Polisi yÔÇÖigihugu ikomeje kuba indashyikirwa
Ubuyobozi bukuru bwa polisi y’igihugu bukomeje gutangaza ko bufite ingamba zishingiye kuri ibi bikurikira: Umuyobozi mukuru wa polisi y’u Rwanda Gasana Emmanuel yagize ati, ubu polisi yacu iri imbere mu bijyanye n’umutekano ndetse no muri afurika aho iza ku mwanya wa mbere aho umuturage ajyenda nijoro ntabwoba afite.
Ibi bikaba aribyatangajwe n’ubuyobozi bwa Polisi mu kiganiro bwagiranye na Polisi n’abanyamakuru kiba buri nyuma y’amezi 3. Mu bindi byaganiriweho harimo n’umutekano wo mu muhanda n’umutekano usanzwe.
Abantu bagera ku 137 ni bo bahitanywe n’impanuka zo mu muhanda mu gihembwe cy’amezi atatu ashize, ibi bikaba aribyatangajwe na C/POL George Rumanzi ushinzwe umutekano wo mu muhanda (Trafic ) muri Polisi y’igihugu ibi akaba yabitangaje mu kiganiro cyahuje Polisi y’urwanda n’abanyamakuru ku kicaro gikuru cya Polisi mu mujyi wa Kigali.
Muriki kiganiro ngaruka mwaka C/POL Rumanzi yatangaje ko mu gihembwe cy’amezi atatu ashize (Sep- Dec) impanuka zagabanutse ugereranije n’igihembwe cy’amezi atatu (Jun- Aug) ashize, ati “ n’ubwo impanuka zagabanutse ariko zahitanye abantu benshi ugereranije n’impanuka zo mu gihembwe gishize aho impanuka zabaye nyinshi ariko zihitana abantu bake.”
Murizi mpanuka C/POL yerekanye ko abapfuye bose bari mu mamodoka atwara abagenzi yo mu bwoko bwa COASTER na za MIN-BUS aho impanuka yahitanye abantu benshi ari impanuka yabereye mu Karere ka Rwamagana mu Murenge wa Musha aho ikamyo yari ivuye mu gihugu cya Tanzania yagonganye na Coaster yaritwaye abagenzi bajyaga mu Ntara y’uburazirazuba abantu 19 bahasiga ubuzima 3 barakomereka.
Mu bintu bitera impanuka,C/P Rumanzi yavuze ko ikiza ku isonga ari umuvuduko kandi yerekana ni bindi bintu bishobora kuba intandaro y’impanuka nko kuparika nabi, abanyamagare kujyenda mu nzira y’abanyamaguru gutwara ikinyabiziga wanyoye, kuvugira kuri Telefoni utwaye ikinyabiziga, aha yagiriye inama abatwara imidoka banyoye ko niba banyoye begutwara ikinyabiziga.
Mu ngamba zafashwe mu kugabanya izi mpanuka, Rumanzi yatangaje ko kugera mu kwezi kwa Kabiri umwaka utaha 2016 buri modoka zose zitwara abagenzi zizaba zifite icyuma gipima umuvuduko ku buryo nta modoka itwara abagenzi izajya irenza 60 KM/PH.
Izindi ngamba zizashyirwaho yasobanuye ko hazongerwa aba Polisi ku muhanda kandi hakongerwa n’ibikoresho bihagije, ikindi ni ukuvugurura amategeko ajyendanye n’ibihano bihabwa abakora amakosa yo mu muhanda nko gutwara imodoka wanyoye no kuvugira kuri Telephone utwaye imodoka aho yatanze ingero ko uvugiye kuri Telefone atwaye ahanishwa amafaranga ibihumbi 10.000 aho usanga ntacyo bibabwiye.
aha kandi yatanze ingero mu bihugu bindi uko ibihano byifashe kuwatwaye imodoka yasinze nka Afrika yepfo, Ubwongereza na Hong Kong avuga ko no mu Rwanda itegeko rigomba kuvugururwa hagashyirwaho ibihano bishya bigendanye n’icyaha.
Mu gusoza yerekanye umubare w’impanuka zahitanye abantu benshi naho zabereye
Abandi batanze ikiganiro ni C/CID Theus Badege ushinzwe urwego rw’ubugenzacyaha watanze icyegeranyo kinyanye n’ibyaha mu gihembwe aho yatangaje ko ibyaha bikomeye byagabanutse 7.5% naho byaha bito yise (ibibabaza umuryango) C/P Badege yavuze ko byagabanutse 4.5%
Dore uko byagabanutse (Gucuruza ibiyobyabwenge, gubita no gukomeretsa (31.5%), kunyereza umutungo,(1.51%) ruswa (2.01%) no gucuruza abantu (0.2%)
Aha kandi Badege yerekanye intara ziza kw’isonga, mu gucuruza ibiyobya bwenge ko ari umujyi wa Kigali n’intara y’Uburasirazuba ariho hari indiri yabyo. Mu ngamba harimo gukumira no gutahura n’amaperereza yo mu rwego rwo hejuru aho yatangaje ko hashyizweho ishuri rya CID I Musanze mu rwego rwo kunoza iperereza.
Mu bandi batanze ibiganiro, harimo , AC/OP Gatare Damas ushinzwe Community Policing watanze ikiganiro kigendanye na Polisi n’izindi nzego, naho Dr Christopher Kayumba umwalimu w’itangazamakuru muri muri kaminuza y’u Rwanda akaba n’umushakashatsi yerekanye uruhare itangazamakuru ryagira mu gufatanya na Polisi mu kurwanya byaha binyujijwe mu itangazamakuru.
Mu gusoza COP Gasana Emmanuel nawe yerekanye igamba Polisi ifite mu rwego rwo gukumira ibyaha nyuma icyo kiganiro cyashojwe na Minisitiri w’Umutekano mu gihugu Hareremana Musa Fadhil
GAKWANDI James