Amaraso mashya mu nama yÔÇÖigihugu yÔÇÖabaforomo nÔÇÖababyaza

Inama y’igihugu y’abaforomo n’ababyaza (National Council of Nurses and Midwifery: NCNM) kuri uyu wa gatanu,yitoreye abayobozi bashya bahagarariye ubusugire bw’abaforomo n’ababyaza mu gihugu hose ibifashijwemo na Minisiteri y’ubuzima.

 DSC01394

Reba uwambere uhereye iburyo niwe Murebwayire Mary

Murebwayire Mary,umukozi wa Minisiteri y’ubuzima mu ishami rya community Health Regulation, umwe mu batowe bagize inama y’ubutegetsi,yatangaje ko bagiye gushyira ingufu mu gukomeza gushishikariza abakora umwuga w’ubuforomo n’ububyaza gukora ibizamini bibahesha ibyemezo by’uko ari abanyamwuga.Yongeye ho ko amafaranga babaca Atari menshi nkuko babivuga,ukurikije n’aho agenda akoreshwa mu mirimo y’inama y’igihugu y’abaforomo yaba mu itegurwa ry’ibizamini no mu guhemba ababibakoresha.

Yagize ati”ikibazo ni babandi bashaka gukora umwuga batujuje ibyangombwa batinya n’ibizamini.Ese niba umuntu yarize yatinyira iki ibizamini? ariya amafaranga yagenwe agomba gutangwa kuko council nta kundi ikora, ikoresha ya mafaranga kugirango itegure ibizamini, kwishyura ababibakoresha ndetse n’ibikoresho.”

Igikorwa cy’aya matora kikaba cyaratangiye ubwo abaforomo n’ababyaza muri buri vuriro n’ibitaro bahuriraga mu turere no muri buri shuri ryigisha abaforomo n’ababyaza ryemewe na Leta bakitoramo abashobora kubaserukira ku rwego rw’igihugu.DSC01423

Reba uwo uri hagati niwe mwanditsi mukuru

Umwanditsi mukuru wa NCNM,  yavuze ko amatora yagenze neza,abaye mu bwisanzure,iyi nama y’ubuyobozi yatowe abereye umunyamabanga,ari amaraso mashya yinjiyemo akaba abitezeho ko bazakorana neza,mu gukemura ibibazo bajyaga bahura nabyo nk’abakora badafite ibyangombwa,amikoro,gufasha gushyiraho porogramu imwe nkuko babyiyemeje.

 Yagize ati”Ni amaraso mashya yinjiyemo.nta mikoro bazanye,ariko bazanye ibitekerezo nko gufasha gushyiraho porogaramu imwe,icyo ni ikintu twatekerezaga ariko kugirango kizageho kikadutwarira  igihe.ariko iyo umuntu abifite mu nshingano ze ,aba agomba kuzuzuza kandi ni ikintu natwe tuzamwishyuza kuko yabyiyemereye.”

Abatowe ni 11 harimo abaforomo n’abaforomokazi 6,aho buri karere na buri bitaro byagiye bitanga abakandida batanu barimo abaziyamamariza icyiciro cy’abaforomo, uw’icyiciro cy’ababyaza n’undi uzahagararira abaforomo bita ku ndwara zo mu mutwe.

Naho buri mashuri ya Leta n’ayigenga yigisha iby’ubuforomo yagiye yitoramo babiri babiri bayahagararira: umuforomo n’umwarimu w’ububyaza. Abatowe bazahamagarwa mu nama na minisiteri y’ubuzima kugirango bitoremo bureau.

Inama nkuru y’igihugu yemejwe mu igazeti ya Leta muri Nyakanga 2008 kugira ngo ihangane n’ibibazo by’abigira ababyaza cyangwa abaforomo batari ab’umwuga bitewe n’ibibazo byinshi byajyaga bivuka mu babyaza ba gakondo babikoraga mu buryo butemewe.

Clementine Nyirangaruye

DSC01417DSC01400

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *