NYANZA: HASHIMIWE ABAFATANYABIKORWA MU KWITA KU BARWAYI MU BITARO

Ubwo ibitaro bya Nyanza byizihizaga Umunsi Mpuzamahanga wahariwe kwita ku barwayi, hagarutswe ku ruhare rw’abafatanyabikorwa banyuranye mu kwita ku barwayi mu bitaro.

Ni umunsi usanzwe wizihizwa tariki 11 Gashyantare buri mwaka, gusa ukaba wizihijwe tariki 06 Werurwe 2025 mu bitaro, kubera hari hakinozwa imyiteguro; ari nabwo kuri uyu munsi hashimiwe abo bafatanyabikorwa b’ibitaro.

Bamwe muri aba bafatanyabikorwa mu kwita ku barwayi, hari abashyizeho uburyo buhoraho bwo gufasha abarwayi babagemurira ibiribwa, ibinyobwa, imyambaro, ibikoresho by’isuku, kubishyurira ubwisungane mu kwivuza, abashyigikira abarwayi batera inkunga ikigega cyashyiriweho abarwayi batishoboye gikorera mu bitaro bya Nyanza, kitwa “AGASEKE K’URUKUNDO” binyuze muri Banki ndetse n’abababa hafi mu buryo bw’isengesho.

 

GAHUTU Damascene umurwayi umaze amezi 3 arwariye mu bitaro, yashimiye serivisi nziza ahabwa kugeza ubu, ndetse anashimira abafatanyabikorwa b’ibitaro kubera kwita ku barwayi nawe arimo. Ati “Ndashimira ibitaro bya Nyanza kubera batwitaho. Maze igihe kirekire muri ibi bitaro ariko banyeretse urukundo na serivisi nziza. Ndashimira abaterankunga b’ibitaro binyuze muri service sociale batugeraho bagafasha abarwayi badafite ubushobozi bwo kwishyura bakabishyurira”.

TURATSINZE Suleyman, umwe mu nshuti z’abarwayi ubarizwa muri “Rwanda Muslim Community-Nyanza” bakaba abafatanyabikorwa b’ibitaro, yavuze ko kwita ku murwayi cyangwa umuntu ubabaye ari byo byagakwiriye kuranga abantu, ibyo agereranya nko kwishushanya igihe abantu batabara umuntu aruko yamaze gupfa kandi igihe yarari mu bitaro ntawamugezeho ngo anamusure, amuhumurize.

Mu butumwa bwe, Umuyobozi Mukuru w’Ibitaro bya Nyanza Dr MFITUMUKIZA Jérôme yibukije ko imiti gusa atariyo ikiza umurwayi, ahubwo ko no kumuba hafi agasurwa akaganirizwa bituma ataremba, agakira vuba. Yashimiye uruhare rw’abafatanyabikorwa banyuranye mu kwita ku barwayi.

Usibye gushimira aba bafatanyabikorwa binyuze mu buhamya n’ubutumwa butandukanye, banahawe icyemezo cy’ishimwe kuri buri wese witanga agafasha abarwayi mu buryo bunyuranye.

Kuri uyu munsi kandi abarwayi basomewe Misa, hatangwa n’ubutumwa bwibanze ku nsanganyamatsiko y’uyu mwaka igira iti “Gukiza imibanire ni ugukiza indwara”;hanatangwa impano ku barwayi zirimo ibyo kurya, ibyo kunywa, ibyo kwambara, ibikoresho by’ isuku ndetse n’amafaranga.

 

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *