URUBYIRUKO RWIBUMBIYE MURI CLUB ÔÇ£Rwanda we wantÔÇØRUSANGA U RWANDA RUKENEYE UBUMWE MU GUTEGURA ABAYOBOZI BÔÇÖEJO HAZAZA.
Kuri uyu wa 13/Ukwakira/2016 mu kigo cy’amashuli Glory Secondary School habereye umuhango wo kumurika imirimo ya club “Rwanda we want” no kutanga impamyabushobozi ku banyeshuli bakurikiranye amasomo ajyanjye n’imiyoborere(Leardership)aho urubyiruko ruba muri iyi club rwatangarije abari aho ko rusanga u Rwanda rukeneye ubumwe mu gutegura urubyiruko ari rwo bayobozi b’ejo hazaza.
Hon.GASAMAGERA Wellars,umuyobozi mukuru wa Rwanda Management Institute,wari umutumirwa mu muhango wo guha impamyabushobozi Abakurikiranye amasomo atandukanye ku bijyanye n’imiyoborere,yasobanuriye urubyiruko rw’abanyeshuli icyo imiyoborere ari cyo n’igikenewe ku umwana utegurirwa kuzavamo umuyobozi mwiza w’ejo hazaza.
Yagize ati”Umwana icyo agomba kubanza kumva,ni uko agomba kugira ibyo bitekerezo akabigira ibye,akabyiyumvamo,akumva ko agomba cyane cyane kwigira no ku bakuru ariko akanitekerereza.Muri kwa kubigira ibye,bituma yagira igitekererezo akanakibwira abakuru akavuga ati ibyo mbona byiza byaba ibi.biragaruka rero kuri rya hame ry’imiyoborere myizako abantu bose bagomba kugira uruhare mu miyoborere yabo..”iyo rero atangiye abyumva akiri mutoya nk’uku nguku bituma agenda agororortse mu murongo mwiza uganisha ku buyobozi bwiza.”
Murenzi Tristan umuyobozi wa Rwanda We Want
Murenzi Tristan,umuyobozi wa “Rwanda we want”avuga ko u Rwanda rukeneye ubumwe ndetse no kwita cyane ku rubyiruko kuko ari bo bazavamo abayobozi beza b’ejo hazaza,nkuko ab’uyu munsi bari gukora neza bakababera ikitegererezo cy’ubuyobozi bwiza.
Yagize ati”U Rwanda rukeneye ubumwe,kuko ubumwe budahari nta buyobozi bwiza bwabaho.bukeneye kwita ku bayobozi b’ejo hazaza nkuko ab’uyu munsi bari gukora neza tukabigiraho.”
Sangwa Belise na bagenzi be bakurikiranye amasomo ajyanye n'imiyoborere
Sangwa Belise umwe mu rubyiruko rw’abanyeshuli bibumbiye muri Club “Rwanda we want” avuga ko bigishwa kuyobora ngo bazabe abayobozi beza b’ejo hazaza.Akomeza avuga ko ku bijyanye n’imiyoborere myiza, yigiye byinshi kuri nyakubahwa Paul Kagame,umukuru w’igihugu aho yavanye igihugu n’aho akigejeje.
Abanyeshuri bakomeje guhabwa amasomo y'imiyoborere
Yagize ati”Perezida Paul Kagame,ni ikitegererezo kuri jyewe.Icya mbere ni ahantu agejeje u Rwanda.Ikintu gituma mwigiraho ni uburyo yahagaritse jenoside,u Rwanda rugatera imbere.Ikindi ni uburyo abana b’abakobwa bateye imbere,turimo turiga,dushobora kuba abayobozi ndetse 60%y’abagize inteko ishingamategeko ni abagore.”
Rwnda we want yatangiye mu 2005,hagendewe ku gitekerezo cya Africa we want.2063
Nyirangaruye Clementine