Kampani Karame Rwanda Ltd ya Munyakazi Sadate ikomeje kwesa umuhigo ikora imirimo itandukanye iha abanyarwanda akazi.
Kwihangira imirimo no gushora imali mu Rwanda niyo ntego yari yarihawe muri 2020.Bamwe mubabyumvise kare harimo na Munyakazi Sadate watangiye ibikorwa by’imirimo iciriritse none bikaba byarageze k’urwego rurushije uko yakoraga agitangira.Kampani Karame Rwanda Ltd yatsindiye amasoko mu mujyi wa Kigali atandukanye.Isoko rya mbere niryo gukora imihanda ifite Kilometero 3000.
Iy’imihanda ikazaba yamaze kujyamo kabulimbo mu minsi ya vuba.Uko byerekanwa ku mpande zombi haba Umujyi wa Kigali na Kampani Karame Rwanda Ltd n’uko hishyurwa muri ubu buryo:Umujyi wa Kigali utanga 70% naho ikindi gice kikitangirwa n’abaturage kingana 30%.Ibi byizweho neza cyane ko abatuye ahakorwa iy’imihanda nabo baharanira iterambere n’Umujyi ukeye.
Imihanda Kigabagaba ukagera Bumbogo kuhagenda byari ikibazo.Imvura yagwaga ubunyereri bugakumbira uhajya cyangwa uhava none bashyizwe igorora.
Ndera na Gasogi ho haba mu itumba cyangwa kum peshyi bahoraga bafite ikibazo gikomeye cy’uko bari mubwigunge.Umuturage wo muri Bumbogo witwa Kamanzi aganira n’ikinyamakuru ingenzi newspaper na ingenzinyayo.com yagize ati”Twishimiye ko tugeze mu iterambere rirambye kuko umuhanda wa kabulimbo udukuye mubwiginge.Imvura yagwaga iyi moto yanjye nkayicumbikisha.Igihe cy’izuba navaga murugo mfite imyenda yindi nza kwambara itagiweho n’ivumbi.Indi mihanda niya Kacyiru.
Kampani Karame Rwanda Ltd itunganya za Ruhurura igenda ibungabunga ibikorwa remezo ,bityo n’ibidukikije ntibyangirike.Kampani Karame Rwanda Ltd yahaye abantu benshi akazi hatarebwe imyaka, ahubwo harebwe ingufu n’ubushobozi bwa buri muntu.Abakozi ba Karame Rwanda Ltd bemezako yabakuye ahakomeye cyane ko ubushomeri bwari bwababujije epfo na ruguru.Ubwo Munyakazi Sadate yatsindiraga aya masoko benshi mubafite ibikoresho nk’imashini zikora imihanda,abashoferi bazitwara,abafite ubutaka bwa Laterite bahise babona igisubizo.Umwe mubajyanye imashini gukorana na Karame Rwanda Ltd yavuzeko ubu yabashije kwishyura amadeni ya banki ,yagize ati” naguze imashini zikora imihanda mbura isoko,bityo inguzanyo ya banki nafashe itangira kubara inyungu,none ndashimira Karame Rwanda Ltd yangobotse . Munyakazi Sadate we ngo intego n’ugukora agatanga akazi.Aha niho hatanga icyizere cyo kuba Rwiyemezamirimo uhamye.
Kimenyi Claude