Kera habayeho: Ruhago nyarwanda mu ikipe ya Kiyovu sports bikomeje kubamo agapingane kayiganisha ahabi.

Amateka ya Ruhago nyarwanda iyo avuzwe haba mubakuze n’abato bose usanga bazi ikipe ya Kiyovu sports.Kera habayeho”ibigwi n’ubutwari byaranze abayobozi b’ikipe ya Kiyovu sports byagiyehe?ese ntabyo baraze abo mu ngoma y’ubu? abakunzi b’ikipe ya Kiyovu sports bo hambere ubutwari n’ubwitange byabarangaga mu myaka yo hambere ubu byagiyehe?Wowe mukunzi w’umupira w’amaguru mu Rwanda kuki wacitse intege n’imbaraga byo gushyigikira ikipe yawe?ese wowe mukunzi w’ikipe ya Kiyovu sports wananijwe n’iki cyatumye urekura urukundo wayikunze?ikipe ya Kiyovu sports waganiraga n’abakiri batio bakakubwirako bayirazwe n’ababyeyi babo.Ese umurage warazwe n’umubyeyi uwugabije bene mukeba?Tujye mu mateka y’ikipe ya Kiyovu sports kuva ishingwa kugeza ubu itakigira igitinyiro muri Ruhago nyarwanda.

Kiyovu sports yo hambere(photo archives)

Ubwo Repubulika y’u Rwanda yashyiragaho amaperefegitire n’ amakomine nibwo umurwa mukuru wahawe izina rya Kigali nawo ugira Komine Kiyovu.Burugumesitiri Kabahizi wa Komine Kiyovu ashinga ikipe arayiyitirira.Ikipe ya Kiyovu sports ivuka ubwo.Ubwo Repubulika ya kabili yashingwaga igashinga n’ishyaka rya MRND ikabitsa amaganga yaryo Habimana Boneventure nawe nk’umwe mubakunzi b’umupira w’amaguru mu Rwanda,akarusho ikipe ya Kiyovu sports yahise ayishyira mugituza cyayo irakomera.Iyo myaka yose kugeza 2021 benshi mubakunzi b’umupira w’amaguru mu Rwanda,ndetse n’abafana b’ikipe ya Kiyovu sports bari baziko ikibuga cya Mumena aricyayo.Ku ngoma ya Mvukiyehe Juvenal mu ikipe ya Kiyovu sports niho amabanga yashyizwe hanze ko ikibuga cya Mumena yagikodeshaga na Padri wa Kiliziya Karoli Rwanga,ubwo nayo itangira gushakisha aho gukorera imyitozo.Isesengura ryerekanako ikipe ya Kiyovu sports yatangiye guhura n’ibibazo bikomeye nko mugihe yagiye itwarwa abakinnyi bayo berekezwa muri APR fc,kandi bagifite amasezerano.Kugenda igenerwa abayobozi batitorewe n’abakunzi bayo.Ibi nibyo byatumye za ngeli zitandukanye zireka umupira w’amaguru mu Rwanda,zikanareka ikipe bavugaga barazwe n’ababyeyi babo.Umwaka 2017 ntushobora kuzibagirana mu mateka y’ikipe ya Kiyovu sports n’abakunzi bayo ubwo yamanurwaga mucyiciro cya kabili ku kibuga cya Mumena.Ibyishimo byo kuva 2021/2022 kugeza 2022/2023 batsinze amakipe akomeye ntibatware Shampiyona.Kugenerwa abayobozi batagira umurongo byashyize Kiyovu sports mu manza kuko birukanye abakinnyi bayirega mu ishyirahamwe rikuriye umupira w’amaguru ku isi FIFA nayo ishyiraho ingufuri.Ubu benshi muri Kiyovu sports bati turashaka Mvukiyehe Juvenal,abandi bati ntacyo yakoze uretse kudusiga mu manga.Umukunzi wese wa Kiyovu sports akeneye ubuyobozi bumuha ibyishimo naho abayifotorezaho bashaka ibyubahiro ntabwo babakeneye.
Kimenyi Claude

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *