Umujyi wa Kigali: Abaturage bo mu Murenge wa Kigali batari bafite amazi meza bishimiye umuyoboro wa kirometero bagiye kubakirwa.
Mu murenge wa Kigali mu karere ka Nyarugenge kimwe n’ahandi hose mu gihugu kuri uyu wa gatandatu tariki 27 Nyakanga 2024 habaye umuganda rusange usoza ukwezi,wagiye ubera ku rwego rw’umudugudu by’umwihariko ku rwego rw’umurenge wabereye mu kagali ka Kigali mu mudugudu wa Kibisogi.
Umuyobozi Nshingwabikorwa wungirije w’Akarere ka Nyarugenge Madamu UWAMAHORO Genevieve y’ifatanyije n’abaturage bo murenge wa Kigali,mu Kagari ka Kigali mu muganda usoza ukwezi.Aho wari umuganda wibanze ku gucukura umuyobora w’amazi ungana na kirometero imwe,azagezwa ku baturage batuye Kibisogi Village mu ingo 101 zigizwe n’abaturage. 506,hazubakwa n’ivomero rusange abaturage ba Kigali bitabiriye ku bwinshi bishimiye ko bagiye kwegerezwa amazi meza.
Abaturage bo muri aka Kagali ka Kigali bavuga ko baruhutse umutwaro wo kujya kuvomo kure kandi bikabahenda ndetse bagahuriragayo n’ibibazo bitandukanya,bakaba bashimira ubuyobozi bwiza budahwema kubagezaho ibyiza burangajwe imbere na Nyakubahwa Perizada Paul KAGAME baboneyeho no kwishimira itsinzi ko yongeye kuyobora u Rwanda.
Uwamariya Jacqueline utuye mu murenge wa Kigali mu kagali ka Kigali,umudugudu wa Kibisogi ni umwe mu baturage bari bitabiriye umuganda yishimira ko baruhuwe umutwaro wo kujya kuvoma kure yagize ati:” Ndishimira ko tugiye kwegerezwa amazi meza mu ingo zacu,baturuhuye umutwaro wo kujya kuvoma kure bikatuvuna ndetse biba binahenze,ayamazi namara kutugeraho mu kwezi kumwe nk’uko babitubwiye azadufasha no kunoza isuku.Ibi n’igihembo cy’uko twatoye neza akaba ari ibintu tucyishimira rwose Perezida wa Repubulika Paul KAGAME yarakoze kuba yarongeye akatuyobora azatugeza no kubindi byiza.”
Umunyamabanga Nshigwabikorwa w’umurenge wa kigali Christophe NTIRUSHWA yabwiye abaturage bitabiriye umuganda ko atabura kubashimira ko bagize urahare rukomeye mu kubaka icyerekezo cyiza cy’Igihugu mu mwaka itanu iri imbere.
Ati:” Murabizi ko uku kwezi kwabayemo ibyiza gusa ntacyo navuga ntabanje kubashimira uruhare mwagize mu kubaka ibyiza biri imbere mwihe amashyi.Ubwo twajyaga mu Bugarama nimwe mwahagezeyo mbere saa tatu mwari mwabyutse ubu tukaba tucyishimira itsinzi twese twagizemo uruhare.”
Yakomeje avuga ko abaturage batagiraga amazi bo mu kagali ka Kigali akaba ariyo mpamvu bahisemo gukora umuganda wo guca umuyoboro w’amazi ungana na kimirometero imwe mu rwego rwo gushyira umuturage ku isonga.
Ati:” Uyu muyoboro w’amazi ungana na kirometero imwe uzaha amazi ingo 101 zigizwe n’abaturage 506, uruhare rwa Leta rwamaze gutangwa hasigaye urwa baturage nabo twizeye ko bazarutanga vuba kuko hari amaze gukusanywa.”
Yasoje ashishikariza abaturage gahunda yo kwishyura ubwishingizi bwa mituweli ku gihe ndetse abibutsako iterambere kugira rigerweho ari uko abaturage bagomba kuba bafite ubuzima bwiza.
Umuyobozi Nshingwabikorwa wungirije w’Akarere ka Nyarugenge Madamu UWAMAHORO Genevieve y’ifatanyije n’abaturage bo murenge wa Kigali,mu Kagari ka Kigali mu umuganda usoza ukwezi mu butumwa yabagejejeho yabashimiye ko bagira uruhare mu bibakorerwa.
Ati:” Uyu ni umuganda wambere nkoreye muri uyu murenge, mwakoze ibikorwa byiza buriya amazi ni ubuzima kuba mwese mwafatanyije kugira ngo ducukure uyu muyoboro uzagirira benshi akamaro,icyo nza gusaba n’uko kumuganda utaha tuzaba twishimira ko amazi mwayabonye mwatangiye kuyakoresha,ikindi ndabibutsa ko ku itariki 2 Kanama ari umunsi w’umuganura muzawitabire muri benshi nk’uko mwitabiriye umuganda musangire kubyo mwejeje murabizi ni igikorwa kiba buri mwaka mu umuco w’Abanyarwanda.”
Ibikorwa byo kubaka umuyoboro w’amazi kuri kirometero imwe azagezwa ku baturage batuye Kibisogi Village mu ingo 101 zigizwe n’abaturage 506, biteganyijwe ko bizuzura bifite agaciro ka Miriyoni ebyiri n’ibihumbi maganarindwi mirongo itanu ( 2,750,000 ).
Mu bindi byagarustweho nyuma y’umuganda abaturage basabwe gutanga amakuru ku gihe mu rwego rwo kongera umutekano,kwitabira gahunda ya ejo heza, ndetse bashishikarizwa no kurushaho kunoza isuku. Ababyeyi bibukijwe ko hari gahunda ya Leta y’uko abana batagize amanota meza bazasubiramo ibizamini kugira nabo babashe kwimuka abo bireba basabwe kohereza abana ku ishuri hakiri kare.
Umwanditsi: Hadjara Nshimiyimana.