaho.Ikipe ya Etencelles nayo yavuzweho,kuko irwana no kuba itakina shampiyona 2024/2025 kubera ikibazo cy’amikoro.Uwayezu Fidel we ibye biri mu nzira ebyeri natikosora arasohoka mu ikipe ya Rayon sports ku ngufu.Yaje impundu zivuga agiye gusohokamo induru zimuvuguraho.
Murenzi Louis

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *