Ikipe y’APR fc ishyamba si ryeru iravugwamo ubukomisiyoneri mu igurwa ry’abakinnyi bahenze badashoboye.
Umupira w’amaguru mu Rwanda uvugwamo byinshi bitandukanye,ariko byose bigasorezwa kuri Ferwafa ihora ikemangwa imikorere mibi iyihoramo.Turi ku ikipe y’APR fc.Amateka y’ikipe y’APR fc yavutse 1993,igihe hagati y’ishyaka FPR ryashakaga ubutegetsi nirya MRND ryagirengo ribugumane.Amabatayo yaragize APR n’iyo yakuwemo abakinnyi batangiza APR fc.Umukino wa mbere APR fc yawukiniye ku Mulindi iwukina b’ikipe y’ishyaka rya PSD.Ubwo FPR yafataga ubutegetsi 4/7/1994 haje gutegerezwa tariki 19/7/1994 hashyizweho Leta y’inzibacyuho y’ubumwe bw’abanyarwanda,uko hagendaga hubakwa inzego zitandukanye z’ubuyobozi hasanwa ibyangiritse na Siporo ntiyasugaye.Umupira w’amaguru nk’imwe mu ntwaro yakoreshejwe ngo ihumurize abanyarwanda kubera amahano ya jenoside yakorewe abatutsi.Amakipe yarashinzwe ikipe y’APR fc nayo yagaragaye mu makipe yatangiye gukina ruhago.Ubwo APR fc yigaragazaga yarigizwe n’abasirikare gusa,nta musivile wayirangwagamo.Uko imyaka yagiye iza niko bamwe mubasirikare bari bayikiniraga bagiye bigizwayo maze abasivile binjizwamo.APR fc yatangiye igura abakinnyi b’abanyamahanga nayo irabatiza nk’uko byabaye akarande.Ubwo Gen Charles Kayonga yagabirwaga umwanya wo kuba Chef d’etat Major humvikanyeko nta mukinnyi w’umunyamahanga uzongera kurangwa mu ikipe y’APR fc.Uruhururikane rw’ibibazo byakomeje kwibasira ikipe y’APR fc kuko yagiye ivugaaho gutwara abakinnyi andi makipe muburyo bunyuranije n’uko umukinnyi ava mu ikipe ajya muyindi.Ikindi cyaje kuvugwa ku ikipe y’APR fc n’uko yavuzweho gutwara ibikombe bya shampiyona abasifuzi bayifashije,kongeraho ko yavuzweho ngo ikipe zo mu turere ziyiha intsinzi.Ibi byashimangiwe n’umukinnyi wa Etoile de l’est.Ntawutazi uko APR fc yakuye abakinnyi mu makipe nka Kiyovu sports urugero Eric Nshimiyimana,Sibomana Abdoul,Mutarambirwa,Djabil ,Bagumaho Hamiss.Uwanyuma wateje ikibazo ni Kedy none yayivuyemo adakinnye.APR yakuye abakinnyi mu ikipe ya Rayon sports muburyo butavuzweho rumwe ,ariko reka abakera tubihorere turebe 2019/2020 yatwaye Manzi Thiery,Mutsinzi Ange,Bukuru Christopher,Niyonzima Sef,ariko icyatangaje naho Manishimwe Djabil bavuzeko yaguzwe mu ikipe yo muri Kenya kandi atigeze arenga Kigali.Uburero mu ikipe y’APR fc iravugwamo ubukomisiyoneri buvuza ubuhuha mu igurwa ry’abakinnyi.2024/2025 APR fc yavuzweho ko iguze abakinnyi beza ,kandi bahenze bazayiha intsinzi.Ikipe y’APR fc yarimaze igihe itinya gukina irushanwa rya CECAFA Kagame cup.Uyu mwaka yaraserutse itaha uko yagiye.APR fc yakinnye Simba Day nabwo irakunitwa.
Supe cup n’iyo yongeye kwerekana ko mu igurwa ry’abakinnyi mu ikipe y’APR fc ubukomisiyoneri buvuza ubuhuha.Igitangaje n’uko APR fc yaguze abakinnyi umutoza ataraza?ikindi kivugwa hagati mu ikipe y’APR fc nikigendanye n’uko imaze imyaka ine idatwara super cup byerekanye ko gutegura imikino itari shampiyona biyigora, nk’uko bivugwa ntiba yahuriyemo na Marines fc cyangwa izo muturere.As Kigali yayitwaye igikombe cy’Amahoro inshuro zirenze imwe.Police fc iyitwaye igikombe cy’Amahoro inayitwaye super cup.Abakurikiranye uko abakinnyi b’ikipe y’APR fc bakina bemezako batagera mu matsinda.Ikindi cyavuzwe naho APR fc yasezereye umutoza warangije shampiyona atwaye igikombe.Benshi bakunda ikipe y’APR fc bakaba bategereje kureba uko izakina n’iya Azam fc bakabona gufata umwanzuro.
Kimenyi Claude