IShuri CEFOTRAR TVET SCHOOL ryatanze impamya bumenyi ku abanyeshuri 268 bize imyuga itandukanye.

Abahawe impamyabumenyi za NESA ku wa gatanu tariki 5 Mata 2024 ni abanyeshuri bagera kuri 268 basoje amasomo yimyuga igezweho ku isoko ry’umurimo biyongera mu byiciro bitandukanye byarangije muri iri shuri rimaze kuba ubukombe mu kuzamura ireme ry’uburezi binyuze mu myuga.

Abanyeshuri bahawe impamyabumenyi n’ibikoresho byo gutangira imirimo.( Photo Ingenzi )

Ishuri rya CEFOTRAR TVET SCHOOL rikomeje kuzamura ireme ry’uburezi mu myuga itandukanye kandi igezweho, amasomo atangwa mu gihe gito,ni igihe cy’umwaka umwe (level1) ndetse n’amahugurwa atandukanye kuri barwiyemeza murimo, abasoje amasomo banahabwa impamyabumenyi z’umwaka bamaze biga imyuga ijyanye no gutunganya imisatsi n’ubwiza(saloon),gukora inkweto ,ubudozi, ububaji,gusudira no kubaka.

Dominique Uhigumugabo umuyobozi w’ishuri CEFOTRAR TVET SCHOOL .( Photo Ingenzi )

Dominique Uhigumugabo umuyobozi wiri shuri yatangaje ko i shuri CEFOTRAR TVET SCHOOL rimaze igihe ritanga ubumenyi mu myuga kuko aricyo gice cy’uburezi bifashisha mu gutegura urubyiruko rushoboye.

Akomeza avuga ko kuba urubyiruko rukomeje kwitabira imyuga bigaragaza ko hari ibyo bagiye bahindura mu myumvire akanemeza ko bizagira ingaruka nziza kuri serivisi zigenda zitangwa mu Rwanda kuko zizajya zikorwa n’ababizi.

Dominique ashimira ababyeyi bagize ubutwari bwo kohereza abana babo kwiga muri COFOTRAR TVET SCHOOL ndetse n’abanyeshuri barirangijemo akabasaba kuba intangarugero aho bagiye gukorera ndetse no kurangwa ni imico myiza muri byose nkuko biri mu byo batojwe.

Bamwe mu banyeshuri barangije muri CEFOTRAR TVET SCHOOL baganiriye n’ingenzinyayo.com bemeza ko nk’uko babisabwe, impamya bumenyi bahawe batazajya kuziryamisha ahubwo ibyo bize bagiye kubishyira mu bikorwa.

Dusengimana Etienne wahawe impamya bumenyi mu ishami ry’ububaji.( Photo Ingenzi )

Dusengimana Etienne wahawe impamya bumenyi mu ishami ry’ububaji yagize ati:“ Gusoza umwuga ugahabwa n’impamya bumenyi ivuye muri NESA ni ikintu gikomeye tuba tubonye impamya bumenyi y’ibyo twize kandi tuzigukora bizadufasha guhangana ku isoko ry’umurimo kuko twanakoze imenyereza mwuga rihagije tubifashijwemo n’ubuyobozi bw’ikigo twizeye ko tugiye gushyira mu ingiro ibyo twize ndetse tugatanga umusanzu wacu mu guteza imbere igihugu cyacu duhanga imishinga itanga imirimo ku urubyiruko rwinshi.”

Dusabingabire Easter usoje mu mwuga wo gukora inkweto wahise ubona akazi.( Photo Ingenzi )

Dusabingabire Easter usoje mu mwuga wo gukora inkweto wahise ubona akazi nyuma yo kurangiza imenyereza mwuga we yagize ati:” kwiga umwuga ni ikintu cyiza kandi cyagufasha mu buzima bwawe bwa buri munsi jyewe nasoje kwiga amashuri y’ubumenyi rusange ndavuga ngo reka nongereho n’umwuga nzabe na rwiyemeza mirimo jye nkora inkweto nabyo bimfashe mu gukomeza kwiteza imbere ,twahawe n’impamya bumenyi bizadufasha guhangana ku isoko ry’umurimo no kugirirwa ikizere na batugana.”

Umuyobozi wa JOC Harerimana Jean Bosco wari umushyitsi mukuru. ( Photo Ingenzi )

Umuyobozi wa JOC Harerimana Jean Bosco warumushyitsi mukuru yavuze ko uko isoko ry’umurimo rihinduka ari nako imyuga itandukanye irushaho gucyenerwa akaba ariyo mpamvu bateganya kwagura ishuri bakongeramo imyuga nayo ikunzwe nko gukora imigati ,ibijyanye n’amahoteri,ubucyerarugendo,amashanyarazi n’indi itandukanye kandi ko inyubako y’amashuri yo kwigirwamo yuzuye.

Asaba abahawe impamyabumenyi kwita cyane ku kwikorera no guhanga udushya kugirango barusheho kwiteza imbere binyuze mubyo bize abibutsako umwana uzi ubwenge bamusiga amavuta akinogereza bityo ko impamyabumenyi bahawe badakwiye kujya kuziryamisha,yaboneyeho gukangurira ababyeyi kuzana abana babo kwiga umwuga muri CEFOTRAR TVT SCHOOL kandi bakihitiramo ujyanye ni mpano yabo.

CEFOTRAR TVET SCHOOL ni shuri ryigisha imyuga itandukanye mu gihe cyumwaka rishakira abanyeshuri baryo imenyerezamuga ndetse n’akazi,rinatanga impamya bumenyi yemewe na NESA ,ryakira abanyeshuri mu byiciro byose kuva ku warangije icyiciro cyakabiri cya mashuri abanza guhera kumyaka 16 abahungu n’abakobwa.

Kwigamo kandi biroroshye kuko amafaranga y’ishuri arimacye kandi mu kumvikana uburyo bwo kwishyura.

Ishuri ry’imyuga rya CEFOTRAR TVET SCHOOL ryatangiye muri 2005 bakira urubyiruko kuva ku myaka 16 abahungu n’abakobwa, riherereye mu mujyi wa Kigali,Akarere ka Nyarugenge ,umurenge wa Nyakabanda,iri shuri rimaze kurangizamo abanyeshuri 3400 bose bari ku isoko ry’umurimo.

Umwanditsi: Theonest Ahimana

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *