Ruswa irarivugiriza mu bigo byÔÇÖimari cyane mu bito byitwa microfinance na za sacco
Abanyarwanda bakomeje kwishimira uko Perezida Kagame akomeje kuyobora u Rwanda cyane cyane mu gufungura amarembo ngo abashoramari baze gushora imari yabo mu Rwanda.
Ibyo bigaragarira cyane mu bigo bishora imari yabo nko mu mabanki no mubigo bito aliko byegereye abaturage bakunze kwita Microfinance.
Aha twavuga nka : Equity bank Rwanda, Access bank, Ecobank, I&M bank, Leshigo Ltd, AB bank, Saager Ganza nizindi ntarondoye hano.
Mwigenzura twakoze dushaka kumenya niba koko abaturage bishimira service nziza bahabwa twasanze ahubwo abaturage batunga agatoki cyane cyane bimwe muri ibyo bigo ko icyo babazaniye ari cyane cyane ruswa kurusha service nziza kandi bakanatubwira ko aho ikoranabuhanga ryateye imbere mu Rwanda rwose bidakwiye ko umuturage adakwiye kuba agisiragizwa asabwa kuzuza dosiye burikanya kandi naho ari ashobora gutanga ibisabwa icya rimwe ahubwo akamenyeshwa ko amafaranga yahawe yageze kuri konti ntayandi mananiza.Abaturage batunze agatoki cyane bimwe muri izi banki bakavuga ko basabwa gutanga nibura hagati ya 1% na 5% by’inguzanyo basaba.Muri Saaga Sager batubwira ko baca gusa 500.000 frw hatitawe kungano yiyo nguzanyo.
Batunga agatoki uwitwa Kitenge Boniface ushinzwe inguzanyo ku cyicaro cya Equity bank, Paulin wo muri Lestigo Branch ya Kimironko ariko ubu waje kuri Branch ya Nyarugenge, Uyu Paulin ufite telefone no 0788309133 ngo niwe ugemurira Bosi Mukuru witwa Joel ndetse numwungirije witwa Joy. Paulin twaravuganye nyuma anyoherereza ubutumwa bugufi bugira buti:Letshego ni registered institution regulated by BNR for any information uzaze ku wa mbere uzaze biri official dukorera kuri etage iri mu gakinjiro kwa Albert Supply House ukabonana n’umuyobozi wa Letshego Rwanda LTD amakuru barayatanga nta kibazo murakoze.
Nyuma yiy’inyandiko narahageze banyima amakuru kugeza twandika iyi inkuru.Muri Saaga Sager utungwa urutoki Julien uyiyobora ufite tel. no 0788479996 cyangwa Umudamu ushinzwe Credit.Lesthego yo ngo ikora ihimana aho baguha amafaranga atarengeje 37.500.000 aliko bakagusaba ingwate ikabakaba hafi 100.000.000 hakiyongeraho na ma cheque ubasinyira kandi binyuranyije n’amategeko y’u Rwanda.
Kunguzanyo yambere ho rwose baranyaruka aliko iya kabiri ho iyo ntacyo wabahaye baragutinza ngo wibwirize bakaba bamara hagati y’ukwezi kumwe n’amezi 3.Ibi byose mugihe tubivuga, abaturage na bamwe mu bakozi batifuje ko tubatangaza amazina yabo kubera impamvu z’umutekano wabo badusabye ko twabakorera ubuvugizi mu nzego zitandukanye twandika akarengane kabo.Bamwe bati itangazamakuru rigera kure nko mu nzego nkuru z’u Rwanda kimwe no ku nzego zishinzwe kurwanya ruswa n’akarengane, ndetse na Banki nkuru y’u Rwanda hakiyongeraho Police yo ishinzwe kugenza no gufata ba Rusiha Rusahuzi cyane ko iyi mikorere itabereye u Rwanda kandi yongera ubukene mu banyarwanda binyuranyije na gahunda ya Leta ahubwo yo kubavana mu bukene.Rwose abaturage barisabira ko nyuma ya Referendum hakwiye ko Leta ibihagurukira nkuko habaye guca Nyakatsi.Bakaba basaba ko haba uburyo bwo kugenzura Ruswa muri Banki, Sacco na IMF.
Mu minsi yashize kuri Radio y’igihugu haciyeho inkuru ivuga ukuntu muri za Sacco habamo ikibazo cyimikorere idahwitse kugeza n’ubwo basabye kwisubiraho.Aha haje no kuvugwa ko abambura za Sacco bajya baburanishwa n’urwego rw’abunzi kuko zitaragira ubushobozi bwo kwishyura ababunganira mu nkiko. Nyuma ya sacco ahandi ni muri Coopedu ndetse no muri BK aho bavuga ko ihabwa umugabo wifite cyangwa ibikomerezwa bya FPR na company zabo.Iyo wibeshye gato ugatinda kwishyura uwitwa Laurent n’ikipe ye bagutumaho ba abahesha b’inkiko basangira pourcentage bagukuramo iyo bagutereje cyamunara.
Aha bagakomeza kwibaza igituma banki zishishikazwa gusa no kugurisha Ingwate aho kwicarana n’umukiriya ngo barebe uburyo bamufasha kongera gukomeza ubucuruzi bwe kuko ku’isoko bihora bihinduka.Ibi rero nibyo byatumye gahunda ya Hangumurimo itereranwa na BDF banyirimishinga bagahomba bitamaze kabili.Aha bakibaza niba RDB na PSFna Minicom ntabuvugizi bakora kuri iki kibazo cyane ko hambere abanyamahoteri bari bibasiwe cyane na mabanki.Ahandi batunga agatoki cyane ni muri BDF ko ho rwose bisa nkaho ntacyo ikora cyane ko aho gufasha abantu gukora imishinga muri “Kora Wigire” ahubwo usanga basigana n’abaturage n’amabanki.Umuturage wa Nyamirambo witwa Ruberangeyo cyridion we yivugiraga ko mu Murenge atuyemo nta muntu wakubwira ko yafashijwe na BDF ndetse nta nintangarugero bagira mu Karere kabo ka Nyarugenge kuburyo bamwifashisha ngo nabandi bagane icyo kigo.Basanga Mifotra, , Minicom na BNR hiyongereyeho WDA na RCA bakwiye kwicarana bakavugurura imikorere ya kiriya kigo naho ubundi n’ikigo baringa Bulindi Innocent yiyoborera uko ashatse.
Umwiherero w’abayobozi Bakuru b’Igihugu hakwiye ko iki kibazo bazakigarukaho kuko ubwiyongere bw’amabanki atari icyo gikenewe ahubwo hakenewe cyane uburyo abaturage boroherezwa kubona inguzanyo no gufashwa kwiga imishinga neza. Umwe ati:Ninde uyobewe inkubiri yo muri za 2000 ukuntu amabanki yashingwaga agahita ahomba.RGB cyangwa Transperency Rwanda bakwiye gukora ubushakashatsi bw’imbitse kuri iki kibazo cyangwa se inzego zindi zifite ubuhanga bwo kugenzura no kugenza ibitagenda neza.
Nsengumuremyi Ephrem