U Rwanda rwakiriye inama igamije gushyiraho ikirango cy’ubuziranenge gihuza Afurika yose.
Kigali, 28 Mata 2025 U Rwanda rwakiriye inama y’iminsi ibiri y’Umuryango Nyafurika Utsura Ubuziranenge (ARSO), igamije kwihutisha ihuzwa ry’amabwiriza y’ubuziranenge n’itangwa ry’ibirango bifite agaciro ku rwego rw’umugabane w’afurika. Iyi nama yabereye mu Mujyi wa Kigali, yitabirwa n’abantu barenga 100 baturutse mu bihugu bitandatu bya Afurika: u Rwanda, Togo, Senegal, Eswatini, Zimbabwe na Zambia.
Iyi nama yateguwe ku bufatanye bw’Ikigo cy’Igihugu gitsura Ubuziranenge (RSB) na ARSO, yahurije hamwe abayobozi b’ibigo by’ubuziranenge, abakozi b’ibigo bitanga ibirango by’ubuziranenge, abagenzuzi b’ibicuruzwa n’abahagarariye inganda nto n’iziciriritse. Yibanze ku kungurana ibitekerezo ku buryo ibisabwa mu by’ubuziranenge byahuzwa ku rwego rwa Afurika, bigafasha ibigo by’ubucuruzi kwagura amasoko no koroshya ubuhahirane hagati y’ibihugu.

Dr. Hermogene Nsengimana, Umunyamabanga Mukuru wa ARSO, yavuze ko iyi nama ari igice cy’ingamba zo gushyigikira Isoko Rusange rya Afurika (AfCFTA), binyuze mu gushyiraho ikirango nyafurika cy’ubuziranenge.
Yagize ati: “Dushaka ko abacuruzi bato n’abaciriritse, cyane cyane abakora mu buhinzi, ubworozi, ubuki n’imyambaro, bamenya uko babona ikirango cy’ubuziranenge kizabafasha gucuruza ku isoko nyafurika nta nkomyi. Igihe igicuruzwa gifite icyo kirango, ntibizaba bikiri ngombwa kugipima mu gihugu cyose kijyamo.”

Dr. Nsengimana yavuze ko iki gikorwa kizafasha kugabanya ibiciro n’ibisabwa mu kwemerera ibicuruzwa kujya ku masoko yo hanze, bityo inganda nto zikagira amahirwe angana n’ay’ibigo binini mu bucuruzi mpuzamahanga. Yagaragaje kandi ko mu mwaka wa 2025, ARSO izahugura abantu 100 bo mu bihugu bitandukanye, kugira ngo basobanukirwe neza ibisabwa mu kubona icyo kirango cy’ubuziranenge.
Ku ruhande rw’u Rwanda, Jean Pierre Bajeneza, Umuyobozi w’Ishami rishinzwe ibirango by’ubuziranenge muri RSB, yasobanuye ko u Rwanda rumaze gushyiraho amabwiriza agera ku 4,500. Ayo mabwiriza arimo gusobanurirwa urubyiruko, abagore, abafite ubumuga, ba rwiyemezamirimo bato n’abatanga serivisi zitandukanye.
Ati: “Turifuza gufasha inganda nto n’iziciriritse kugira ubumenyi bugezweho buzatuma ibicuruzwa byabo bigira ubuziranenge bujyanye n’amasoko ya Afurika amabwiriza yamaze gushyirwaho azagenda asobanurirwa abantu bose bafite ibyo bakora.”
Bajeneza yagaragaje ko abitabiriye inama baturutse mu nganda zitandukanye, zirimo abakora ku binyampeke, ubuki, impu n’imyambaro, benshi muri bo bakaba ari Abanyarwanda. Yongeyeho ko amahugurwa nk’aya azongera ubushobozi bwo gukora ibicuruzwa bidahindagurika ku isoko, binyuze mu buryo bipfunyikwamo n’uko bigaragara.
Claudine Kampire, umwe mu bahagarariye inganda zo mu Rwanda, yavuze ko kubona ikirango cy’ubuziranenge ku rwego rwa Afurika bizagabanya inzitizi abacuruzi bahura na zo mu gihe bajyana ibicuruzwa mu bindi bihugu. Yagize ati: “Bizatuma tutagomba kujya gusaba ibyangombwa by’ubuziranenge mu gihugu cyose tujyanamo ibicuruzwa. Ubu buryo buzatwongerera icyizere mu kwagura amasoko.”
Gueye Moustapha, umwe mu bikorera baturutse muri Senegal, yashimangiye ko iki gikorwa kizafasha gukuraho imbogamizi zishingiye ku kutizerwa kwa bimwe mu bicuruzwa.
Ati: “Ibi bizaha inganda nto uburenganzira bwo gucuruza hose muri Afurika, kuko ikirango cya ARSO kizaba ari icyemezo cy’ubuziranenge gihuriweho n’ibihugu byinshi.”
TEMBINKOSI Wenha, Umuyobozi wa Shoepack Trading muri Zimbabwe, yavuze ko iyi gahunda izafasha cyane urubyiruko rukora mu nganda z’impu n’inkweto kubona amasoko agari. Ati: “Iki kirango kizazamura icyizere cy’abaguzi ndetse n’agaciro k’ibyo dukora bizafasha gucuruza byagutse biteze imbere ubuhahirane muri Africa.”
Iyi nama isize ishimangiye ubushake bwa Afurika mu guhuza amabwiriza y’ubuziranenge, nk’intambwe iganisha ku kwigira k’umugabane. RSB na ARSO batangaje ko hazakomeza gahunda zo guhugura abikorera bato, kugira ngo bazabashe gusohoza inshingano zabo ku isoko nyafurika ririmo kwaguka.
By Hadjara Nshimiyimana.