Abakunzi b’ikipe ya Rayon sports bakemanze igikorwa cyo gushimira abaterankunga bamwe bagasiga abandi.

Gufasha ikipe wihebeye ya Rayon sports biba byiza cyane kuko inkunga utanga niyo ibyara intsinzi.Kuruyu mugoroba abakunzi b’ikipe ya Rayon sports bamwe bashimiwe ,abandi ntibashimirwa.Abakurikiranye iki gikorwa basanze Uwayezu Fidel yakozemo ikosa rikomeye kuko harabatanga amafaranga menshi batagaragaye imbere y’imbaga y’abafana.Uwayezu arasabwa kuzakosora irikosa akazaha icyubahiro abaterankunga bose.

Umwaka w’imikino 2022/2023 ibikombe byegukanywe n’ikipe ya Rayon sports

Ikipe ya Rayon sports nimwe muzikunzwe cyane hano mu Rwanda.Ikipe ya Rayon sports niyo nyabugwi kuva yashingwa muri Komine Nyabisindu.Amateka yayiranze ni menshi kandi meza,kuko yatwaye ibikombe ,kugeza nubwo igikuye mu mahanga.Amateka yubatswe n’ikipe ya Rayon sports yo kujya mu matsinda ntayindi yo mu Rwanda irakuraho uwo muhigo.Uburero Komite nyobozi iyobowe na Fidel Uwayezu yatangiye ntacyerekezo ifite.Uwayezu muri uyu mwaka yatsinze ikipe mukeba APR fc inshuro eshatu yikurikiranya bituma abafana bamugarurira icyizere.Abareba ikipe ya Rayon sports bemezako umutoza n’abakinnyi bose bahagaze neza ko bitabaye ikibuga kigira ibyacyo yazitwara neza mu Rwanda,ndetse ni mahanga.Isesengura ryerekanako abafana bahagurukiye gutera inkunga ikipe yabo kugirengo itazabura umushahara.Igura ry’abakinnyi naryo ryaraye rivuzweho,ariko ntibarihurizaho bikaba bisaba gushishoza.Umwe k’uwundi mubatera inkunga ikipe ya Rayon sports yifuzako yagira uruhare rwo guhabwa amakuru agendanye nayo.

Nkurikiyinka Abdu

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *