Umwaka wa 2016 urasiga urugaga rwÔÇÖabafite ubumuga mu kurwanya SIDA no guteza imbere ubuzima(UPHLS),rushyize ahagaragara inkoranyamagambo yÔÇÖururimi rwÔÇÖamarenga.



Kugirango ururimi rw’amarenga rwemerwe nka rumwe mu ndimi zikoreshwa mu gihugu,ni uko haba hari ibitabo byanditse muri urwo rurimi,ndetse hari n’abarukoresha benshi. Nimuri urwo rwego urugaga rw’abafite ubumuga barwanya SIDA no guteza imbere ubuzima ruvuga ko uyu mwaka ,ugomba gusiga inkoranyamagambo y’ururimi rw’amarenga ishyizwe ahagaragara.



Kimwe mu bibazo by’ingutu byagaragaye  mu harimo ikibazo gikomeye abafite ubumuga bahura nacyo cy’uko aho baba bakeneye serivisi z’ubuzima usanga nta Babura ubitaho ngo abe yabafasha kubona serivisi bifuza,bikabaviramo ingaruka zo guhabwa serivisi bataribakwiriye guhabwa,ndetse bamwe bagataha batakiriwe.



 Ubusanzwe ,hari abakozi bahuguriwe gufasha abafite ubumuga kugezwaho serivisi zerekeranye n’icyorezo cya SIDA nko   kwipimisha virusi iteraSIDA,guhabwa imiti igabanya ubukana bwa SIDA kubayanduye ,gufata imiti igabanya ubukana bwa SIDA ,ubujyanama ;hamwe n’izindi serivisi zihabwa abadafite ubumuga .DSC_0822

Tuyizere Oswald,uwa mbere uhereye i bumoso;umuyobozi w'ishami rishinzwe kubaka ubushobozo(UPHLS)





Tuyizere Oswald,umuyobozi w’ishami rishinzwe kubaka ubushobozi mu rugaga rw’abafite ubumuga barwanya SIDA no guteza imbere ubuzima,mu kiganiro n’abanyamakuru cyo kuri uyuwa 19/10/2016 yatangaje ko umushinga wo gushyira ahagaragara inkoranyamagambo y’ururimi rw’amarenga bawugeze kure,aho bagiye kugira andi marenga y’ibanze bongera mu nkoranyamagambo y’umwaka ushize yari ituzuye kugirango ururimi rw’amarenga rugirwe rumwe mu ndimi zikoreshwa mu Rwanda,bityo buri wese abashe gutanga serivisi kubafite ubumuga.



Yagizeati:”Mu ngengo y’imari y’uyu mwaka yatangiye hari imbanzirizamushinga y’inkoranyamagambo y’ururimi rw’amarenga.Uyu mwaka rero tuzongeramo andi marenga,y’ibanze kugirango buri wese uyikoresha abashe gutanga serivisi”.



Ku rundi ruhande ariko,urugaga rw’abafite ubumuga barwanya SIDA no kurengera ubuzima(UPHLS),rurasaba minisiteri inkunga yogufasha mu gutanga amahugurwa ku bakozi bo mu bigo nderabuzima hose mu gihugu,dore ko kuri ubu abamaze guhugurwa ku bijyanye n’imitangire ya serivisi iboneye ku bafite ubumuga babagana ishami rishinzwe kurwanya SIDA usanga badahagije,ni nk’igitonyanga mu nyanja,kuko ari abantu178 gusa hose mu gihugu.munezero-mediatrice                                           Munezero Mediatrice uhagarariye UPHLS mu ntara y'amajyaruguru





Munezero Mediatrice, urugaga rw’abafite ubumuga barwanya SIDA no guteza imbere ubuzima mu ntara y’amajyaruguru,yagizeati:”Icyifuzo cyacu ni uko minisiteri y’ubuzima yagira icyo ikora kigaragara nko guhugura abakora muri serivisi z’ubuzima zitandukanye cyane cyane mu ishami rishinzwe kurwanyaSIDA,hagahugurwa abakozi bo mu bigo nderabuzima n’ibitaro byose byo mu gihugu.”DSC_0775 (2)                                                              UPHLS mu kiganiro n'abanyamakuru



Biteganyijwe ko uyu mwaka uzarangira inkoranyamagambo y’ururimi rw’amarenga yarangiye ,aho nimara kwemerwa,uru rimi rw’amarenga ruzagirwa rumwe mu ndimi zemewe gukoreshwa mu Rwanda ;bityon’abafite ubumuga bazagira ubuzima buzira umuze.



Ibarura rusange rya kane,ryagaragaje ko abafite ubumuga mu Rwanda,babarirwa mu 446 457,hatarimo abana bari munsi y’imyaka itanu .



Clementine NYIRANGARUYE



 

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *