Urubyiruko rurasabwa gukomeza kugira ubumwe

Urubyiruko rw’i Shyaka riharanira Demokarasi no kurengera ibidukikije, DGPR, rwasabwe gukomeza kugira ubumwe kugira ngo bazitware neza mu matora y’Abadepite n’aya Perezida wa Repubulika.

Umuyobozi w’ishyaka riharanira Demokarasi no kurengera ibidukikije mu Rwanda Hon. Dr Frank Habineza yasabye Urubyiruko rw’i Shyaka riharanira Demokarasi no kurengera ibidukikije, DGPR, gukomeza kugira ubumwe,kugira ngo bazitware neza mu matora y’Abadepite n’aya Perezida wa Repubulika azaba umwaka utaha  wa 2024.

Kur’uyu wa 16 Nzeli 2023, mu mujyi wa Kigali hateraniye inama y’Urubyiruko rw’ishyaka riharanira Demokarasi no kurengera ibidukikije ,DGPR ,ruturuka mu Ntara zose z’u Rwanda n’umujyi wa Kigali.

Muri iyi nama, umuyobozi w’ishyaka DGPR, Hon. Dr Frank Habineza yasabye urubyiruko gukomeza kugira ubumwe,  ati:”Nk’uko mubizi imbaraga z’igihugu ni urubyiruko akaba ariyo mpamvu tumaze igihe dutegura uru rubyiruko kuva umwaka ushize dushyiraho inzego z’urubyiruko, uyu munsi twahuje urubyiruko ruhagararira urundi mu gihugu cyose, tugamije kurwigisha ku bumwe n’ubwiyunge kubera ko urubyiruko rwagize uruhare mu guhungabanya no kongera kubaka ubumwe bw’abanyarwanda”.

Akomeza agira ati:”Turi kuruhugura rero kandi turizera ko ruhuguwe neza rwazafasha kubaka igihugu, rero turi kubahugura mu buryo bwo gushyiraho inzego zabo ariko cyane cyane twibanda mu kubategura ku buryo bagomba kuzagira uruhare mu matora azaba mu mwaka utaha muzi ko hazaba amatora y’abadepite n’aya Perezida wa Repubulika kandi turifuza ko bazabigiramo uruhare”.

Urubyiruko rwaturutse mu turere twose tw'u Rwanda n'umujyi wa Kigali
Urubyiruko rwaturutse mu turere twose tw’u Rwanda n’umujyi wa Kigali

 

Uyu muyobozi asoza asaba urubyiruko rwose yaba urwo muri Democratic Green Party of Rwanda ndetse n’urundi kubakira ku bumwe, bagaharanira ko imbaraga zabo zaba iziteza imbere igihugu cyabo, bakarangwa no kubaha, kumvira no kwirinda ibiyobyabwenge.

Inama yari yanitabiwe n'urubyiruko rwo mubihugo bya DRC,Madagascar...
Inama yari yanitabiwe n’urubyiruko rwo mubihugo bya DRC,Madagascar…

Uretse urubyiruko rw’iri Shyaka rwaturutse mu turere twose tw’u Rwanda iyi nama yanitabiriwe n’abashyitsi batandukanye aho twavuga abavuye muri Green Party ya Suwede, muri Green Party ya Danmark, Kenya na RDC…

Intumwa ya Minisitiri w’Ubumwe bw’Abanyarwanda n’Uburere Mboneragihugu
Intumwa ya Minisitiri w’Ubumwe bw’Abanyarwanda n’Uburere Mboneragihugu

Hari kandi n’intumwa ya Minisitiri w’Ubumwe bw’Abanyarwanda n’Uburere Mboneragihugu Bwanda Evode wasabye uru rubyiruko gusigasira ubumwe n’ubwiyunge maze bakubaka u Rwanda ruzira amacakubiri.

ingenzinyayo.com/INGENZI TV

 

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *