Rwanda umuco ko ukomeje kugenda nka Nyomberi abejo bazaragwa iki?
Umuco wahandi ukomeje gutsemba uw’i Rwanda abawurinda bakabererekera ba Rugigana,nabo s’ukuwushimuta bakivayo.Ubwo Rugigana nabe binjiraga mu Rwanda rugari rwa Gasabo nibwo Umwami Kigeli IV Rwabugili bamwivuganaga.Kuva icyo gihe nibwo umuco wacitse ku Rucunshu amaraso arameneka.Abasesengura uko umuco wagiye ucika batangamo amakuru ko abaje bogeza ivugabutumwa ry’amadini n’ubu bagikomeje gutsemba umuco nyarwanda.Abandi batanze urugero k’Umwami Yuhi Musinga we ko yanze kubatizwa kugeza abana ba Rugigana bamuciriye ishyanga ahataba inshyushyu,kuko bari bamumenesheje murwamubyaye.Ikimenyetso cy’uko abanyamadini bishe umuco w’u Rwanda abawushinzwe bagakoma amashyi naho Umwami Mutara III Rudahigwa . yabatizwaga,yarangiza akagabira Ubutaka bukitirirwa Kiristu bukubakwaho ingoro bamusengeramo.Aha ho benshi bagize bati”n’ubwo batangije inzira itsemba umuco nyarwanda nibe nabo bemera gusoma no gusangira ku ntango nyarwanda.Ikindi kimenyetso cy’uko abogezabutumwa mvamahanga bishe umuco nyarwanda naho haje abayislamu bo bakaza batsemba urwagwa,ikigage,inkangaza n’inturire.Batangiriye iyo za Kiramuruzi bakomereza Rwamagana basatira Biryogo bamanukana Mugandamure ya Nyanza hafi yo mu Rukali berekeza Ngoma yo muri Astrida bashinga Umusigiti Kamembe bahuza Rubavu yo mu Bugoyi na Musanze yo mu Murera.U Rwanda rwongeye kugabwamwo ibitero n’abavugabutumwa bitwaje idini ry’Abadiventiste bashyiriraho abanyarwanda ko umunsi wa kalindwi ntacyo bazakora,ko uzagikora Yesu azamuhana bashinze Gitwe yo mu Kabagali berekeza Rwankeli yo mu Bugoyi baca umuco karahava bemezako inzoga ar’ikizira bashyira abanyarwanda ku iterabwoba babemeza kuyoboka Yesu biba ihame.
Basakaye igihugu cyose baka icyacumi k’ucyo umuntu atunze bamwumvisha ko gihabwa Yesu,kandi ugitanga azajya mu ijuru ,none benshi baracyarindiriye.Abaporoso nabo binjiye mu Rwanda bamagana umuco nyarwanda bemeza ko inzoga abazinywa bazarimbuka bigabiza Remera Rukoma berekeza Kigali basakara u Rwanda.ADEPR yavukiye mu Kinyaga ya Cyangugu yigabiza Gihundwe yigisha ko Yesu ariwe nzira y’ukuri n’ubugingo batsemba umuco nyarwanda karahava .Uko ADEPR yashingaga urusengero nayo yabwiraga abanyarwanda ko unywa urwagwa, ikigage n’inkindi kinyobwa nyarwanda azarimbuka.Uko abavugabutumwa mvamahanga bakwirakwije umuco wabo byatanze icyuho mu Rwanda hengwa inzoga zitagira ubuziranenge none indwara kirimbuzi nka Kanseli ,amadiyabete zikomeje kurimbura rubanda.Leta y’u Rwanda igomba gufata ingamba zo gusubizaho guhinga urutoke hakengwa urwagwa,amasaka kugirengo hengwe ikigage.Abo bireba nimwe muhanzwe amaso.
Ingenzi