Ndahayo Janvier aratabaza

Umugani ungana akariho.Utakwambuye aragukerereza.Ingwe ikurira umwana ikakurusha uburakari. Ibi nibimwe mubivugwa n’abaturage batuye mu murenge wa Gitega baturanye n’umugabo witwa Ndahayo Janvier waguze inzu akaza no guhabwa ibyangombwa nyuma akaza kuyamburwa n’igitugu cy’umugore witwa Kayitesi Janviere kubera gushyigikirwa. Josephine yaburanye na muramukazi we Kayitesi.iyemewe

Ndahayo akomeje gutakamba kubera umutekano we ukomeje kuba muke

Urukiko rukuru rwanzuye ko Kayitesi atsinzwe. Amakuru atugeraho ngo Kayitesi yaje kwifashisha umwana wa Josephine ufite ubwenegihugu bw’u Budage agana inkiko birangira atsinze muburyo budasobanutse. Josephine yagurishije inzu na Ndahayo amuha n’ibyangombwa byayo. Ubu rero Kayitesi mu mbaraga nyinshi yaje kubona y’amazu. Igitangaje gihangayikishije nk’uko amakuru twayakuye ku muhanda hafi yaho Ndahayo na Kayitesi batuye ngo ibintu ntabwo byifashe neza. Kayitesi arashaka gufungisha Ndahayo kugirango yo kubaza amazu ye.andi makuru ubu ngo Kayitesi yagannye ubugenzacyaha arega Ndahayo ngo arashaka kumwica. Ibintu nk’ibi biba bisaba ko habaho itohoza neza kuko hari igihe umuntu yitwaza imbaraga zimushyigikiye agahohotera uwintege nke. Abatabara nibatabare Ndahayo Janvier kuko akomeje kubura amazu ye n’umutekano. Murenzi Louis

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *