Guhagarika ibikorwa mu ishyamba rya gishwati byakuye benshi k’umugati.

Abafite ibikorwa mu ishyamba rya Gishwati ntibavuga rumwe n’icyemezo leta yafashe cyo kuryisubiza ahubwo bemeza ko bari kujya mu bihombo ndetse ko byabasubije inyuma mu iterambere.

Nyuma y’amezi atatu hasarurwa ibiti mu ishyamba rya Gishwati rifite ubuso bwa hegitari zirenga 5000 rikora ku turere twa Nyabihu, Rubavu na Ngororero; amaseserano Leta yari yaragiranye n’umushoramari wasaruraga iryo shyamba yahagaritswe by’agateganyo ngo habanze hakorwe isuzuma ku bitarubahirijwe

Aya masezerano yari yarasinywe hagati y’Urwego rw’Igihugu rw’Iterambere (RDB) n’Ikigo cyitwa ‘Icyizere Sylvicuture Ltd’ ariko mu mpera za Nyakanga Minisiteri y’Ibidukikije imenyesha iki kigo ko ayo masezerano yo gucunga no kubungabunga iryo shyamba irisarura ahagaritswe by’agateganyo

Minisiteri y’Ibidukikije yamenyesheje iki kigo kuba gihagaritse imirimo yose yo gusarura iri shyamba mu gihe hagitegerejwe ibizava mu isuzuma ku bitarubahirijwe mu masezerano.

Abaturage bakoranaga n’iki kigo cyari cyarahawe uburenganzira , bavuga ko bagiye mu gihombo kubera ko bari barishyuye iki kigo amafaranga menshi ariko bakaba barabujijwe gusarura amashyamba no kugira ibindi bikorwa barikoreramo.

Umwe yabwiye RBA ati “Amakara nari mfitemo nayaruye tariki ya 11 Kanama 2024, ageze ku muhanda bati ntiyemerewe kuhava,bayafungira aho.”

Undi nawe ati “ Twebwe icyo mvuga nk’izo miliyoni 170Frw, n’izo nishyuye Ikizere, baduhagarika tutarazirangiza. Ubwo rero amafaranga naba nshigajemo, uretse kubibara nkamenya ibyo ari byo , bitewe n’ibyo bintu bitarava mu ishyamba bimwe , ibindi biri ku muhanda,ni ukubiteranya tukabibara, nkamenya amafaranga yaba asigayemo ariko kugeza ubu turi mu gihirahiro ibi biduteje igihombe kandi ntanteguza twahawe.”

Umuyobozi wa Company IKIZERE Silviculture Limited, Mugigana Jean Brchmas,asaba abaturage kwihangana, leta ikabanza gukora igenzura ry’ibitarubahirijwe mu masezerano.

Ati;“ Ubwo rero ubu jye nta muturage uzarengana ariko duhe umwanya leta ikore iperereza ryayo, amakosa atabavuyeho ahubwo avuye ku nzego zindi.”

Uyu muyobozi avuga ko hakozwe amasezerano anyuze mu mucyo bityo atumva uko amasezerano yaseswa.

Umuyobozi Mukuru w’Ikigo cy’Igihugu gishinzwe amashyamba, Dr. Nsengumuremyi Concorde, yaganiriye na RBA, yirinda kugira icyo atangaza ku ihagarikwa ry’aya amasezerano ku ruhande rwa Leta ngo kuko bigikurikiranwa ndetse ko n’inzego zigenza ibyaha zabyinjiyemo zikaba zikiri mu iperereza.

Kugeza ubu, muri hegitari zigera kuri 500 zari zaratangiwe icyangombwa cyo gusarurwa, izirenga 300 ni zo zari zimaze gusarurwa.

Umwanditsi: Hadjara Nshimiyimana.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *