Umurenge wa Kigali wo mu mujyi wa Kigali bakomeje kuba hafi y’abarokotse jenoside yakorewe abatutsi babagabira inka.

Insanganyamatsiko iragira iti”Twibuke twiyubaka”Uko bucya bukira ubuyobozi buhora bufasha uwarokotse jenoside yakorewe abatutsi, kugirengo nawe yiyubake.Umurenge wa Kigali urangajwe imbere n’ubuyobozi bwawo bifatanije n’umufatanyabikorwa wawo GAMIC0 Ltd bagabiye abagera ku icu barokotse jenoside yakorewe abatutsi.Umwera uturutse ibukuru ukwira hose,cyane ko Perezida wa Repubulika y’u Rwanda Paul Kagame niwe watangiye agabira abanyarwanda batari boroye,bityo arwanya ubworo.

Aravuga imyato ubuyobozi bw’Umurenge wa Kigali (photo ingenzi)

Umwe k’uwundi mubagiye bagabirwa inka nabo bagiye bagabira abaturanyi babo ,nkaho bakituye uwabagabiye.Mugihe u Rwanda ruri muminsi ijana y’icyunamo hibukwa jenoside yakorewe abatutsi,ni muri urwo rwego ubuyobozi bw’Umurenge wa Kigali wakoze igikorwa gikomeye,kandi gishimishije .

Kugabira uwarokotse jenoside yakorewe abatutsi n’intego nziza(photo ingenzi)

Uwarokotse jenoside yakorewe abatutsi mubihe nk’ibi abagomba kwegerwa agahumurizwa,akarindwa Umwe k’uwundi mubarokotse jenoside yakorewe abatutsi wagabiwe inka yagize ati”Twe turishimye kuba tugabiwe inka mubihe nk’ibi twibuka abacu bishwe bazira uko bavutse.Twishimiye ko mubihe nk’ibi ubuyobozi bw’Umurenge wacu wa Kigali bwatubaye hafi buturinda icyaricyo cyose cyaduhutaza,ariko akarusho kutuzirikana bakaba batworoje inka.Ubu rero iy’inka izanteza imbere ,mbona ifumbire,nyuma nzabone amata ntandukane n’ubworo.

Uwarokotse jenoside yakorewe abatutsi arishimira inka agabiwe (photo ingenzi)

Abayobozi bakanguriye abagabiwe inka kuzifata neza, kugirengo zizabagirire akamaro.Uwarokotse jenoside yakorewe abatutsi yahuye n’ibibazo bikomeye,kuko byinshi mubyo yaratunze, cyangwa umuryango we byarasahuwe,amazu arasenywa amatungo araribwa.Ubuyobozi bw’Umurenge wa Kigali bukaba bukomeje kwesa umuhigo wo kuzamura imibereho y’abawutuye batera imbere.
Kimenyi Claude

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *