Ndahimana Florduard arasabako iby’urukiko rwisumbuye rwa Muhanga rwafasheho icyemezo ku cyaha cyahamijwe Murangira Jean Bosco kitahinduka.

Ubutabera bunoneye nibwo musingi uca akarengane,bukarenganura uwarenganye.Aha niho Ndahimana Florduard se wa Nyakwigendera Twagirayesu Samuel asaba urukiko rukuru rukorera Nyanza mu ntara y’Amajyepfo rutakuraho igihano cy’imyaka cumi n’itanu y’igifungo rwari rwahamije Murangira Jean Bosco n’abakozi be.Tariki 10 Kamena 2025 nibwo urukiko rukuru rukorera i Nyanza rwaburanishije Murangira Jean Bosco .Inteko iburanisha yatangiye isoma imyanzuro ya Ndanyuzwe Suleyimani wari wambaye imyenda y’abafungwa,na Murangira Jean Bosco uburana adafunzwe kuko urukiko rwisumbuye rwa Muhanga n’ubwo rwamukatiye imyaka cumi n’itanu ntirwahise rusoma ko afatwa agafungwa.Umwe umwe yemeyeko umwirondoro aruwe.Umucamanza yatangiye abaza Ndanyuzwe Suleyimani icyatumye ajurira? Ndanyuzwe Suleyimani yahise avuga ati”Jyewe naburanye nemera icyasha,ariko urukiko ntirwangabanyiriza ibihano.Umucamanza yabajije Murangira Jean Bosco icyatumye ajurira? Murangira ati”Jyewe nahamijwe icyaha ntakoze.Umucamanza yabajije Ndanyuzwe icyaha yemera? Ndanyuzwe ati”Ntabwo Twagirayesu Samuel twari tuziranye ntacyo twapfaga namukubise ntaziko aza gupfa.Ndanyuzwe yakomeje atakambira urukiko yemera icyaha asaba kugabanyirizwa ibihano.Umucamanza yabajije Murangira uruhare rwe murupfu rwa Twagirayesu Samuel kuva atangiye gukubitwa kugeza apfuye? Murangira ati”nabwiwe n’abakozi banjye ko banyibye igitoke hari nka sasaba mpagera sakumi n’igice.Aha humvikane neza.Umuntu uri mu Ruhango yabwiwe ko yibwe akamara amasaha arenze abili?naje mfite inkoni nyitwaje kuko iyo ngiye mu masambu yanjye ndayitwaza,ariko natangajwe no kubona urukiko rwisumbuye rwa Muhanga rumpamya icyaha.Umucamanza yahaye ijambo Ubushinjacyaha.Umushinjacyaha yabwiye inteko iburanisha ko urukiko rwisumbuye rwa Muhanga ibyemezo rwafashe bidakwiye guhinduka.Impamvu n’uko Murangira Jean Bosco, Ndanyuzwe Suleyimani na Rukundo Juvenal bafashe Twagirayesu Samuel bakamukubita kugeza anegekaye,bakamujyana kwa muganga kugeza apfuye.Kuva urubanza rwaburanishwa i Muhanga ntabwo Rukundo aritaba umunsi n’umwe.Umushinjacyaha yagize ati”Murangira ariho arayobya uburari kuko ibimrnyeto bikubiye mubuhamya bw’abatangabuhamya buhamya uko Murangira Jean Bosco, Ndanyuzwe Suleyimani na Rukundo Juvenal bafashe Twagirayesu Samuel bakamukubita bose, kongeraho kumufungirana mubwiherero bakaza kongera bagakubita,bityo rero hagumeho ibihano bafatiwe.Murangira nawe udahakana urupfu rwa Twagirayesu Samuel yazanye inzitizi z’uko abamurega baregera indishyi batagaragaza isano bafitanye na Nyakwigendera Twagirayesu Samuel.Umucamanza yashyize urubanza Tariki 8 Nyakanga 2025.

Ndahimana Florduard ategereje ubutabera kubamwiciye umwana (, photo archives)

Ndahimana Florduard we yabwiye itangazamakuru ko agiye gutanga ikirego cyo kurega Murangira Jean Bosco kugirengo amwereke umurambo w’umwana we ,bityo akawushyingura mucyubahiro.Umwe k’uwundi bagize ikibazo cy’uko Ndanyuzwe Suleyimani yivuguruje,kubyo yashinje Murangira kuva yafatwa.Icyiciro gitegerejwe kuburanisha Murangira n’abo bareganwa hamwe kitezweho iki mubujurire?ese amaraso ya Twagirayesu Samuel azahabwa ubutabera? Ndahimana Florduard ategereje indishyi.
Ubwanditsi

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *