Abahesha b’inkiko b’umwuga baratabaza Ministri w’ubutabera kuko banki ya Kigali ibatesha agaciro.

Ubutabera buboneye nibwo jisho rya rubanda,kuko uwarenganye iyo arenganuwe ashimira ubutabera.

Ministri w'ubutabera Ugirashebuja Emmanuel (photo archives)

Inkuru yacu iri ku mpande ebyeri zitavuga rumwe hashingiwe ko hari urutesha urundi agaciro.

Ubwo twageraga kuri banki ya Kigali twahasanze bamwe mu bahesha b'inkiko b'umwuga bari bagiye kurangiza imanza zaciwe n'inkiko zikaza kuba itegeko.

Umwe kuwundi muri abo bahesha b'inkiko b'umwuga baganiriye n'ikinyamakuru ingenzi na ingenzinyayo com bakangako amazina yabo yatangazwa k'ubw'umutekano wabo tuganira bagize bati" Twebwe tumaze igihe duhabwa imanza zaciwe n'inkiko zikaba itegeko,kandi zigomba kurangizwa.

Izo manza nyinshi zikomoka kubaba baburanye na sosiyete cyangwa amakampani leta ifitemo imigabane.Umuhesha w'inkiko twahaye izina k'ubw'umutekano we twamwise Kalisa Frank.

Ingenzi tubasanze hano kuri banki ya Kigali musa nabatishimiye serivise mwahawe niba nta banga ririmo byifashe gute?Kalisa Frank twaje kuri banki ya Kigali kugirengo dufatire amakonti ya Sonarwa harangizwa urubanza umuturage yayitsinzemo.

Ikibabaje banki ya Kigali ntijya yemera ko amakonte ya Sonarwa afatirwa kugirengo harangizwe urubanza rwabaye itegeko.Kuba banki ya Kigali itajya yemera ko umuhesha w'inkiko w'umwuga arangiza urubanza,kandi yahawe cheque na Sonarwa,ariko umuhesha w'inkiko w'umwuga yagera muri banki ikimana amakonte ya Sonarwa.

Ubwo twageragezaga gushaka umunyamategeko wa banki ya Kigali,kugeza no k'uwundi watanga ibisobanuro ku bijyanye no kunaniza abahesha b'inkiko b'umwuga bafatira amakonte ya Sonarwa ari muri banki ya Kigali twamubuze.

Niba andi makonte ari muri banki ya Kigali afatirwa abahesha b'inkiko b'umwuga bakarangiza imanza kuki iza Sonarwa zo zimanwa biraterwa n'iki?Iki kibazo cya bimwe mubigo bya Leta cyangwa ifitemo imigabane gikomeje kugaragara mu nkiko ko bitsindwa ,ariko kwishyura bigateza ikibazo benshi basanga Ministri w'ubutabera mushya azahangana nacyo cyangwa kikamubera igisasu.

Banki ya Kigali kuba idaha agaciro urubanza rwabaye itegeko ababishinzwe barayikorera amakosa.

Ubuyobozi nibukosore bityo ibyemezo by'inkiko bishyirwe mu bikorwa uwatsinze Sonarwa cyangwa n'undi munyabubasha akomeze ahabwe ubutabera.

Murenzi Louis

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *