ADEPR:Sibomana nawe ashobora gusanga ikipe ye mu butabera

Urugamba rwo gushiraho inzibacyuho mu itorero rya ADEPR igeze mu ibanga rikomeye kugirango hatazagarukamo ibibazo. Ubu biravugwa ko abari batoranijwemo bagera muri batandatu ,none hasigaye batatu.Abandi bati:Rev Usabwimana Samuel yararenganye pe kuko aba baje bashaka umutungo none birangiye bigaragaye.adeper

         Sibomana agomba gusobanura amakosa yakoreye itorero ry' Imana[photo archives]

Uwahaye Tom Rwagasana kuyobora ADEPR azasabe imbabazi abanyarwanda.Sibomana nakubwiyeko ADEPR wowe n’ingoma y’abafundi uyoboye hamwe na Mutuyemariya muzayihirimisha nka MDR wanga kwemera uranga uvuga ko musenga kandi mushinjwa kwiba no kwigwizaho imitungo none birangiye bibaye ihame.Ibyiringiro byo muri bibiliya byagufasha kwirinda gucumura ,naho ibyiringiro by’ingoma utakosheje utaharaniye ko yima bikugeza aho utazikura.

Sibomana ashutswe na Tom Rwagasana bagiriwe inama na Mutuyemariya biringiye inzira y’ingoma bwira batageze iyo bajyaga.Aha rero Tom yashutse Sibomana ko yagabiwe mu nzira iziguye yiyibagiza ko uwakugabiye iyo atsikiye wowe uba ugomba kubyuka wirukanka.ikibazo cy’igitugu nk’icyabakoroni nicyo cyaranze ingoma ya Tom Rwagasana yitwikiriye Sibomana nawe utaruzi guhigima kuko yangaga kwiteranya na Mutuyemariya ushinzwe umutungo. Ubu abakirisitu benshi barasaba ko na Sibomana yagenda kuko ntacyiza cye mu itorero.

Sibomana yarahemutse ahemukira Samuel Usabwimana yigira ntibindeba. Ubwe Sibomana ntakwiye kuyobora inzibacyuho kuko yirukanye Bugingo Rene mu  minsi mibi kuko icyunamo cyari cyatangiye. Iherezo rya buri kintu rimenywa n’imana,ninayo mpamvu ntawukwiye guhutaza mugenzi we. Inzibacyuho izaba yerekana ko hari impinduka mu itorero rya ADEPR.

Amategeko avuga ko uyobora ururembo ni ukuvuga intara ko ariwe uvamo uziba icyuho,siko byaje kugenda kuko basanze abenshi nta buziranenge bafite. Ubu Karuranga Ephrem azayobora?azungiriza?Sibomana n’ibyaha yavuzweho azayobora?azajya mu kiruhuko?ninde wayobora ADEPR abakirisitu bakishima?utayiyobora ninde ngo bishime?Imana yonyine niyo itanga igisubizo.

Kimenyi Claude

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *